Umuhungu wa Perezida Museveni agiye kwambikwa ipeti rya Liyetona  Jenerali

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida wa Uganda ari we Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba kuwa Kabiri azambikwa inyenyeri  z’iri peti aherutse guhabwa mu gisirikare cya Uganda (UPDF). Ni umuhango uzabera ku cyicaro cy’igisirikare cya Uganda ahitwa Mbuya mu Mujyi wa Kampala.

Muhoozi Kainerugaba yari aherutse kuzamurwa mu ntera na se mu mpera z’ukwezi gushize avuye ku ipeti rya Jenerali Majoro yari amaranye imyaka itatu gusa.

Kuri uyu munsi kandi abandi basirikare 2,013  bazazamurwa mu ntera ku mapeti atandukanye. Muri aba harimo Gen. Ivan Koleta na Gen. Joram Mugume.

Mu bandi bazamuwe ku rwego rwo hejuru harimo Umuyobozi wa Polisi Wungirije, Gen. Maj. Sabiti Muzeyi n’ Umuyobozi w’Igisirikare Kirwanira k’Ubutaka, Gen Maj. Peter Elwelu.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Gen Muhoozi w’imyaka 44 akunzwe gutungwa agatoki ko ategurwa kuba umusimbura wa Perezida Museveni. Ibi abihakana yivuye inyuma aho avuga ko bitamushishikaje.

Src: Dailymonitor

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *