Umwe mu bashinjwa ‘gushimuta’ Lt. Joel Mutabazi  yatunze agatoki Gen Kayihura

Umwe mu bapolisi bakuru, SSP Nixon Agasirwe Karuhanga ufunzwe ashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya Lt. Joel Mutabazi yashinjwe gukwirakwiza imbunda gusa akavuga ko ibi yabikoze ku bw’amabwiriza yari ahawe na Gen Kayihura wayoboraga Polisi. Agasirwe wayoboraga ibikorwa bidasanzwe bya polisi yemera ko yahaye imbunda yo mu bwoko bwa pisitori  umurinzi wa kabuhariwe Abdallah Kitata, […]

Umugore yarutse igikeri ubwo yasengerwaga ngo areke ubusinzi

Umugore wo muri Afurika y’Epfo witwa Annah Maluleka w’imyaka 32 y’amavuko, wari umaze igihe kirekire yivuza ngo areka ubusinzi, yasengewe aruka igikeri. Uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko, avuga ko yari amaze imyaka 19 ari umusirinzi, aza gusengerwa n’umuhanzuri asubira ibuzima gutyo. Avuga ko ubu businzi bwamugizeho ingaruka ku buryo nta mugabo bashyikiranye cyangwa ngo abone […]

Perezida Kenyatta yatunguye abakirisitu ubwo yageraga ku kiliziya wenyine nta burinzi

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri iki Cyumweru, itariki 17 Werurwe yatunguye abakirisitu bari bari mu rusengero ubwo bagiraga gutya bakabona bicaranye nawe nta burinzi ubwo ari bwo bwose afite, aho bivugwa ko uyu mugabo akunze kwicisha bugufi mu gihe atari mu kazi. Kuri iki Cyumweru, Perezida Kenyatta ngo yatunguye abakirisitu kuri Bazilika yitiriwe Umuryango […]

Meddy yashimiye abafana be batumye aca agahigo  kuri You Tube

Umuhanzi Ngabo Medard ( Meddy)  arashimira abakunzi be bamubaye inyuma kugeza ubwo yuzuza abakurikirana ibihangano bye (subscribers) kuri You Tube basaga ibihumbi 100. Uyu musore uri mu bakunzwe hano mu Rwanda bitewe ahanini n’indirimbo ze z’urukundo zikora ku mutima. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy ni we wafashe iya mbere atangaza ko yamaze kuzuza […]

Abadepite baturutse muri Canada basobanuriwe ibimaze kugerwaho mu gukumira jenoside

Kuwa gatanu tariki ya 15 Werurwe 2019,  itsinda ry’abantu barindwi mu bagize Inteko  ishinga Amategeko ya Kanada imitwe yombi  ryasuye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) baherekejwe na bagenzi babo babiri bo mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda. Ni muri Gahunda y’uruzinduko iri tsinda ririmo mu Rwanda hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi […]

Perezida Habyarimana yaba yarazize gusezerera mu ngabo Serubuga na Bagosora ?

Muri Gashyantare 2019, nibwo bwa mbere ibitangazamakuru byo mu Bufaransa nka Mediapart na   Radio France byatangaje ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana yaba yarahanuwe ku bugambanyi bw’ abasirikare be bakuru babiri. Iyi nkuru yaturutse mu nzego z’ iperereza z’ u Bufaransa yemeza ko muri Nzeri 1994 ari bwo byamenyekanye ko indege ya Habyarimana ishobora kuba […]

Nyamasheke: Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero bashimuta umuyobozi

Amakuru atangazwa n’abaturage bo mu karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, avuga ko hari abantu bari bitwaje intwaro bahagabye igitero, bashimuta abantu babiri barimo n’umuyobozi ariko nyuma baza kubarekura. Abo bantu barimo abitwaje intwaro ngo banavugaga Ikinyarwanda, bagaragaye mu Cyankuba, Akagali ka Kagarama, mu Murenge wa Karambiuri hafi y’ishyamba rya Nyungwe, mu rukerera rwo ku Cyumweru […]

Burundi: Imirambo itatu yatoraguwe iboheye inyuma

Imirambo itatu yatoraguwe ku musozi wa Bihembe, Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke, iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi. Amakuru ava mu nzego z’umutekano nk’uko bitangazwa na SOS Media/ Burundi, avuga ko iyi mirambo ari iy’abantu bakiri urubyiruko, ikaba yari iboheye inyuma, by’umwihariko ngo ikaba yari itangiye kwangirika. Umwe mu basirikare utatangajwe amazina yagize ati “Yabonwe […]

Iki gitsina ni icy’Imana n’igihugu, si icyanyu- Bad Black

Icyamamare  mu kwicuruza cyo  muri Uganda, Shanita Namuyimbwa uzwi nka Bad Black atangaza ko igitsina cye ari icy’Imana ndetse n’igihugu cye ari nako yihanangiriza abagabo baryamana  bagashaka kutamuvirira. Uyu mugore azwiho kudaterwa ipfunwe n’umwuga azwiho wo kwicuruza kuko ngo umwinjiriza. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat, mu ka videwo gato Bwiza.com yabonye, Bad Black  yibutsa […]

RDC: Byibuze abantu 24 bahitanywe n’impanuka ya gari ya moshi abandi barakomereka

Byibuze abantu 24 nibo bapfuye abandi 31 barakomeraka kuri iki Cyumweru, itariki 17 Werurwe, ubwo gari ya moshi yari ipakiye yakoraga impanuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’igipolisi na serivisi z’ubuvuzi. Iyi mpanuka yabereye mu Ntara ya Kasai hagati mu burengerazuba bwo hagati muri Congo. Umwe mu bayobozi b’imihanda ya gari ya […]

USA: Yabyaye abana 6 mu minota 9 gusa.

Umugore utuye muri Houston muri leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabyariye rimwe abana 6 mu minota 9 gusa. Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 15 Werurwe. Thelma Chiaka ni we mugore wibarutse abana bane b’abahungu n’abandi babiri b’abakobwa. Bane b’abahungu baje bakurikiranye, nyuma haza abakobwa babiri, bose bavukiye ku […]

Museveni yasabye Rujugiro guhagarika ubucuruzi bwe no kwirinda  Dr Himbara

Umuherwe Tribert Rujugiro atangaza ko Perezida wa Uganda, Museveni Yoweri yamusabye guhagarika ubucuruzi bwe muri iki gihugu ndetse no kwirinda kugirana ubucuti na Dr David Himbara uba muri Canada. Ibi ngo ni  ukugira ngo umubano w’iki gihugu n’u Rwanda uvemo agatotsi. Ibi Rujugiro yabitanga mu kiganiro kirekire yagiranye na  The New Vision dukesha iyi nkuru. […]

Boeing iravuga ko yenda kurangiza gukosora ikosa riri mu ndege za 737 MAX

Nyuma y’aho imwe mu ndege zayo, Boeing 737 MAX ya Ethiopian Airlines igiriye impanuka mu minsi ishize igahitana abantu bose bari bayirimo 157, kuri ubu uruganda rukora izi ndege rwatangaje ko rwenda kurangiza gukosora imwe muri gahunda zo muri ubu bwoko bw’indege. Ikiri gukosorwa ni uburyo bwo gusubiza indege mu buryo (système de stabilisation en […]

Karongi: Hari abagabo bacyumva ko kurwanya imirire mibi y’abana bireba abagore gusa

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gitesi, mu Karere ka Karongi, bavuga ko hari abagabo bacyumva ko abagore babo ari bo barebwa n’imirire y’abana no gutegura indyo yuzuye ngo kuko ari bo bahorana nabo kurusha abagabo kuko abenshi ngo bataha abana bamaze no kuryama ntibamenye niba bariye cyangwa batariye. Uwamahoro  Matilde  utuye mu Murenge wa […]

RDC: Abashinwa babiri n’Umunyekongo biciwe mu gitero cy’inyeshyamba

Abashinwa babiri n’Umukongomani kuri iki Cyumweru bishwe n’inyeshyamba za Mai-Mai ubwo zateraga ahacukurwa amabuye y’agaciro muri Bihombo, muri Teritwari ya Mambasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Umuyobozi w’iyi teritwari akavuga ko byabaye nyuma y’uko izi nyeshyamba zihanganye n’abashinzwe umutekano bari bashinzwe kurinda aha hantu. Ni igitero cyagabwe ahagana saa moya ku isaha yo muri […]