APR FC itsinze Sunrise biyifasha gushimangira umwanya wa mbere
Ibitego bibiri bya Nshuti Dominic Savio na Byiringiro Lague bifashije ikipe ya APR FC kwegukana amanota atatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Sunrise mu mukino w’ikirarane bari bafitanye. Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo aho APR ariyo yari yakiriye umukino.Wari umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa 22 wa shampiyona utarabereye igihe […]
56 % by’ abakobwa bo muri Amerika bifuza ikintu kimwe aho kwambikwa impeta zihenze.
Mu gihe gukora ubukwe ari kimwe mu by’ingenzi ku bifuza kubana, hafi kimwe cya kabiri (1/2) cy’akobwa bo muri Amerika bareka ubukwe no kwambikwa impeta zihenze ariko bakagira amafaranga. Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ ikigo cya Financial chatbot Charlie Finance bwashizwe ahagaragara ku wa 28 Werurwe 2019 muri Leta Zunze Ubumwe z’America. Ubwo bushakashatsi bukaba bwarakozwe […]
Mazimpaka Andre yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports mu kwezi gushize
Umunyezamu wa Rayon Sports Mazimpaka Andre yatowe nk’umukinnyi witwaye neza mu ikipe ya Rayon Sports mu kwezi kwa Gashyantare ahigitse Habimana Hussein na Niyonzima Olivier bakunze kwita ‘Sefu’. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, ukabera ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports giherereye mu Nzove ubwo imyitozo yari irangiye. […]
Hon. Sebaba mu cyiciro cy’ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase
Abantu benshi murikanze muti ese noneho Sebaba yasaze! None se ngirente ko nisanze mucyiciro mbona kitankwiye ( cya kane) nkisanga ndi kumwe n’abandi banyemali bazwi cyane mu gihugu cyacu, aha ndavuga ba banyamafaranga, bibitseho iritubutse, ba banyenganda, ba banyacyubahiro dusangiye umwuga, mbese babandi mwese mutayobewe basobanutse, akenshi bagendera muri za V8 imbere mu gihugu, mu […]
Umunyabigwi mu muziki wa RDC, Simaro Lutumba yatabarutse
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe i Paris mu Bufaransa, Simaro Lutumba wavuze ko ari mwarimu w’abahanzi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatabarutse ku myaka 81 y’amavuko. Uyu musaza wamaze imyaka 60 mu muziki yabwiye Radio Okapi ubwo yahagarikaga ibikorwa bijyanye na wo ko ubutumwa bwe abusoje, yemeza ko ibisigaye abihariye abakiri […]
Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yiyemeje guhagurukira ikibazo cy’imirire mibi mu bana
Abagize ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda basobanuriwe ko imirire mibi n’igwingira ry’abana bakiri bato riterwa n’imyumvire y’ababyeyi iba ikiri hasi, basabwa kugira uruhare mu kuyizamura. Nk’uko bigarukwaho n’Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato, Dr Anita Asiimwe avuga ko amashyaka nabigiramo uruhare agakangurira abayoboke bayo, ko iki kibazo kizakemuka. Yagize ati “Iyo basobanuriye […]
Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi
Ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, nibwo umuhungu wa Perezida Museveni yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ifoto yibutsa amateka, ubwo se yambikaga Fred Rwigema ipeti rya Major General mu mwaka wa 1988. Nyuma yo gushyiraho iyi foto, abantu benshi bakurikira Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku rukuta rwa Twitter, bagiye bayivugaho byinshi ndetse […]
Urupfu rwa Radio ntabwo ariryo rangira ry’Isi- Pallaso
Umuhanzi mu gihugu cya Uganda, Pius Mayanja uzwi ku izina rya Pallaso, yahaye gasopo abafana bakomeza kuvuga ko mukuru we [Weasel] atagifite ubushobozi bwo kuba yasohora indirimbo nyuma y’urupfu rwa mugenzi we Radio bari bafatanyije itsinda ‘Goodlyfe’. Pallaso avuga ko Weasel afite uburenganzira bwo gusohora indirimbo ku bushobozi afite. Ibi akaba yabitangaje mu gihe we […]
Radio Ijwi rya Amerika yamaganye ihagarikwa ry'ibiganiro byayo mu Burundi
Umuyobozi wa Radio Ijwi rya Amerika, Amanda Bannett yamaganye icyemezo cy’urwego rugenzura itangazamakuru mu Burundi, gihagarika ibiganiro byayo kuko ngo “ amakuru batanga ahabanye n’ukuri”. Inkuru dukesha Ijwi ry’Amerika(VOA), iravuga ko ibiganiro byayo muri iki gihugu byahagaritswe kugeza mu gihe kitazwi, mu gihe ibya Radio BBC byo byahagaritswe burundu. Ni umwanzuro wafashwe ku munsi w’ejo, […]
Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ubwo yasozaga ku mugaragaro ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore muri uyu mwaka wa 2019, yavuze ko iterambere ry’Umuryango n’iry’igihugu ritagerwaho, hatabayeho ugufatanye hagati y’abagore n’abagabo. Ni ibirori yitabiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, muri Kigali Convention Center i Kigali. Minisitiri w’Intebe yavuze […]
Leta ya Uganda yasabye impunzi zirimo iz’Abanyarwanda n’Abarundi gutaha iwabo
Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze mu gihugu cya Uganda, M.Hilary Onek yasabye impunzi zirimo iz’Abarundi, Abanyarwanda n’izo mu bindi bihugu nka Sudani y’Amajyepfo, gutaha iwabo azibwira ko umutekano mu bihugu ziturukamo wabonetse. Ubu butumwa zabushyikirijwe ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, i Kampala, mu nama yagiranye n’inzobere ndetse na ba Minisitiri batandukanye […]
RDC: Inyeshyamba zisaga 900 zashyize hasi intwaro, intsinzi ya Tshisekedi ibaye iy’amateka
Kuva aho Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atsindiye amatora y’umukuru w’igihugu, zimwe mu nyeshyamba zikomeje gushyira intwaro hasi zitangaza ko icyo zarwaniraga zakigezeho. Ni muri urwo rwego inyeshyamba zisaga 900 mu Ntara ya Tanganyika zishyize mu maboko y’inzego z’umutekano, nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bwabitangarije itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe […]
Karongi: Abanye Congo babiri bafashwe bapakiye urumogi mu bwato
Mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura hafatiwe ubwato burimo abagabo babiri b’abanye Congo bafite imifuka ibiri y’urumogi aho bari baruzaniye uwitwa Kimana utuye mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Werurwe nibwo inzego z’umutekano zari mu kazi zafashe ubu bwato butwaye […]
KU MUNSI NK’UYU: Amateka y’ingenzi yaranze uwa 30 Werurwe
Mbahaye ikaze mu cyegeranyo cyacu kuri uyu wa 30 Werurwe, umunsi nifuza ko wababera mwiza. Aya ni yo mateka yaranze uyu munsi ubanziriza uwa nyuma wa Werurwe: 2013: Uhuru Kenyatta yemejwe n’urukiko rw’ikirenga ko ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu. 2012: Ubuyapani bwarirahiye buvuga ko Koreya ya Ruguru nigerageza igisasu cyayo kikagwa ku butaka bwabo, […]