Bobi Wine arakomera Perezida Museveni agatoki ku kandi amutega umwaka wa 2021

Sangiza iyi nkuru

Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya  Bobi Wine arakomera Perezida Museveni agatoki ku kandi, ashimangira ko umwaka wa 2021 utazamusiga ku butegetsi.  

Aganira na Radiyo Akaboozi mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, yatangaje ko yizeye intsinzi ya politiki, by’umwihariko ko Perezida Museveni agomba kuva ku butegetsi.

Yagize ati  “Nta mikino turimo kuri iki kibazo cyo guhirika ku butegetsi Museveni, ntabwo turi mu mikino hano”.

Bobi Wine yakomeheje agira ati “Yego birashoboka ko twahaguruka tukaba twatsindwa ariko twarangije kwiga inzira yatsindirwamo. Inzira imwe y’intsinzi ni uguhagurukira hamwe nk’abaturage bishyize hamwe”.

Uyu munyapolitiki w’umuhanzi ukomeje kwizezwa ubufasha n’ibyamamare bitandukanye byo ku Isi igihe cyose azaba yiyamamarije kuyobora Uganda mu matora ya 2021, akomeza agira ati “Turarwanirira Uganda. Aho abaturage bagomba kuba umwe mu ishyaka bigengaho, ingeri z’imibereho, idini,… Nitwishyira hamwe tuzatsinda uriya mugabo”.

Bobi Wine avuga ko itsinda ry’abamushyigikiye ‘People Power’ ritibona mu nzira y’ishyaka rya Politiki, ahubwo ko bibona nk’abaturage. Agashimangira ko batagamije intambara, ahubwo ko icyo bashyize imbere ari amatora.

Perezida Museveni utorohewe n’uyu muhanzi, Bobi Wine n’abamushyigikiye, amaze imyaka 33 ayobora Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *