Temarigwe yiteguye kurya Dendo zirindwi akandikwa muri ‘Guinness de records’

Icyamamare mu mukino wo Kurya, Temerigwe Abdallah avuga ko yiteguye gutsinda umunyamerika urya Dendo ebyiri, we akazarya zirindwi agahita yandikwa mu gitabo cy’amateka (Guinness de Records). Mu kiganiro yagiranye na Bwiza Tv, Temerigwe yavuze ko ubu arimo gukora imyitozo amanywa n’ijoro kugira ngo azatsinde umunyamerika, ubu uri ku mwanya wa mbere ku Isi muri uyu […]

Prince Boateng yibwe iby’agaciro igihe yari ku mukino wahuzaga Barcelona na Real Valladolid

Kuri uyu wa gatandatu, ubwo FC Barcelona yakinaga na Real Valladolid, abajura bateye urugo rwa Kevin Prince Boateng bamwiba ibikomo, amasaha n’amafaranga bifite agaciro gasaga amayero 300,000 (£300,000). Ku mukino Barcelona yatsinzemo iyi kipe igitego 1-0, uyu munya Ghana yari yabanje mu kibuga ariko aza gusimbuzwa rutahizamu Luis Suarez. Iki gitego cyavuye kuri penaliti yatsinzwe […]

U Rwanda ntirwigeze rukumira ibicuruzwa biva muri Uganda — Anne Katusiime

Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Rwanda, Anne Katusiime, kuri iki Cyumweru, itariki 17 Gashyantare yanyomoje impuha zavugaga ko Guverinoma y’u Rwanda yakumiriye ibicuruzwa bikorerwa muri Uganda. Ibi yabihakanye nyuma y’inkuru zavuze ko u Rwanda rwakumiriye isima n’ibindi bicuruzwa biva muri Uganda rukabuza ko byinjira mu gihugu. Katusiime yavuze ko muri ambasade nta cyemezo cy’uko u […]

Venezuela : Perezida Nicolas Maduro yasubijeyo indege ya USA yari izanye imfashanyo

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2019, USA yohereje indege ya gisirikare yayo yuzuye amasabune, imiti isukura amenyo ndetse n’ibiribwa; byose bigenewe abaturage ba Venezuela ariko iyi ndege ntiyarenze ku rubibi rwa Colombia n’iki gihugu kubera ko Perezida Nicolas Maduro yabyanze. Amakuru dukesha ikinyamakuru, The Journal aravuga impamvu Maduro atakwemera ko izi ntwaro zinjira mu gihugu […]

Kenya yatangaje Somalia nk’umwanzi nayo yirukana Abanyakenya bose n’abari muri AMISOM

Igihugu cya Kenya cyahamagaje ambasaderi wacyo muri Somalia ndetse gihita gitegeka ambasaderi wa Somalia muri Kenya, Mohamud Ahmed Nur, watangiye izi nshingano mu Ukuboza umwaka ushize kuva muri iki gihugu. Somalia yihimuye yirukana abadipolomate n’abaturage bose ba Kenya itibagiwe n’ingabo za Kenya ziri muri AMISOM. Amakuru aravuga ko igihugu cya Kenya cyatangaje ko umuturanyi wacyo, […]

Kampala: Umuhanzi Navio yemera abana bane yabyaye ku bagore batandukanye

Daniel Lubwama Kigozi uzwi ku izina rya Navio ari mu byishimo nyuma y’aho umukunzi we Mathilda Nassimbwa amubyariye umwana wa kabiri, akaba ari uwa Kane mu bana uyu muhanzi afite. Uyu muhanzi uzwi ku ndirimbo nka ‘Njogereza’ mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gashyantare 2019, nibwo yatangaje ko bungutse umwana, ashyira […]

Reka tuvuge ko u Rwanda nta rubaho, ese bivuze ko nta bibazo u Burundi bwaba bufite?- Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko ibibazo u Burundi bufite byigaragaza n’ubwo bwose Leta ibuyoboye ivuga ko bubiterwa n’u Rwanda. Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru The EastAfrican, Perezida Kagame w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), avuga ko imwe mu mishinga yawo igenda biguruntege bitewe no kutumvikana kwa bimwe mu bihugu biwugize. Agendeye ku mubano […]

RDC: Ubukwe bwa Vital Kamerhe n’ikizungerezi Amida cyabyaranye na JB Mpiana bwavugishije benshi

Ubukwe bwa Vital Kamerhe, Umuyobozi wa cabinet ya Perezida mushya wa Congo, n’ikizungerezi Amida Shatur kigeze kubana n’icyamamare mu muziki, JB Mpiana, bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga mu gihe umwe mu begereye uyu munyapolitiki bavuga ko ari ugukabya. Iyi nkuru dukesha Jeune Afrique iravuga ko iminsi mikuru y’ubukwe bwa Vital Kamerhe na Amida Shatur yatangiye […]

Mushiki wa Diamond yamusabye kubabarira se

Umugore uvuga ko ari mushiki wa Diamond Platnumz witwa Zubeda avuga ko yavuye mu Bwongereza aje kubonana n’uyu muhanzi kugira ngo bavugane ku kibazo cy’umubano we na se. Uyu mugore waje mu gihugu cya Tanzaniya akakirwa na se wa Diamond, Abdul Juma avuga ko yiteguye kuvugana na Diamond impamvu ituma yanga se umubyara kugeza ubwo […]

Gen Kayihura yaguriye rwihishwa imodoka ihenze umupolisi mukuru ushinjwa gushimuta Lt. Joel Mutabazi

Iperereza ryamaze guhishura amazina y’abantu ba hafi ba Gen Kale Kayihura yaguriye imodoka binyuranye n’amategeko. Aba barimo SSP Nixon Agasirwe ushinjwa gushimuta uwari umurinzi wa Perezida Kagame, Lt. Joel Mutabazi. Bwiza.com yari iherutse kubagezaho inkuru ivuga ko iperereza ryerekanye ko Gen Kayihura yasohoye mu buryo bunyuranyije n’amategeko akayabo ka miliyoni 500 z’amashilingi akagurira imodoka zihenze […]

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali guca umuco w’itekinika

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shyaka Anastase, arasaba abayobozi b’uturere n’umujyi wa Kigali guca umuco w’itekinika no kurandura ruswa ahubwo bakibanda ku gukemura ibibazo by’abaturage. Ibi minisitiri Shyaka Anastase yabitangaje kuri iki Cyumweru itariki 17 Gashyantare ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi b’Uturere (Mayors) n’Umujyi wa Kigali wari ugamije kwisuzuma no gusangira ubunararibonye waberaga mu Karere ka […]

RDC: Inyeshyamba za FOREBU ziyobowe na Gen. Niyombare zatsimbuwe mu birindiro

Igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) gitangaza ko cyatsimbuye mu birindiro inyeshyamba za FOREBU zikomoka mu Burundi, zikaba ziyobowe na Gen Niyombare wari ugiye guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza. Izi nyeshyamba zari zifite ibirindiro i Mangwa, gurupoma ya Muhungu muri Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo zikaba zaragabweho igitero zirahava, bimwe mu […]

Uganda: Indirimbo y’Umunyarwandakazi Fille yashegeshe  uwo bahoze bakundana

Uwahoze akundana na Fille Mutoni,Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda ari we Edward Katamba uzwi nka MC Kats yagaragaje ko amagambo agize indirimbo y’uyu mugore yamukomerekeje umutima. Fille na MC Kats batandukanye ku mugaragaro mu ntangiro z’umwaka wa 2019 ahinini bitewe no gushinjanya gucana inyuma. Mu magambo agize indirimbo ya Fille yitwa ‘ Bye Bye Ex’ […]

Impunzi z’Abarundi zitaba i Kigali zihangayishijwe n’ingendo zikora zishaka ibyemezo by’uko ari ingaragu

Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda ziravuga ko zikomerewe no kubona ibyemezo bikenerwa mu gihe zishatse gushyingiranwa, aho izituruka ahandi hatari muri Kigali baba bagomba gukora ingendo baza mu mujyi gushaka ibyo byemezo bitangwa n’ubuyobozi bwabo. Umwe mu mpunzi wavuganye n’itangazamakuru avuga ko hari ibyemezo baba bagomba kuvana I Kigali, ariko ngo ntabwo ari buri wese […]

Perezida Tshisekedi yabonanye na Kabila mu nama yabereye mu muhezo

Perezida mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yagiranye inama ye ya mbere n’uwo yasimbuye ku butegetsi, Joseph Kabila, kuva yatangira inshingano ze kuwa 25 Mutarama 2019. Iyi nama bivugwa ko yatangiye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, yamaze amasaha agera kuri ane. Aba bagabo bombi bahoberanye banagaragarizanya ibyishimo mbere yo gukorana inama […]

Abasirikare babiri ba FARDC bakaswe imitwe na FDLR

Abasirikare babiri ba Leta ya Congo (FARDC) bishwe bakaswe imitwe n’inyeshyamba za FDLR ubwo zabagabagaho igitero mu gace ka Itabi, Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ingabo, bagira bati “Ku itariki ya 8 Gashyantare 2019, mu gitero cyatunguranye cya FDLR (FOCA) ku birindiro byacu i Itabi, mu Burasirazuba bwa Kabalakasha, […]

Ubwonko bw'abaryama batinze n'ababyuka kare ntibukora kimwe – Ubushakashatsi

Abashakashatsi bo mu Bwongereza bavuga ko ubwonko bw’abantu babyuka batinze cyangwa baryamira n’ubw’ababyuka bazindutse, bukora mu buryo butandukanye mu gihe cy’amasaha y’akazi y’umunsi. Abashakashatsi bavuga ko bagenzuye ubwonko bw’abaryama batinze baryama ku isaha ya saa munani n’iminota 30 z’ijoro hanyuma bakabyuka saa yine n’iminota 15 z’amanywa, babagereranya n’ababyuka bazindutse. Ibipimo byabo – byafashwe hagati ya […]