Arakiruka ku kazi yatsindiye mu myaka itatu ishize muri RBA ntagahabwe

Umusore witwa Nyandwi Mathieu utuye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, avuga ko yarenganyijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), aho ngo rwanze kumuha akazi yatsindiye muri Nzeri 2016. Akazi uyu musore avuga ko yatsindiye ni ak’ubunyamabanga (secretary), aho ngo yiyambaje inzego zitandukanye ariko kugeza ubu akaba atarigeze agahabwa. Avuga ko ubuyobozi bwa RBA bwarenze ku […]

Major Sankara aragezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane

Major Sankara aragezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, wavugiraga inyeshyamba za FLN zirwanya Leta y’u Rwanda azagezwa mu rukiko ku wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, nyuma y’aho ubushinjacyaha bushyikirije urukiko dosiye ye. Ku wa 30 Mata 2019, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeye ko rufunze Sankara. Kuri […]

Uganda: Visi Minisitiri w’Intebe Kivejinja yabwiye Bobi Wine ko utava muri ghetto ngo ube perezida

Visi Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Uganda, akaba na minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kirunda Kivejinja yasabye depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) kurekeraho kurota kuzaba Perezida wa Uganda utaha. Nubwo atavuze izina Kyagulanyi, Kivejinja w’imyaka 83 yavuze ko “ udashobora guturuka muri ghetto ngo ube perezida.” Ni mu gihe Robert Kyagulanyi yakomeje kugaragaza […]

Ingabo kabuhariwe  zimereye nabi Abanyamulenge

Ingabo bivugwa ko zatojwe bihambaye  zikomeje kugaba ibitero mu bice byo mu Minembwe bituwe n’Abanyamulenge byegereye igihugu cy’u Burundi. Izi ngabo biravugwa ko zishobora no gufata ikibuga cy’indege cya Minembwe. Abatuye mu  Minembwe kuri uyu wa Gatatu babwiye Chimpreports  dukesha iyi nkuru ko imirwano yatangiye muri Werurwe ariko ko yakajije umurego muri iyi minsi by’umwihariko […]

Koresha urufunguzo wahawe uve mu ibibazo bikuzengurutse

Luka 10:19 “Dore mbahaye ubutware bwo kujyamukandagira inzoka na sikoropiyo n’ Imbaraga z’ umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.” Ijambo ry’ Imana riboneka mu igitabo cyo gutegeka kwa kabiri tuhabona amagambo Imana yabwiye ubwoko bwayo aho yagize iti ” ni mumara kwambuka Yorodani muzahita mwambukira mu igihugu nabasezeranije kandi dore ikintu muzayita […]

Col. Byabagamba ngo agiye kumara imyaka itanu akorerwa iyicarubozo muri gereza

Ubwo Col. Byabagamba na bagenzi be, Frank Rusagara na Kabayiza Francois bagezwaga mu rukiko rw’ubujurire rwa gisirikare, umwunganira mu mategeko yatangaje ko umukiriya we afungiye mu kato bityo ko iryo yicarubozo nta bundi buryo ryahagarara atari ukumufungura by’agateganyo. Mu mwaka wa 2016, nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Col Byabagamba gufungwa imyaka 21 no kwamburwa […]

ADEPR : Rev. Ntakirutimana wafunzwe na CMI yavuze icyo yazize no ku mwuka mubi uri mu itorero rya Uganda

Umwuka utari mwiza ukomeje kuvugwa mu Itorero ADEPR-PCIU rya UGANDA, aho uwayoboraga uru rurembo yafunzwe ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda bikaza gutuma bamwe mubo bayoboranaga bitandukanya n’itorero rya ADEPR, aho  kuri ubu nyuma yo kurekurwa Rev. Ntakirutimana Theoneste , yirukanye bamwe mu bavugwa ko bigumuye kuri  ADEPR nabo bamusubiza ko nta burenganzira abifitiye […]

RDC: Intambara imaze iminsi hagati y’Abanyamulenge n’ubundi bwoko yaguyemo batanu

