Abatoza ba Arsenal batangiye guhugura abatoza abana b’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Abatoza babiri b’ingimbi za Arsenal yo mu Bwongereza, kuri uyu wa mbere batangiye guhugura abatoza abana mirongo itanu, ku kicaro cya FERWAFA i Remera. Ni amahugurwa aramara iminsi itanu.

Umutoza Simon McManus na Kerry Green bari muri iki gikorwa ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Minisiteri y’umuco na siporo(MINISPOC).

Umutoza McManus ufite ibyangombwa by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA), atoza abakinnyi mu bijyanye n’uburyo bw’imikinire(Technical Delivery) no kwigisha uburyo bw’imikinire ya Arsenal bwiswe “Play the Arsenal Way”. Uyu mutoza afite inshingano yo kwigisha mu mashuri 22 ya Arsenal mu migabane itanu.

Green we atanga yahunda y’imitoreze n’amasomo y’abatoza. Hari imishinga yagiye akora mu Bwongereza, Asia y’epfo n’uburasirazuba ndetse n’Ubuhinde byose biganisha ku buryo bw’imitoreze bwa Arsenal.

FERWAFA yavuze ko mu cyumweru gitaha, abatoza bazaba basangira ubumenyi ku bijyanye n’uburyo bw’imitoreze, binyuze mu magambo no mu bikorwa.

Nyuma y’aya mahugurwa, aba batoza b’abanyarwanda na bo bazajya batoza abana bari munsi y’imyaka 15 na 17 bazitwara neza mu marushanwa kuva mu mirenge kugeza mu turere. Aya marushanwa azashingira mu mashuri yatoranyijwe.

Ubu bufatanye ku bijyanye no kuzamura umupira w’abanyarwanda ni umusaruro uturuka ku masezerano ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB) cyasinyanye n’iyi kipe yo mu Bwongereza. Ashyingiye kandi ku kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda mu bikorwa by’iyi kipe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *