REB irashyize yishyura abamenta yirukanye mu 2015

Abamenta basaga 800 bahuguraga abarimu mu rurimi rw’Icyongereza mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta, mu mwaka wa 2015 bakaza guhagarikwa amasezerano y’akazi atarangiye, ubu batangiye kwishyurwa amezi yari asigaye. Urugize kera ruhinyuza intwari, REB iranze ivuye ku izima. Iri yishyurwa ry’abamenta kandi ribaye mu gihe Rutayisire John wabahaye akazi na Gasana Janvier wabirukanye; bombi batawe […]

Tugiye gukomeza imyitozo twitegura umukino dufitanye na Mukura VS- Umutoza wa APR FC

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Zlatko avuga ko nta wundi mukino wa gicuti bashobora gukina mu gihe batari bacakirana na  Mukura V.S  mu mikino w’ikiraranwa w’umunsi wa 21 wa shampiyona. Umutoza Zlatko atangaje ibi nyuma yaho FERWAFA yandikiye amakipe afite imikino y’ibirarane iyamenyesha amatariki bizasubukurirwa. Ikipe ya APR FC izakina na Mukura VS ku wa […]

Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y’abana babo

Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri Umucyo Karengera ruri mu murenge wa Kirimbi, mu Karere ka Nyamasheke buvuga ko hari bamwe mu babyeyi  bumva ko kurihira umwana amafaranga y’ishuri no kumugaburira bihagije ngo yige,ariko ko kugira ngo ireme ry’uburezi bwifuzwa rishoboke,ababyeyi bakwiye kugiramo uruhare bakurikirana amasomo y’abana babo. Ni bimwe mu byo ubu buyobozi bwibukije ababyeyi mu nama […]

Kenya: Umusore yapfuye nyuma yo kumara ijoro ryose akorana imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we

Polisi mu gace ka Migori, muri Kenya, yatangiye iperereza nyuma y’urupfu rw’umusore w’imyaka 36 wapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo kumara ijoro ryose muri Lodge iherereye i Rongo, ari kumwe n’umukunzi we bakoranaga imibonano mpuzabitsina. Uy musore witwaga Collins Odhiambo Ochieng ngo yari yararanye n’umukunzi we witwa, Dona Anyango. Umuvigizi wa Polisi muri Rongo, Peter […]

RDC: Majoro mu gisirikare cya FARDC yarashwe n’umurinzi we

Majoro mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashwe ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019, n’uwari ushinzwe kumurindira umutekano. Major Ngalabuka Joà«l ni we warashwe n’uwari ushinzwe kumurinda, akaba yamurasiye mu gace ka Masumbuko, Teritwari ya Djugu. Akaba yari umuyobozi wungirije mu karere k’ingabo ka 1301 i Largu, ngo kuraswa kwe kukaba […]

Nyanza: Impaka mu rubanza ruregwamo abayoboke 11 ba FDU-Inkingi

Mu rubanza ubushinjacyaha buregamo abayoboke 11 ba FDU-Inkingi, ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, ku wa Gatatu w’iki cyumweru hagaragaye impaka nyinshi, bityo urubanza ntirwatangira kuburanishwa mu mizi. Umwe mu bunganira abaregwa,  Me Gatera Gashabana yasabye urukiko kubanza gusuzuma inzitizi bari batanze mbere y’uko uru rubanza rwoherezwa mu rukiko ruburanisha ibyaha ndengamupaka rw’i Nyanza. Inzitizi ya mbere […]

Umuntu ahangana n’uwo banganya imbaraga…izabo ntaho zihuriye n’iz’ingabo z’igihugu — Gen. Murokore

Umukuru w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen.Major Eric Murokore yasabye inzego z’ubutegetsi mu mirenge ikora ku Kiyaga cya Kivu no ku Ishyamba rya Nyungwe kuba maso ngo hatazagira umwanzi wongera kubona aho amenera nyuma y’aho abantu bitwaje intwaro bagaragaye mu Murenge wa Karambi bajya mu ishyamba rya Nyungwe ahabereye imirwano ariko we atita guhangana kuko ngo […]

Bwa mbere mu mateka u Burundi bwerekeje mu mikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Werurwe yabonye itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN 2019) izabera mu gihugu cya Misiri. Ni nyuma y’aho Intamba mu Rugamba zinganyije na Gabon 1-1 i Bujumbura mu mukino wo kwishyura, mu gihe amakipe yombi yari […]

RDC: Inkuba yibasiye ibyumba by’ishuri ribanza yahitanye abantu 8

Mu mvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 22 Werurwe, ahitwa Kikwit, mu Ntara ya Kwilu, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Inkuba yagize itya ikubita mu byumba by’ishuri ihitana abana bagera kuri barindwi, naho abandi banyeshuri babiri n’abarimu babiri bakomeretse bajyanwa mu bitaro. Abantu bapfuye ni abanyeshuri barindwi bo mu […]

Abacuruza ibiyobyabwenge amayeri yose bakoresha ntateze kuzabahira-CIP Gasasira

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Innocent Gasasira aravuga ko amayeri yose akoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge adateze kuzabahire kubera ubufatanye bwiza buri hagati ya Polisi ndetse n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge. Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe nyuma y’aho Polisi k’ubufatanye n’abaturage bafashe  abantu 4 bafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi barukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC. Abafashwe […]

MTN-Uganda: Imyanya Umunyarwandakazi Annie Tabula na bagenzi be bakoragamo yashyizwe ku isoko 

Ikigo cy’itumanaho cya MTN Uganda cyashyize ku isoko imyanya itatu yo hejuru muri iki kigo yakoragamo abanyamahanga batatu barimo Umunyarwandakazi baherutse kwirukanwa muri iki gihugu bashinjwa ibikorwa bigamije guhangabanya umutekano w’igihugu. Imyanya yatangajwe mu itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu ikeneye abayikoramo ni Umuyobozi ushinzwe mobile money, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza n’umuyobozi ushinzwe kwamamaza. Ni […]