Dore ingaruka z’umwuka mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda

Mu myaka ibiri ishize hagati y’ibihugu byombi bituranyi, byigeze gukundana karahava nyuma ya za 94, umubano wakomeje kutaba mwiza. Ibi bigaragarira mu binyamakuru bikorera leta z’ibihugu byombi, mu mbuga nkoranyambaga ndetse rimwe na rimwe mu matangazo ya za ministeri z’ububanyi n’amahanga. Muri iyi nyandiko ntituza gusubira kubyo ibihugu byombi bipfa kuko twagiye tubigaragaza mu nyandiko […]

Minisiteri y’ubutabera iraburira abanyereza umutungo, ko na nyuma y’igifungo habaho kwishyuzwa

Minisiteri y’ubutabera yishimira ko icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta cyavanywe mu bindi byaha kigashyirwa ukwacyo. Kuba kandi icyaha cya ruswa kidasaza, bitanga icyizere ko ntawe uzongera kunyereza ngo abiheze: gufungwa ntibihagije habaho no kwishyuzwa, imanza za gatanya zigamije guhisha imitungo zisubirishwamo, ndetse n’ubuze ubwishyu aho abuboneye arishyuzwa. Ubwo umuryango urwanya ruswa n’akarengane […]

U Rwanda ku mwanya wa Gatanu ku Isi mu kugira interineti ihendutse

Ubushakashatsi ku mafaranga abantu bariha kuri interineti bakoresha muri telefone zigendanwa bwashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatanu ku isi mu bihugu bifite igiciro gihendutse. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa interineti Cable.co.uk rwo mu Bwongereza rugereranya ibiciro bya interineti, bwasanze jiga imwe (1GB) ya interineti mu Rwanda igura ibice 0.56 by’idolari ry’Amerika, mu gihe mu […]

Meddy ushakishwa n’inkiko yabajijwe niba ashaka gupfa

Umwe mu bakurikirana umuhanzi Ngabo MĂ©dard Jobert ku mbuga nkoranyambaga yamubajije niba yifuza gupfa bitewe n’ifoto yari ashyize ku rukuta rwe rwa Instagram. Meddy yashize hanze ifoto amashusho atagira amajwi arimo ifoto ye igenda inyurwamo n’imirabyo igaragara igihe inkuba igiye gukubita. Bakimara kubikubita amaso, umwe mu bakurikira (follower) wiyita romyjons kuri instagram yamubajije niba ashaka […]

Min.Sezibera avuga ko Bazeye na Lt.Col Abega bafashwe neza mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, avuga ko LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant Colonel Abega, wari ushinzwe iperereza, nyuma yo koherezwa mu Rwanda, ubu bafashwe neza kandi batanga amakuru meza akenewe. Mu Ukuboza 2018, nibwo Bazeye na Lt.Col Abega bafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma […]

Burundi: Rwasa Agathon arijujutira Leta yahagaritse ibikorwa by’ishyaka rye

Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Rwasa Agathon, avuga ko Leta y’u Burundi yahagaritse ibikorwa byari byateguwe mu mpera z’icyumweu gishize by’ishyaka rye rishya. Agatho Rwasa ni perezida w’Ishyaka CNL (Congrès National de LibertĂ©) ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi, ku cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019, bakaba bari bateguye umuhango wo gutaha ibiro rizajya […]

Min. Sezibera yahakanye iby'ifungwa ry'abajenerali batatu b'u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera atangaza ko nta mujenerali wo mu Rwanda ufunzwe nk’uko hari amakuru yari amaze iminsi acaracara abivuga. Amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Iperereza n’iz’Umutekano mu Rwanda (NISS), Maj. Gen Joseph Nzabamwita, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Maj. Gen. Emmanuel Ruvusha n’Umwe […]

Ntabwo Rweru ari irimbi ry’u Rwanda-Dr. Sezibera asubiza u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard avuga ko imirambo yabonetse mu Kiyaga cya Rweru kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, itaturutse mu Rwanda. Yabitangaje mu gihe u Burundi bwavugaga ariho yaturutse inyujijwe mu ruzi rw’Akagera. Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo imirambo icyenda yabonetse mu kiyaga cya Rweru ireremba. Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo mu […]

Platini yabajijwe niba ajya akumbura Diane batandukanye

Umuhanzi Nemeye Platini, wo mu itsinda rya  Dream Boys yagize icyo atangaza ku bijyanye no kuba yaba ajya akumbura uwahoze ari umukunzi we,  Ingabire Diane bamaranye imyaka ine bari mu munyenga  w’urukundo bagatandukana. Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda TV, Platini yabajijwe niba akumbura Diane maze asubiza nta gihunga ko atajya amukumbura kuko yagiye mu yindi Si […]

Bobi Wine  yasabye Perezida Museveni na mugenzi we Kagame kwirinda intambara

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na mugenzi we, Paul Kagame w’u Rwanda badakwiriye gukoresha intambara mu gukemura ibibazo by’umubano mubi uri hagati y’ubutegetsi babereye ku isonga. Bobi Wine uhagarariye agace ka Kyadondo y’Iburasirazuba mu nteko ya Uganda, asaba ibi ashingiye ku kuba u Rwanda na […]

Abanyatanzaniya baribaza byinshi ku myitwarire Diamond yagaragaje  ku kiriyo

Abaturage batandukanye bo mu gihugu cya Tanzania bakomeje  byinshi ku myitwarire,umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaje mu muhango wo gusezera  k’uwari Umuyobozi wa Clouds Media, Ruge Mutahaba. Mu muhango wo gusezera Ruge Diamond avugwaho gukerererwa kugeza n’aho umukuru w’igihugu amutanga kuhagera. Hibazwa kandi impamvu uyu mugabo nk’umuntu w’icyamamare atigeze  agira icyo atangaza kuva Ruge Mutahaba yapfa. Si […]

Turi gucunga bya hafi ku mipaka yacu n’u Rwanda- Igipolisi cya Uganda

Polisi ya Uganda itangaza ko iri gucunga bya hafi ku mipaka iki gihugu gihana n’u Rwanda,ruri mu majyepfo yacyo. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga ku wa Mbere w’iki cyumweru yatangaje ko bari gucunga izi mbibi mu rwego rwo gukurikirana icyaba icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’icyaha. Mu kiganiro n’itangazamakuru, CP Enanga […]

Kicukiro: Hagaragajwe abantu umunani bacyekwaho gucuruza urumogi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2019, kuri sitasiyo ya Polisi ya  Gikondo mu karere ka Kicukiro, Polisi yeretse itangazamakuru abantu bagera ku 8 bacuruzaga bakanakwirakwiza urumogi mu mujyi wa Kigali n’ahandi hatandukanye. Polisi yatangaje ko aba  bose bafatanwe ibiro bitandukanye mu mujyi wa Kigali n’ahandi hatandukanye mu cyumweru dusoje. […]