Minisitiri w’Intebe wa Tanzania arashinja abitwaje intwaro bava mu Burundi guteza umutekano mucye

Igihugu cya Tanzania kirashinja abantu bitwaje intwaro bava mu Burundi guteza umutekano mucye ku butaka bwacyo. Ibi akaba ari ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa kuwa Gatandatu ushize, itariki 16 Gashyantare, ubwo yari i Kigoma. Minisitiri w’Intebe Majaliwa yari mu nama n’abagize ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi (CCM). Nk’uko […]

Huye: Urubyiruko rw'abayisilamu rwasabwe kurwanya ubuhezanguni

Urubyiruko rwo mu idini ya Islam mu Karere ka Huye rurasabwa kurwanya ubuhezanguni, ahubwo rugaharanira gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu gishingiye ku iterambere n’umutekano usesuye Mu myaka ibiri ishize hari rumwe mu rubyiruko rwo mu idini ya islamu mu Rwanda rwamenyekanye ko rwatangiye kujya muri ibi bikorwa, ndetse bamwe bafatwa n’inzego zishinzwe umutekano, Mufiti w’u […]

Ku myaka 7 y’amavuko,Ingram Jr yaciye agahigo ko kwiruka amasegonda 13

Rudolph Ingram Junior ufite akabyiniriro ka Blaze, ubu ni we mwana uzi kwiruka nyuma yo guca agahigo akirunkanka amasegenda 13.48 muri metero 100. Iri ni irushanwa ryahuzaga abana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu minsi ishize. Uyu mwana yatangiye kwiruka afite imyaka ine nyuma yo kureba irushanwa rya Olympique. Iki gihe yari yajyanye […]

RDC: Uwahoze yungirije Joseph Kabila, Abdoulaye Yerodia Ndombasi yitabye Imana

Kuri uyu wa kabiri, uwahoze yungirije umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Senateri Abdoulaye Yerodia Ndombasi yitabye Imana nyuma y’uburwayi amaranye iminsi ku myaka 86 y’amavuko. Umuryango we watangarije Radio Okapi ko uyu musaza yaguye mu murwa mukuru wa Kinshasa. Senateri Yerodia yabaye umwe mu bungirije umukuru w’igihugu aturutse mu ishyaka ry’uwahoze ari […]

Syria: Abarwanyi 300 b’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiisilamu baguwe gitumo

Kuri uyu wa 18 Gashyantare, Itsinda ry’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’iza Syria zaguye gitumo abarwanyi 300 b’umutwe wa Leta ya Kiislamu. Iki gikorwa cyabereye mu gace ka Baghouz. Aba barwanyi bagize umutwe wa ISIS/ISIL (Islamic State of Iraq and theLevant) bari bivanze n’abaturage, bari bazengurutswe n’ibimodoka bya gisirikare by’iri tsinda ryo […]

Abatoza ba Arsenal batangiye guhugura abatoza abana b’Abanyarwanda

Abatoza babiri b’ingimbi za Arsenal yo mu Bwongereza, kuri uyu wa mbere batangiye guhugura abatoza abana mirongo itanu, ku kicaro cya FERWAFA i Remera. Ni amahugurwa aramara iminsi itanu. Umutoza Simon McManus na Kerry Green bari muri iki gikorwa ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Minisiteri y’umuco na siporo(MINISPOC). Umutoza McManus ufite […]

Icyo Ingabire Victoire avuga ku bivugwa ko agiye  gusohoka mu Rwanda

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda(FDU-Inkingi), Ingabire  Umuhoza Victoire yabeshyuje amakuru avuga ko agiye kuva mu Rwanda akerekeza mu Bubiiligi mu kwezi gutaha. Uyu munyapolitiki  w’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda avuga ko aya makuru atari yo kuko kuva mu Rwanda bisaba uruhushya rwa Minisitiri w’Ubutabera kandi kugeza ubu akaba ntarwo yasabye. Mu kiganiro na Bwiza.com […]

Umuhungu wa Perezida Museveni agiye kwambikwa ipeti rya Liyetona  Jenerali

Umuhungu wa Perezida wa Uganda ari we Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba kuwa Kabiri azambikwa inyenyeri  z’iri peti aherutse guhabwa mu gisirikare cya Uganda (UPDF). Ni umuhango uzabera ku cyicaro cy’igisirikare cya Uganda ahitwa Mbuya mu Mujyi wa Kampala. Muhoozi Kainerugaba yari aherutse kuzamurwa mu ntera na se mu mpera z’ukwezi gushize avuye ku ipeti rya […]

FDC iremeza ko Uganda isatira kujya mu ntambara n’u Rwanda ariko abaturage babihishwa

Ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, ryasabye Guverinoma y’iki gihugu gutegura ahantu habera ibiganiro bigamije gusubiza mu buryo imibanire yacyo n’u Rwanda kuko ngo ikomeje guhisha abaturage ukuri kandi igihugu gisa nk’ikigana mu ntambara n’u Rwanda. Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Gashyantare, Umuvugizi wa FDC, Ibrahim Semujju Nganda, yavuze ko […]

Ihere ijisho amafoto y’umusore w’ibigango Zari yasimbuje Diamond

Umuherwe Zari Hassan yashyize hanze amafoto agaragaza umusore mushya w’ibigango bakundana. Hari hashize umwaka urenga uyu mugore atandukanye na Diamond Platnumz yashinje kumuca inyuma bikabije. Abinyijije ku rukura rwe rwa instagram, Zari yagiye ashyira hanze agace gato k’ukuboko k’uyu musore nyuma ashyiraho igihimba gusa ahisha isura.   Abamukurikira bagerageje, bakora iyo bwabaga ngo bamenye isura […]

RDC:  Umuryango Mpuzamahanga wabajije Fayulu impamvu abaturage batamaganye ibyavuye mu matora

Martin Fayulu, umuhuzabikorwa w’ihuriro Lamuka, akaba yaratsinzwe mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nubwo atabyemera, kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Gashyantare I Goma yatangaje ko agiye gukomeza urugamba rwe rwo kuzashyira ku karubanda ukuri kw’ibyabaye mu matora, anahishura ukuntu Umuryango Mpuzamahanga wamubajije impamvu abaturage batagiye mu mihanda ngo bamagane […]

Davido yavuze ko azatera inkunga Bobi Wine ubwo azaba yiyamamariza kuba Perezida wa Uganda

Icyamamare muri muzika, David Adedeji Adeleke wo muri Nigeria, uzwi ku izina rya Davido, yatangaje ko azashyigikira umuhanzi akaba n’Umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi ku izina rya Bobi Wine, ubwo azaba yiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Uganda. Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda azaba mu 2021, Davido akavuga ko yiteguye […]

Nyamasheke/Shangi: Abana bicaraga ari Batandatu ku ntebe imwe mu ishuri basubijwe

Abaturage bo mu Murenge wa Shangi,  mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko nyuma yo kubona ko abana babo  bigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Shangi mu mashuri abanza, bari bamaze kurenga kure abagenewe  icyumba cy’ishuri, bahisemo kwishakamo ibisubizo biyubakira ishuri ryuzuye ritwaye arenga Miliyoni 12 z’amanyarwanda. Ibi nk’uko bamwe muri bo babitangarije Bwiza.com, ngo babigezeho nyuma […]

Uganda: Ibyamamare byitambitse mu bibazo byugarije umuhanzi w’Umunyarwandakazi

Ibyamamare bitandukanye byo muri Uganda bikomeje gutanga inama ku bibazo biri hagati y’umuhanzi  Fille Mutoni,Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri ki gihugu n’uwo bahoze bakundana, Edward Katamba uzwi nka MC Kats. Aba bombi batandukanye ku mugaragaro mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 ariko bakomeza guterana amagambo by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. Bimwe mu byamamare bimaze gutanga ibitekerezo kuri iki […]

Guverineri Mufulukye yasabye ko Rwamagana Challenge Marathon yajya itegurwa kenshi mu mwaka

Ku cyumweru tariki ya 17 Gashyantare habaye irushamwa ngarukamwaka rya Rwamagana Challenge Marathon, aho mu ijambo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yagejeje ku bitabiriye irushanwa yavuze ko iryo siganwa rifite uruhare mu guteza imbere siporo ndetse ko rikwiye kujya riba inshuro irenze imwe mu mwaka . Guverineri Mufulukye niwe watangije Rwamagana Challenge Marathon nk’ umushyitsi […]

Dufite abahashyi cyane kurusha uko twakagize abahanzi- Samusure

Umukinnyi wa filimi,umusizi,umusangiza magambo,umucuranzi akaba n’umuhanzi w’indirimbo zakinyarwanda Kalisa Ereneste wamamaye hano mu Rwanda nka Rurinda,Samusure  nandi menshi bitewe n’amafilimi menshi yagiye agaragaramo aravugako mu Rwanda nta muhanzi akunda n’umuwe kuko bose ari abahashyi(abigana indirimbo z’abandi bahanzi) kurusha uko ari abahanzi. Mu kiganiraniro yagiranye na XLargeTV Samusure usanzwe uzwiho kutarya iminwa kubyo abazwa, yabajijwe abahanzi […]

Vatican: Haribazwa umwanzuro inama y'abepisikopi izafata ku kibazo cyo gufata ku ngufu

Abayobozi b’inama z’abepiskopi gatulika bo ku isi yose barenga ijana batangiye kugera i Vatikani. Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Faransisiko, yabahamagaje mu nama idasanzwe ku bibazo byo gufata abantu ku ngufu bimaze guhungabanya kiliziya. Inama izatangira ejobundi kuwa kane izamara iminsi ine, ibaye nyuma y’icyemezo Papa Faransisiko yafashe mu cyumweru gishize cyo kwirukana muri kiliziya […]

Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Zimbabwe yasuye polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa mbere taraiki 18 Gashyantare, umyobozi  mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriye umuyobozi wungirije wa Polisi  ya Zimbabwe  DCGP Ngirandi  Mind Elliot n’itsinda ry’abantu (5) yari ayoboye. Aba bayobozi bageze mu Rwanda kuri  iki cyumweru tariki 17 Gashyantare  mu ruzinduko rugamije gutsura umubano n’ubufatanye ndetse no gusangira ubunararibonye murwego rw’imikorere […]