Abakoze Jenoside ntaho bagiye, baracyafite ingengabitekerezo yayo – Hon. Harerimana

Ku nshuro ya 25 hibukwa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, Hon Harerimana Fatou, yasabye abatuye Akarere ka Kayonza, kwima amatwi abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni mu muhango wo kwibuka wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2019, wabereye i Kabarondo mu karere ka […]

Sudan y’Epfo: Abahanganiye ubutegetsi bahuriye i Vatican mu biganiro by’amahoro

Abahanganiye ubutegetsi muri Sudan y’Epfo Perezida Salva Kiir n’umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta ,wahoze ari visi Perezida, Riek Machar batangiye ibiganiro bigamije gushaka inzira y’amahoro yakemura ibibazo bishingiye kuri politiki biri mu gihugu. Ni ibiganiro byatangiye kuru uyu wa 10 Mata 2019. Abo bose bahuriye muri Casa Santa Marta i Vatican. Ubusanzwe ni ahantu hahurira […]

Taiwan: Yagiye kwivuza bamusangamo inzuki enye mu jisho

Umugore muri Taiwan waribwaga n’ijisho yagiye kwivuza atungurwa n’uko muganga yamusanzemo inzuki enye. Iyi nkuru dukesha The Guardian iravuga ko uyu mugore yatokowe, afata akatsi ngo yitokore kuko yari azi ko ari itaka. Yagerageje no kuryoza n’amazi ariko bigeze mu ijoro ijisho ryatangiye kumurya cyane. Dr Chi-Ting, muganga mukuru mu bitaro bya kaminuza ya Fooyin […]

Gen Nyamvumba yasabye abayobozi bahawe imirimo mishya muri RDF gukorana umurava no gukorera hamwe

  Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF) Gen Patrick Nyamvumba yasabye abayobozi bashya mu ngabo z’u Rwanda gukorana umurava no gukorera hamwe nk’ikipe kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa inshingano zikomeye RDF ifite. Ibi Gen Nyamvumba yabitangaje kuri uyu wa gatatu ubwo Lieutenant General Jacques Musemakweli yashyikirizaga ububusha Lt.Gen. Jean-Jacques Mupenzi nk’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira […]

DRC: Tshisekedi yanze Minisitiri w’Intebe Kabila yatanze

Umukuru wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yanze Albert Yuma nka Minisitiri w’Intebe watanzwe n’uwahoze ayoboye iki gihugu, Joseph Kabila. Perezida Tshisekedi we aravuga ko adashobora kwemera ko Yuma aba Minisitiri ngo kubera ko afite isura mbi ku ruhando mpuzamahanga. Bwana Albert Yuma ni umuyobozi w’ikigo cya leta cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Gecamines. […]

Urukiko rutegetse ko Bazeye na Lt Col Abega bahoze ari abayobozi muri FDLR baburana bafunzwe by’agateganyo

  Nkaka Ignace bakunze kwita ‘La Forge Bazeye Fils’ na Nsekanabo Jean Pierre uzwi ku mazina ya’ Abega’ bahoze ari abayobozi bakuru mu mutwe wa FDLR, urukiko rwategetse ko bafungwa by’agateganyo nyuma y’uko urukiko rusanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mata 2019 , nibwo urukiko rw’ibanze rwa […]

Karongi: Ibura ry’akazi n’igishoro mu bibangamiye urubyiruko

Urubyiruko rwo mu karere ka Karongi, umurenge wa Tumba, rwatangaje ko bimwe mu bikomeje kubangamira iterambere ryabo ari ibura ry’akazi n’igishoro. Ibyo bikaba bibabuza kwihangira imirimo cyane ko n’ibura ry’akazi ari kimwe mu byugarije n’abarangije kaminuza. Ibyo babitangaje mu kiganiro bagiranye na Rwanda Today mu cyumweru cyashize. Urubyiruko rwo muri uwo murenge rugaragaza ko rufite […]

Burundi: Bane bashinjwa uruhare mu iyicwa rya Ndadaye basubijwe mu rukiko

Ku nshuro ya gatatu, mu gihugu cy’u Burundi abantu bane bahoze mu gisirikare ku rwego rwa ofisiye bashinjwa uruhare mu iyicwa rya Merchior Ndadaye bongeye kugezwa imbere y’ubutabera. Abo ni ba colonels Laurent Niyonkuru, Anicet Nahigombeye, na Gabriel Gunungu, ndetse na Gen. Celestin Ndayisaba. Bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gitega ku nshuro ya gatatu kuri […]

Inama zo kunoza ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri

Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira tariki ya 7 Mata 1994, habaye inama zitandukanye zafatiwemo imyanzuro yo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri naho habaye inama zitandukanye. Inama yo kuwa 6-7 Mata 1994 yakoreshejwe na Nzirorera Joseph Nk’uko […]

Tanzania: Impunzi y’umurundi yacururizaga mu nkambi yaburiwe irengero

Impunzi y’umurundi yacururizaga mu nkambi y’impunzi ya Nduta muri Tanzania, yatawe muri yombi tariki ya 7 Mata 2019, n’ushinzwe umutekano w’inkambi, none bagenzi be bamubiriye irengero. Umuryango we utangaza ko kuva yajyanwa nta makuru ye wari wamenya ndetse ko na telefoni yakoreshaga itagicamo, bityo bakaba bahangayikiye umutekano we. Uyu mucuruzi yitwa Eric Ngendakumana, yabarizwaga muri […]

Mu Gisirikare cy’u Bufaransa haravugwamo ivangura ritandukanye — Raporo

Ivangura rishingiye ku gitsina, ku ruhu, ku baryamana bahuje igitsina, ni bimwe mu bikomeje gufata intera buri mwaka mu Gisirikare cy’u Bufaransa, aho abagize inteko ishinga amategeko basaba gukurikirana ibi bintu neza mu rwego rwo kubirwanya. Iyi nkuru dukesha RFI iravuga ko muri komisiyo ishinzwe kurinda igihugu ishinzwe n’ingabo z’igihugu mu nteko ishinga amategeko ku […]

Nduhungirehe avuga ko  Amb. w’Ubudage mu Rwanda yavuze nabi Perezida Kagame

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje  impamvu Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Dr Peter Woeste yasubijwe iwabo mu mpera za Werurwe 2019. Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko Ambasaderi Peter Woeste yasubiye iwabo kuwa 31 Werurwe 2019. Nduhungirehe mu kiganiro n’Ibiro ntaramakuru by’Abadage (Deutsche Presse-Agentur,DPA) yavuze ko  Amb. Woeste yavuze amagambo […]

France: Uko Alain Ngirinshuti wayoboye Ibuka yimwe ubwenegihugu ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda

Alain Ngirinshuti wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa Ibuka mu Burayi, yafatiranye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi I Paris mu Bufaransa ku itariki 07 Mata, ashyira ku karubanda akarengane yakorewe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa bumwima ubwenegihugu kuko ngo butizeye ko yagandukira igihugu n’inzego zacyo bitewe n’uko abarizwa muri Ibuka. Ku Cyumweru itariki 07 Mata mu ‘Busitani […]

Igisirikare cya Congo kigambye kwica inyeshyamba 35 z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaza ko kishe inyeshyamba 34 za FNL zikomoka mu Burundi, zarwaniraga mu misozi miremire ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Izi nyeshyamba za FNL ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys, zambuwe ibirindiro zabyo, nyuma y’imirwano zimazemo icyumweru zihanganye na FARDC. Umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri aka karere, […]

U Rwanda rushya twifuza ni urw’itangazamakuru ryiza- Prof. Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase avuga ko iyo itangazamakuru ridakora ubukwe na Politike mbi, Jenoside yari kuba Jenoside ya Politike, ariko kubera uruhare rwaryo yaje kuba Jenoside ya rubanda, bityo abarikora ubu akabasaba kwirinda icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi. Ni ibikubiye mu ijambo Minisitiri Prof.Shyaka yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya […]

Indege y'Ubuyapani y'intambara yabonwe mu nyanja umupilote wayo arabura

Ibisigazwa by’indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-35 y’Ubuyapani byabonetse, hashize umunsi iburiwe irengero iri hejuru y’inyanja ya Pasifika ariko abategetsi b’igisirikare cy’Ubuyapani bavuze ko umupilote w’iyo ndege we ataraboneka. Bimwe mu bice by’iyo ndege byabonetse ubwo hakorwaga ibikorwa by’ishakisha mu nyanja. Ntabwo bizwi impamvu yateye iyo ndege  yari imaze igihe kitageze ku mwaka umwe ikozwe […]

Rulindo: Polisi yagaruje ibikoresho byibwe muri kompanyi y’Abashinwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Bushoki, yafashe ibikoresho bitandukanye byibwe Kompanyi y’Abashinwa yitwa CHICO LTD ikora imirimo yo kubaka umuhanda uva Base mu karere ka Rulindo ugana mu karere ka Gicumbi. Ibi bikoresho birimo mazutu litiro 60, amajerikani 20 arimo ubusa, n’imipira ine (4) ikoreshwa mu gukura  mazutu mu […]

Abadepite baguye mu kantu bumvise igihe iperereza ku Banyarwanda bakekwaho uruhare muri jenoside rizamara

Abadepite bo mu gihugu cy’Ubwongereza batunguwe no kumva Minisitiri w’Unmutekano, Ben Wallace avuga ko iperereza ku Banyarwanda batanu bacyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rizamara imyaka itanu. Ubwongereza bwatangaje ko bugiye gutangiza iperereza ku bagabo batanu barimo Celestin Mutabaruka w’imyaka 63 utuye ahitwa Kent; Vincent Brown uzwi ku mazina ya   Dr Vincent Bajinya w’imyaka 59 […]