Muhanga : Abagore barasabwa kwita ku nshingano z’urugo ariko banakora indi mirimo ibyara inyungu
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore mu karere ka Muhanga abagore batuye muri aka karere basabwe kwita ku nshingano zabo basanganywe z’urugo nk’abagore ariko kandi bakibuka ko bagomba kuzifatanya n’indi mirimo ibyara inyungu kugira ngo ingo zabo zirusheho gutera imbere. Uwababyeyi scholastique utuye mu kagari ka Gihuma mu murenge wa Nyamabuye muri aka karere avuga […]
Gen Kayihura yivanye mu nzu yakodesherezwaga irinzwe ku rwego rwo hejuru
Uwahoze ayobora Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura yimutse mu nzu yarindwaga cyane yabagamo n’umuryango we iherereye i Muyenga mu Mujyi wa Kampala. Iyi nzu Gen Kayihura yayibayemo imyaka 13 ndetse ni nayo yabayemo nyuma yo kuva aho yari afungiwe Makindye nyuma yo kwemererwa kuburana yidegembya. Biravugwa ko Polisi ya Uganda yari isanzwe yishyura miliyoni […]
Ama G THE Black na Knowless basubiyemo indirimbo “Yuda”
Ama G The Black na Butera Knowless bakoze ‘Remix’ cyangwa isubiramo ry’indirimbo ”Yuda” nyuma yo gusohoka mu mwaka ushize. Nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com, Ama G The Black yavuze ko yakunze iyi ndirimbo, yifuza kuyisubiramo afatanyije na nyirayo Knowless, na we ntiyatinda kubimwemerera. Ama G yavuze ko afata Knowless nk’umuvandimwe: “Mu byiza ahuye nabyo mu muziki harimo […]
Se wa Diamond agiye kuvuzwa n’abandi mu gihe umuhungu we yigaramiye
Se wa Diamond Platnumz, Abdul Juma agiye kuvuzwa n’umukobwa we usanzwe aba mu Bwongereza. Ni nyuma yo kwirengagizwa n’umuhungu we Diamond Platnumz, umwe mu bahanzi bamaze kugira amikoro. Abdul Juma ntiyahwemye gutabaza umuhungu we Diamond Platnumz avuga ko akeneye ubufasha mu by’ubuvuzi. Umuhungu we ntiyegeze amureba n’irihumye. Aganira n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania, uyu mukobwa usangiye […]
Uganda yagiriye inama abaturage bayo bajyana ibicuruzwa mu Rwanda
Leta ya Uganda kuwa 7 Werurwe yatanze inama ku baturage bayo bajyana ibicuruzwa mu Rwanda. Ni mu gihe nta kimenyetso cy’uko agatotsi kari mu mubano w’ibi bihugu byombi kazavamo vuba. Minisitiri w’Ubucuruzi, Amelia Kyambadde atangaza ko Abanyayuganda bashaka kuzana ibicuruzwa byabo mu Rwanda bazajya bifashisha imipaka ibiri gusa. Yavuze umupaka wa Mirama Hills mu Karere […]
Urutonde rw’abakinnyi 18 Rayon Sports yifashisha mu mukino urayihuza na Bugesera FC
Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 18 igomba kwifashisha mu mukino urayihuza n’ikipe ya Bugesera FC. Ni umukino wa 19 wa Shampiyona y’ikiciro cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, uteganijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2019, ku kibuga cya Etoo Nyamata. Mu gihe Rayon Sports yaba ibashije kuvana amanota atatu kuri […]
Perezida w’u Bufaransa yatumiwe i Kigali mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatumiwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki ya 7 Mata 2019, i Kigali. Kugeza ubu ngo u Bufaransa bukaba butaratanga igisubizo kuri ubu butumire bw’u Rwanda. Ikinyamakuru JeuneAfrique dukesha iyi nkuru, gitangaza ko ubu butumire ari ikimenyetso cyiza kigaragaza ugukomeza kuzura umubano w’u Rwanda […]
Nta Jenerali wo gukubita inshyi abantu, ubishaka azajye muri Somalia- Museveni avuga kuri Gen Kyaligonza
Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda (UPDF),atangaza ko Rtd Maj. Gen. Matayo Kyaligonza azahanwa kuko nta mujenerali wemerewe gukubita abantu kandi ko ubishaka yajya muri Somalia kuko ariho bikenewe. Gen Kyaligonza ashinjwa guhohotera umupolisikazi, Sgt Esther Namaganda ahitwa Seeta, mu Karere ka Mukono. Perezida Museveni ni ubwa mbere avuze kuri iki kibazo […]
Malawi: Abiganjemo abafite ubumuga bw’uruhu bakoreye imyigaragambyo ku biro bya Perezida
Tariki ya 7 Werurwe, Abasaga 300 biganjemo abafite ubumuga bw’uruhu bakoreye imyigaragambyo ku biro by’umukuru w’igihugu, mu murwa mukuru Lilongwe bashaka guhura na Peter Mutharika. Ni nyuma y’ihohoterwa rimaze igihe ribakorerwa. Aba bantu baririmbaga indirimbo zisanzwe ziririmbirwa abitabye Imana. Bumwe mu butumwa bari banditse ku bitambaro, impapuro n’ibyapa bwagiraga buti: “Ntabwo twakongera gusinzira mu gihe […]
Nigeria yahaye uburenganzira utemera ibyavuye mu matora ngo yikorere ubugenzuzi
Ku wa gatatu, tariki ya 7 Werurwe, Urukiko rwo muri Nigeria rwategetse komisiyo y’igihugu y’amatora guha uburenganzira ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ngo rigenzure impapuro z’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 23 Gashyantare. Ni nyuma y’uko ishyaka rya Peoples Democratic Party rihagarariwe na Atiku Abubakar ritavuga rumwe na leta ya Buhari ryavuze ko amatora yaranzwe n’amanyanga. […]
Rwamagana: Abangavu basabwe kudahishira ababateye inda
Abakobwa bajyajwe bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko bo mu karere ka Rwamagana, basabwe kudahishira ababateye inda, kugira ngo bazajye bakurikiranwa ndetse n’abana babo bagire uburenganzira nk’abandi. Mu biganiro abangavu bo mu mirenge ya Muhazi, Kigabiro na Gishari bagejejweho, cyagarukaga ku burenganzira bw’abana babyaye ndetse n’amategeko arengera abo bangavu batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure, bagaragarije […]
RDC: Perezida Tshisekedi na Kabila bemeranyijwe gukorana
Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi n’uwo yasimbuye, Joseph Kabila ku wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2019, bavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro bumvikanye gushyiraho Leta igizwe n’urugaga ruhuriweho. N’ubwo yatangajwe n’akanama k’amatora ka Congo ko ari we watsinze amatora yo mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa […]