Abanyarwanda baba muri Kenya bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Abahagarariye ibihugu byabo, abahagarariye Leta ya Kenya bifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Kenya kuri uyu wa 9 Mata mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatusi ku nshuro ya 25. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i Nairobi. Uyu muhango wahuriyemo kandi abanyeshuri, abakora ubucuruzi n’anabanyepolitiki kugira ngo bibuke banarebera hamwe ibyo igihugu cyagezeho mu […]
Minisiteri y’ubuzima yibutse abari abakozi bayo bishwe muri jenoside
Tariki ya 9 Mata 2019, Mu gihe mu gihugu hose hibukwa jenoside yakorewe Abatutsi bishwe muri Mata 1994, Minisiteri y’ubuzima ifatanyije na RBC, yibutse abari abakozi bayo n’abikigo RBC yahoze yitwa CNRC ndetse n’ibindi bigo byari biyishamikiyeho, Abayobozi barangajwe imbere na minisitiri wu’buzima Diane Gashumba, basuye urwibutso ruherereye i Ntarama mu karere ka Bugesera mu […]
DRC: 350 bo mu mutwe wa Mayi Mayi barambitse intwaro
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 9 Mata, abasirikare b’umutwe w’inyeshyamba za Mayi Mayi biyemeje kurambika intwaro, bishyikiriza ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Aba basirikare bakiriwe n’ubuyobozi bw’abaturage, abapolisi, igisirikare cy’igihugu n’umuryango wa MONUSCO mu gace ka Musenge. Colonel Badeaux Kakozi Mombo, wari uyoboye izi nyeshyamba yavuze ko yizeye ko leta ibaha imbabazi. […]
Icyegeranyo: Abakozi ba HCR baka impunzi ruswa
Mu cyegeranyo cy’ikinyamakuru cya NBC cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyasohotse kigaragaza ko abakozi b’ishami rya ONU/UN ryita ku mpunzi, UNHCR baka ruswa impunzi iyo hari ubufasha zibaka. Mu iperereza ryakozwe mu mezi arindwi, rigaragaza ko inkambi z’impunzi zo muri Kenya, Uganda, Ethiopia, Libya na Yemeni ari zo zikunze kugaragaramo iyi ruswa. Urugero rwatanzwe […]
USA: Umucamanza yavuguruje icyemezo cya Trump ku bimukira bo muri Mexique
Muri Leta ya California, umucamanza yavuguruje umwanzuro wa Donald Trump, ubuza impunzi zituruka muri Mexique kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uyu mucamanza, Richard Seeborg yavuze ko badashobora kurenga ku burenganzira n’ubuzima bw’abasaba ubuhungiro baturutse muri iki gihugu cy’igituranyi. Ibi yabivuze asubizaTrump wavuze ko abasaba ubuhungiro baba bagumye mu gihugu cyabo mu gihe bagitegereje kwemererwa, […]
Impuguke ku bibazo byo mu mutwe n’imyitwarire barasaba abantu kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Mu gihe hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye , yasize ibibazo bitandukanye birimo kuba abantu bahura n’ihungabana kubera ibihe bikomeye banyuzemo. Ni muri urwo rwego, impuguke ku bibazo byo mu mutwe n’imyitwarire bakangurira abantu kuba hafi no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse no kubafasha mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ihungabana. Umuyobozi w’ishami […]
Ubukungu mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bwagabanutseho 2.3% muri 2018Â
Iterambere ry’ubukungu ryagabanyutseho 2.3% mu mwaka w’2018 nk’ uko raporo ya Banki y’Isi yiswe Africa ‘s Pulse ibigaragaza. Ni raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa kabiri, ku wa 9 Mata 2019. Isesengura uko ubukungu bw’ibihugu byo muri Afrika bwifashe buri myaka ibiri. Iyi raporo ivuga ko Izamuka ry’ubukungu rikiri hasi cyane y’ubwiyongere bw’abaturage nyuma y’imyaka […]
Mu gihe kitarenze icyumweru Abarundikazi 12 mu Nkambi ya Nduta bafashwe ku ngufu
Byibuze abagore 12 mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta, mu gihugu cya Tanzania, bafashwe ku ngufu mu gihe kitarenze icyumweru. Kuva mu mpera za Werurwe kugeza ku itariki 07 Mata, byibuze ngo abagore 12, barimo abakobwa bakiri bato babiri; uw’imyaka 14 n’uw’imyaka 15, bafashwe ku ngufu mu Nkambi ya Nduta. Nubwo ababafashe ku ngufu batazwi, […]
Abasirikare ba Canada bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibazirikanwa
Abasirikare 600 b’Abanyakanda bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibazirikanwa nk’uko bigenda ku bandi bagiye bajya mu butumwa bw’amahoro boherejwe n’iki gihugu. Iyi ni ingingo yazamuwe n’Umuyobozi w’Ishyaka Rirengera Ibidukikije, Elizabeth May wagize ati “ Abasirikare benshi b’Abanyakanada bari mu butumwa mu Rwanda by’umwihariko ku nshuro ya kabiri, bakoze neza […]
Rusizi: Sosiyete Sivile abaturage batezeho ubuvugizi irataka ubukene
Mu gihe benshi mu baturage bavuga ko hari ibibazo byinshi by’akarengane bahura na byo, harimo ako baterwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze,bakumva ko habaho sosiyete sivile yagombye kubavugira ariko ntibayibone, abagize plate forme ya sosiyete sivile muri aka karere bavuga ko kutagera mu baturage babiterwa n’ubukene kuko ngo nta ngengo y’imari akarere kabagenera. Bamwe mu batuye imirenge […]
Nyamasheke: Bifuza ko ku rwibutso rwa jenoside rwa Hanika hashyirwa amazina n'amafoto y'abarushyinguwemo
Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke byabereye kuri Paruwasi Gatulika ya Hanika mu Murenge wa Macuba, ahari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zishwe muri jenoside isaga 8236. Abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso basaba ko hashyirwaho ikimenyetso kigaragaza amazina n’amafoto y’abahashyinguye mu rwego rwo gukomeza kugaragaza amateka […]
Umusore wari wazuwe na Pasiteri Alph Lukau yongeye gupfa
Umusore ukomoka muri Zimbabwe wari watangajwe mu bitangazamakuru bitandukanye ko yazuwe na pasiteri Alph Lukau wo muri Afurika y’Epfo, yongeye gupfa. Uyu musore witwaga Brighton Elliot Moyo yapfiriye muri Afurika y’Epfo aho yakoraga, ndetse ngo ajyanwa gushyingurwa muri Zimbabwe iwe mu rugo, ariko bikorwa mu ibanga ku wa 6 Mata 2019. Mu gitondo cyo ku […]
Ubwongereza: Batanu batangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya Jenosdie yakorewe Abatutsi
Polisi yo mu gihugu cy’Ubwongereza yatangiye iperereza ku Banyarwanda batanu bakekwaho kugira uruhare muri Jenosdie yakorewe Abatutsi mu 1994. Iri perereza kuri aba bagabo batanu ritangiye nyuma y’aho u Rwanda rusabye ko bakurikiranwa ku byaha bya jeonoside. Abari gukorwaho iperereza nk’uko The Daily Mirror ibitangaza ni Celestin Mutabaruka w’imyaka 63 utuye ahitwa Kent; Vincent Brown […]
Kigali: Bazeye na Abega basabye kuba bafunguwe ngo bagenzi babo muri FDLR babone ko batishwe
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata 2019, ubwo abayobozi babiri bo mu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bagezwaga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali, uwunganira umwe mu by’amategeko yasabye ko yaba afunguwe by’agateganyo, ko byatuma n’abandi bari muri FDLR babona ko mugenzi wabo atishwe nk’uko bajya babyigishwa. Nkaka […]
Mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Guterres asanga ivanguramoko no kutihanganirana bikomeje
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje impungenge z’urwango rukorerwa abanyamahanga, ivanguramoko no kutihanganirana bikomeje gufata intera mu bice byinshi by’Isi mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 25 amwe mu mahano akomeye yaranze impera z’ikinyajana cya 20 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ibi bikaba bisa nk’aho Isi ntacyo yigira ku byabaye. Mu […]
Burundi/ Bururi: Guverineri aravugwaho kwangisha abaturage u Rwanda
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Ntara ya Bururi,  basabwe gukora nk’abakozi bw’Urwego rushinzwe Iperereza mu Burundi, bashakisha amakuru y’abarwanya Leta y’u Burundi, bityo baninjizwamo imyumvire yo kwanga u Rwanda ndetse no kurwanya Abarundi baruhungiramo. Guverineri w’Intara ya Bururi, Frédéric Niyonzima, yasabye aba bayobozi b’ibigo ku wa 4 Mata 2019, kumenya amakuru yose ajyanye n’irindi […]
Nyabihu: Kabera watemewe inka 10 yashumbushijwe indwi
Mu kwezi gushize nibwo abagizi ba nabi bagiye mu ishyamba ahari inka z’uwitwa Ndabarinze Kabera, batemamo 12 ariko 10 muri zo zihita zipfa. Kuri ubu aborozi bo mu Karere ka Rwamagana bakaba bamushumbushije indwi. Kabera ni uwo mu karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019, nibwo inka […]
Tariki 09 Mata 1994: Hatangiye Operation Amaryllis, Abatutsi 500 bicirwa muri Kiliziya ya Gikondo
Ku itariki 9 Mata 1994, nibwo hatangiye Operation Amaryllis, iyobowe na Generali Henri Poncet hitwajwe guhungisha abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda, mu gihe jenoside yari itangiye gufata intera. Icyo gihe Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi Gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo […]
Inama yakoreshejwe na Col. Bagosora ku wa 21/11/ 1992 igamije kwiga uko bakwikiza umwanzi (Umututsi)
Ku itariki ya 21 Ugushyingo 1992, Colonel Théoneste Bagosora42 yakoresheje inama mu kigo cy’ imyitozo ya gisirikare kizwi ku izina rya Butotori cyari giherereye muri Komini Nyamyumba, Perefegitura ya Gisenyi. Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye bo mu nzego za gisivili n’iza gisirikari. Mu basirikare bakuru harimo, Lieutenant Colonel Anatoli Nsengiyumva wari ukuriye urwego […]
Abashyigikiye Perezida Tshisekedi bakozanijeho n’aba Kabila
Abantu 11 bakomerekeye mu mishyamirano yahuje abaturage bashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’abari inyuma uwo yasimbuye, Joseph Kabila.  Ni ugushyamirana kwabereye mu Mujyi wa Lubumbashi, uherereye mu Majyepfo ya Congo, ubwo bamamazaga abakandida babo ku mwanya wa Guverineri, amatora azaba ku wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2019. Uko […]
Kayonza: Hafatiwe imodoka ipakiye amabuye y’agaciro atagaragaza inkomoko
Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe imodoka yavaga mu murenge wa Murama yerekeza mu mujyi wa Kigali ipakiye amabuye y’agaciro adafitiwe ubusobanuro n’inkomoko izwi. Kuri uyu wa 07 Mata, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Voiture Carsa RAB 132 H yafashwe irimo abagabo babiri aribo Ngabonzima Sixbert na Gatanazi Rashid wari utwaye iyi modoka […]