Abantu batanu nibo baburiye ubuzima mu mirwano yashyamiranyije amoko arimo Abanyamulenge, Nyindu, Fuliro na Bembe, abantu basaga ibihumbi 25, nabo bakaba baravuye mu byabo barahunga. Iyi mibare y’ababuze ubuzima itangazwa n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu gihe Sosiyeti Sivile yo ivuga ko ari abantu benshi barenzi batanu bapfuye kuri buri bwoko. Umuvugizi w’Igisirikare cya […]

Kagere Meddie na John Bocco bafashije Simba SC gutwara igikombe

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Simba SC yo muri Tanzania yabashije gutwara igikombe cya shampiyona 2018/2019, ibifashijwemo n’Umunyarwanda Kagere Meddie na John Bocco. Kuri uyu mukino wabaye ku munsi w’ejo hashize, Simba SC yari yasuye Singida United ku kibuga cyacyo cya Namfua. Igitego cya Kagere Meddie ni cyo cyafunguye amazamu ku munota wa 10, mu […]

USA: Leta ya Washington yemeje itegeko ryo kujya bafumbiza imirambo

Leta ya Washington yabaye iya mbere mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje itegeko ryo kugira imirambo ifumbire. Bijyanye n’iri tegeko, abatuye muri iyi leta ubu bashobora guhitamo ko nibamara gupfa umurambo wabo ushobora gufumbizwa ubutaka. Iki gikorwa kiri kubonwa nk’ikigamije gusimbura gutwika imirambo no gushyingura, ndetse nk’igishobora gukurikizwa mu bice by’imijyi aho ubutaka […]

Intambara y’inzoka ebyiri yaje kurangira imwe imize indi- AMAFOTO

Inzoka ya metero esheshatu yo mu bwoko bwa Python   yafashwe amafoto ubwo yarwanaga n’indi kugeza igihe iyinesheje ikanayimira bunguri. Iyi nzoka yamiriye ngenzi yayo yo mu bwoko bumwe ahazwi nka Wyndham, muri Australia, ubwo zose zari zicakiraniye hafi y’inyubako y’umuturage, birangira irushije indi ingufu imize indi. Alice Skilton, ukora mu kigo izi nyamaswa zisurirwamo yavuze […]

RDC: Hatangajwe igihe umurambo wa Etienne Tshisekedi uzacyurirwa i Kinshasa

Umurambo w’umunyapolitiki Etienne Tshisekedi uzacyurwa I Kinshasa kuwa Kane, ku itariki 30 Gicurasi uhite ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitwa HĂ´pital du Cinquantenaire nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Gicurasi na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Congo. Biteganyijwe ko ku itariki 31 Gicurasi umurambo we uzashyirwa kuri Stade des Martyrs kugirango abaturage ba Congo bamusezere, […]

Nyamasheke/Mugera: Abarokotse Jenoside bashimiye ku mugaragaro ababarokoye

Me Nsabimana Cyprien  wari ufite imyaka icyenda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na Ndagijimana Eugène wari ufite 20, ni bamwe mu babashije kurokoka mu cyahoze ari segiteri Mugera ya Komini Gafunzo y’icyo gihe, ubu ni mu kagari ka Mugera mu murenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke, bakaba bashimiye ku mugaragaro ababarokoye, babagabira inka. […]

Uganda: Polisi irahiga bukware umupasiteri ubeshya abantu ko afite umuti ukiza SIDA

  Igipolisi cya Uganda kirahiga bukware umupasiteri witwa Robert Baldwin ukomoka muri leta ya New Jersey yo muri Amerika , ukekwaho kubeshya abakirisitu ko afite umuti yita ko ukora ibitangaza (Miracle Mineral Solution) abinyujije mu masengesho ya Pentecote yo mu burengerazuba bwa Uganda. Igipolisi cya Uganda kirategenya gukoresha amaradiyo atandukanye mu kumenyesha abafashe iyo miti […]

Sudani y'Epfo igiye gufunga za ambasade ku bw'amikoro make

Inama y’inteko ishinga amategeko ya Sudani y’Epfo yabaye ku wa 14 Gicurasi, irimo n’Umukuru w’Igihugu, Salva Kiir yanzuye ko hari ambasade zigiye gufungwa ku mpamvu z’amikoro make. Mawien Makol, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, yabwiye ibitangazamakuru ko bigoranye kugira ambasade nyinshi. “Twatekereje ko gufunga zimwe muri ambasade byadufasha kwita ku zisigaye neza.” […]