Leta ya Uganda kuwa 7 Werurwe yatanze inama ku baturage bayo bajyana ibicuruzwa mu Rwanda. Ni mu gihe nta kimenyetso cy’uko agatotsi kari mu mubano w’ibi bihugu byombi kazavamo vuba.
Minisitiri w’Ubucuruzi, Amelia Kyambadde atangaza ko Abanyayuganda bashaka kuzana ibicuruzwa byabo mu Rwanda bazajya bifashisha imipaka ibiri gusa. Yavuze umupaka wa Mirama Hills mu Karere ka Ntungamo (Kagitumba) na Kyanika mu Karere ka Kisoro ( Cyanika).
Min. Kyambadde kandi yagiriye inama abohereza ibicuruzwa byabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kwifashisha indi mipaka.
Ati “ Ibicuruzwa bijya mu Rwanda bivuye muri Uganda bizajya bikoresha Mirama Hills na Cyanika. Ibijya muri DRC bizajya bikoresha indi mipaka Uganda ihuriyeho na DRC.”
Ibi bivuze ko abari basanzwe bafite ibicuruzwa byageze ku mupaka wa Gatuna bakwiye kongera kugenda Km 122.8 kugeraku mupaka wa Bunagana, Km 254.9 mu kugera ku mupaka wa Mpondwe mu Karere ka Kasese na Km 119.6 kugera ku mupaka wa Ishasha ho mu Karere ka Isingiro.
Uganda kandi yasabye abacuruzi bari bamaze guhabwa ibyangombwa bibemerera kwinjiza ibicuruzwa byabo mu Rwanda kumenyesha ibukuru ahakorera Ibiro by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (URA) kugira ngo zisuzumwe nk’uko The Dailymonitor ibyemeza. Nta mpamvu n’ibisobanuro bitangwa kuri iyi ngingo.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ibi bibaye nyuma y’aho u Rwanda rumenyesheje Uganda ko hari imirimo y’ubwubatsi iri gukorerwa ku mupaka wa Gatuna. Ni mu gihe Uganda yijujuse ivuga ko itamenyeshejwe hakiri kare.


