Harakurikiraho iki ko ibyo u Rwanda rushinja Uganda byose yabihakanye ? Dr Kayumba

Umwarimu wa Kaminuza akaba n’Impuguke muri Politiki, Dr Christopher Kayumba avuga ko yibaza iki gihe gukurikiraho nyuma y’aho Uganda ihakanye ibyo u Rwanda ruyishinja. U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Ibi Uganda ikabihakana ivuga ko itakorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’umuturanyi nk’uko itangazo ryashizwe hanze na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Sam Kutesa ribivuga. […]

Bobi Wine arakomera Perezida Museveni agatoki ku kandi amutega umwaka wa 2021

Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya  Bobi Wine arakomera Perezida Museveni agatoki ku kandi, ashimangira ko umwaka wa 2021 utazamusiga ku butegetsi.   Aganira na Radiyo Akaboozi mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, yatangaje ko yizeye intsinzi ya politiki, by’umwihariko ko Perezida Museveni agomba kuva ku butegetsi. Yagize ati […]

Abanyeshuri b’Abanyarwanda basaga 180 ntibazitabira ibirori bisoza amasomo yabo i Kampala

Abanyeshuri 187 b’Abanyarwanda ntibazitabira ibirori bisoza amasomo yabo muri Kaminuza ya Kampala  (KU) bitewe n’ibibazo byo kwambukiranya imipaka biri hagati y’u Rwanda na Uganda. Biteganyijwe ko ibi birori bizaba kuwa Kane tariki 7 Werurwe 2019 ariko aba Banyarwanda bakaba batazabasha kubyitabira. Aganira n’itangazamakuru ku cyicaro cya KU kiri ahitwa Ggaba mu Mujyi wa Kampala ejo […]

Ubuhanzi budashingira ku muturage burazima- Perezida Jinping

Ubwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yabonanaga n’abahanzi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe 2019, yabibukije ko aribo musingi wo kubakiraho u Bushinwa butera imbere, kubera inganzo yabo ivoma ibihangano mu baturage.   “ Ubuhanzi bwose bugomba gushingira ku muturage, we buvomamo ibihangano. Inganzo idakura mu baturage iragimba ikazima”. Aya ni amwe mu […]

Nyanza: Abafashamyumvire mu bworozi bahawe amagare azabafasha mu ngendo

Muri Werurwe 2018,  nibwo  hashyizweho  abajyanama mu bworozi  bo gufasha abandi muri aka karere ka Nyanza hagamijwe  kongera umukamo w’amata n’ubwiza bwayo hagendewe  ku kumenya gutegurira inka indyo yuzuye ndetse no gufasha aborozi kumenya uko bahinga ubwatsi. Bamwe mu bafashamyumvire muri aka karere bavuga  ko n’ubwo akazi bakora ari ubukorerabushake ariko ngo bahuraga n’imvune zo […]

Burundi: Mu cyumweru kimwe, imirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira

Ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, nibwo hatangajwe ko hari imirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira, riherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi, Intara ya Cibitoke. Imirambo ibiri yatoraguwe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, ku musozi wa Gafumbegeti, muri Komini, muri Komini ya Cibitoke. Ikinyamakuru SOS/Burundi gitangaza […]

Ni ikinyoma kuvuga ko Uganda icumbikiye abashaka gutera u Rwanda- Min. Kutesa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kahamba Kutesa atangaza ko ibiherutse gutangazwa n’u Rwanda ko igihugu cye gicumbikiye abashaka kuruhungabanyiriza umutekano ari ikinyoma. Abayobozi b’u Rwanda bashinzwe iby’ububanyi n’amahanga bagiye bavuga ko Uganda icumbikiye abashaka guhungabanya igihugu cyabo. Mu batunzwe agatoki harimo Ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) rya Kayumba Faustin Nyamwasa wigeze kuba Umugaba […]

Rwamagana: Abakora ubucuruzi buciriritse babangamiwe n’umusoro urenze amikoro yabo

Abagore bakora ubucuruzi bw’imboga mu gasoko gato kari inyuma y’irya Kigabiro riherereye mu Mujyi wa Rwamagana, barasaba gufashwa bakabona aho gukorera aho kwirukanwa kubera imisoro badashobora kubona.   Abagore n’urubyiruko bahakorera ubu bucuruzi buciriritse bavuga ko babangamirwa no kwirukanwa muri iri soko, mu gihe bagaragaza ko bagamije kwivana mu bukene ariko umusoro ukababera inzitizi. Manishimwe […]

Abanyatanzaniya baribaza byinshi ku myitwarire ya Harmonize mu kiriyo cya Ruge

Abaturage batandukanye bo mu gihugu cya Tanzania bakomeje  byinshi ku myitwarire y’umuhanzi  Harmonize mu gihe barimo baririra banitegura gushyingura uwari Umuyobozi wa Clouds Media, Ruge Mutahaba. Abanyatanzaniya by’umwihariko abakunda iby’imyidagaduro, bavuga ko bitumvikana ukuntu Harmonize ari mu bantu ba mbere banditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko Ruge yitabye Imana ariko nyuma akaruca akarumira, ntagire […]

Rubavu: Harasiwe abantu bageragezaga kwinjira mu Rwanda mu ijoro (yavuguruwe)

Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi, Umudugudu wa Rurembo, avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2019, hari abantu baharasiwe bageragezaga kwinjira ku butaka bw’u Rwanda. Mu gihe hari amakuru yavugaga ko ari abantu bari bitwaje intwaro, inzego z’umutekano […]

Ahari u Rwanda rutinya ko hari abatoroka- Gen Kahinda Otafiire

Minisitiri w’Ubutabera n’Ibijyanye n’Itegeko Nshinga wa Uganda,  Rtd Maj. Gen. Kahinda Otafiire atangaza ko bishoboka ko u Rwanda rwaba rutinya ko abaturage barwo batoroka baramutse bemerewe kujya muri Uganda. Ni nyuma y’aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera asabye ko Abanyarwanda baba baretse kujya muri Uganda kuko […]

Kigali: Umushoferi n’umumotari bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi

Umumotari n’umushoferi bafashwe ku wa Mbere tariki 4 Gashyantare 2019, mu turere twa Gasabo na Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, bagerageza guha ruswa abapolisi  bari babafatiye mu makosa atandukanye yo mu muhanda. Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superntendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi  yatangaje ko abafashwe ari Mbarushimana […]