Huye: Abagizwe incike na Jenoside “Intwaza” bishimanye n’urubyiruko banashimira perezida Kagame-AMAFOTO

Mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya Kwibuka25 Jonoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, uyu munsi urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda rwasuye Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside “Intwaza” batujwe mu nzu z’amasaziro meza zizwi nka “Impinganzima” ziherereye mu turere dutandukanye tw’igihugu abo muri Huye bashimiye umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame na Madamu […]

MTN iravuga ko itazi impamvu abakozi bayo bakomeje kwirukanwa muri Uganda

Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho cya MTN cyo muri Afurika y’Epfo kiratangaza ko kitazi impamvu umuyobozi wacyo muri Uganda yirukanwe. Ni nyuma y’aho kuri wa kane ushize amakuru yavaga muri Uganda yavugaga ko Umubiligi, Wim Vanhelleputte, yajyanywe ku ngufu ku kibuuga cy’indege agategekwa kurira indege imusubiza iwabo. Abayobozi batangaje ko iyirukanwa rye rifitanye isano n’iperereza ku makuru […]

Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina

Ibi n’ibiki ra? nabera ngiye gushishura ngerageza kurahura ubwenge ku musaza Frank Ndamage ( ntagica iryera) nakundaga inkuru ze zitahindukaga inyito cyangwa umutwe ngo ” ibi ni ibiki” zandikanagwa ubuhanga n’ubwenge bwinshi ariko cyane urwenya rwaryoshyaga inkuru nk’ibirungo mu isosi ugotomera ukenda guca ururimi. Abamusomye, aha ndavuga gusoma izo nkuru ntibarambirwaga, ntibaruhaga, ntibahwemaga gukomeza kugira […]

Kigali: RSSB irishimira umusaruro wabonetse mu mezi 6 ashize, igiye kunoza ikoranabuhanga

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2019, cyabereye ku kicaro gikuru cya RSSB , umuyobozi mukuru wa RSSB Richard Tusabe , yavuze ko bishimira umusaruro wabonetse mu gihembwe gishize ku bijyanye na serivise batanga ndetse ko ubu hari kunozwa ikoranabuhanga rizabafasha kunoza serivise . Mu kiganiro cyari gifite intego […]

Burundi: Ibinyamakuru bifite abayobozi bataba mu gihugu byaburiwe

Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Burundi, CNC, yaburiye ibinyamakuru bifite abayobozi baba hanze y’igihugu itegeka ko bagaruka bitaba ibyo bagasimburwa. Ibi ni ibyatangajwe na Nestor Bankumukunzi, Umuyobozi Mukuru wa CNC wavuze ko abayobozi b’ibinyamakuru bamara amezi atatu hanze y’igihugu bagomba kugaruka cyangwa bagasimburwa nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga itangazamakuru ryo mu Burundi. Ibi akaba yarabitangarije mu nama […]

Umunyarwandakazi Tabura na bagenzi be birukanwe ku butaka bwa Uganda baracyakora akazi muri MTN

Byamaze kwemezwa ko Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge, Umufaransa,Olivier Prentout n’Umutaliyanikazi, Elsa Mussolini bagikora imiririmo bari bashinzwe muri MTN Uganda kandi barirukanwe ku butaka bw’iki gihugu bashinjwa kubangamira umutekano wacyo. Kuwa Kane w’iki cyumweru  nibwo Bwiza.com yabagejejeho inkuru yavugaga ko Umuyobozi wa MTN-Uganda, Wim Vanhelleputte yirukanwe.Ni nyuma y’amakuru ikinyamakuru Chimperports kitemezaga neza ariko kikavuga ko uyu […]

RRP+ ikomeje ubukangurambaga bugamije kurushaho kwita ku bana babana n’indwara zidakira

Kujya impaka ku bikenewe n’imbogamizi abana babana n’indwara zidakira nka sida hagamijwe kurushaho kubitaho no kubona ubuvuzi, kuganira ku kuntu aba bana barindwa ndetse no kujya impaka ku iteka rya minisitiri rigena uburyo bwo gufasha umwana wanduye cyangwa urwaye indwara idakira, ni byo abari bateraniye mu nama y’Urugaga Nyarwanda rw’abafite virus itera Sida, (RRP+) bagarutseho […]

Uganda: Umunyarwandakazi Fille yihimuye k’uwo bahoze bakundana 

Umunyarwandakazi Fille Mutoni ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda yakoze igikorwa cyafatwa nko kwihimura k’uwo bahoze bakundana, Edward Katamba uzwi nka Mc Kats ku rubyiniro. Fille na MC Kats batandukanye ku mugaragaro mu ntangiro z’umwaka wa 2019 ahinini bitewe no gushinjanya gucana inyuma. Uyu muhanzikazi ubwo yari ku rubyiniro hitwa Kololo, yatunguwe na Katamba wavuye […]

Abana 272 bari munsi y’imyaka itanu mu Karere ka Rubavu bafite ibibazo by’imirire mibi

Abana 272 bari munsi y’imyaka itanu mu Karere ka Rubavu bafite ibibazo by’imirire mibi, imibare Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko ibahangayikishije ndetse ngo iteye ikimwaro ari nayo mpamvu ngo bugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kuyirwanya. Kuba Akarere ka Rubavu kari mu Turere tw’Intara y’Uburengerazuba dufite ubutaka bwera no kuba kegereye ikiyaga cya Kivu […]

Musenyeri Luigi wa Vatican i Paris arashinjwa gufata ku ngufu

Ubucamanza bw’u Bufaransa bwatangiye iperereza kuri Ambasaderi wa Vatikani i Paris, Musenyeri Luigi Ventura w’imyaka 74 y’amavuko ukekwaho ibyaha bifitanye isano no “gufata ku ngufu” umusore wo mu kigero cy’imyaka 30 y’ubukure ukora mu biro by’akarere k’umujyi wa Paris nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Ni iperereza ryatangiye ku italiki ya 24 y’ukwa mbere gushize. […]

Perezida Museveni yahishuye icyo agiye gukorera kaminuza yitiriwe se wa Gen Kayihura

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni atangaza ko ubutegetsi abereye ku isonga hari icyo buteganya gukorera Kaminuza y’Ikoranabuhanga yitiriwe se wa Gen Kale Kayihura ari we John Kalekezi. Perezida Museveni yavuze ko imirimo yo gutangira kubaka iyi Kaminuza yitiriwe uyu mugabo mu rwego rwo kumwibuka izatangira mu mezi atanu ari imbere. Ibi yabitangaje kuwa Gatatu ubwo […]