Charles Ntakirutinka avuga ko Padiri Alexis Kagame yamubereye urugero rwiza

Charles Ntakirutinka avuga ko hagati 1967 na 1969, Padiri Kagame Alexis yamubereye umwarimu i Kansi i Butare amwigisha amasomo y’  Ikinyarwanda n’ Amateka y’ U Rwanda. Mu kiganiro na Bwiza.com, Charles Ntakirutinka yashimangiye ko Padiri Alexis Kagame waje guhabwa ubusenyeri bw’ icyubahiro yari umunyarwanda wuzuye ndetse yamuhaye n’ urugero rwiza mu mpande zose z’ ubuzima. […]

Slow down !! slow down!! imikorere y’Imana itandukanye n’ imikorere y'abapfumu

2 Peter 3:9 “ Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’ uko bamwe babitekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’ umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.” Ijambo ry’ Imana ritubwira ko imikorere y’ Imana itandukanye n’ imikorere y’ abana b’ abantu cyangwa ikindi kiremwa cyose. Hari igihe twibwira ko Imana itinda kudusubiza cyangwa […]

EAC: Ingengo y'imari ya Kenya iruta iy'ibihugu 4 byihurije hamwe

Uyu munsi, abaminisitiri b’imari mu bihugu bitanu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba basomye ingengo y’imari ya 2019/2020, imbere y’inteko ishinga amategeko. Kenya ifite ingengo y’imari iruta iy’ibindi bihugu bine by’uyu muryango. Ibihugu byamaze kuyigaragaza ni u Rwanda rwagennye miliyari $3.2  (asaga tiliyari 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda), Tanzania ni miliyari 14.2 z’amadolari y’Amerika, u Burundi ni miliyoni […]

Urukiko rwagize ibanga ubuzima Col. Tom Byagabamba na bagenzi be bafunzwemo

Urukiko rw’Ubujurire i Kigali, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2019, ntirwavugiye mu cyumba cy’urukiko ibyo rwabonye mu isuzuma rwakoze ku buryo Col Tom Byabagamba na bagenzi be bafunzwemo. Byari biteganyijwe ko uyu munsi urukiko ruvuga uko rwasanze Col Tom Byabagamba na Rtd Gen. Frank Rusagara n’umushoferi we bafunzwe, kuko barubwiye ko bafunzwe […]

Iyo umugore wanjye ampemukiye, anshukisha imibonano mpuzabitsina-Mungire inama

Tumaze imyaka isaga itanu tubanye n’ umugore wanjye ariko ikimbabaza ni uko buri gihe iyo ankoreye amakosa aho kugira ngo yikosore ansaba imbabazi za nyirarushwa kuko aba azi neza ko nidukora imibonano mpuzabitsina mpita nibagirwa amakosa ye. Mperutse gutaha mu rugo ahagana saa tanu n’ igice za nijoro numva mu nzu hahumura ibintu byashiririye cyane […]

Musanze: Imiryango isaga itanu yazonzwe n’imbaragasa kubera kurara mu byatsi

Abaturage bo mu Kagari ka Mudakama, Umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, bavuga ko barara mu byatsi kubera amikoro make, bityo ko batoroherwa n’imbaragasa zirara zibarya. Ni imiryango irenga itanu, bose bavuga ko bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, bamwe n’ubwo barara ku byatsi cyangwa se amababi y’ibiti, bavuga ko biyorosa inzitiramibu. Nyirakadari Floride, […]

Tanzaniya: Yakatiwe imyaka 30 y’igifungo nyuma yo kubyarana n’umukobwa we akiregura ko satani yamushutse

  Umugabo witwa Jocob Shaban ukomoka mu karere ka Misungwi mu mujyi wa Mwanza mu gihugu cya Tanzaniya, yakatiwe n’urukiko rwa Misungwi gufungwa imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kubyarana n’umukobwa we w’imyaka 14 y’amavuko. Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko yatangiye gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko nyuma y’uko uyu mugabo atandukanye n’umugore […]

Burundi : Amashyaka abiri niyo amaze kwemeza ko azahatana mu matora ya perezida

Kugeza ubu abakandida babiri ku mwanya w’umukuru w’igihugu nibo bamaze kumenyekana mu gihe habura amezi nka 12 ngo mu Burundi habe amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2020. Amashyaka abiri, UPRONA benshi bita UPRO-DD ngo kuko ari cyo gice cyemewe na Leta iyobowe na CNDD-FDD, ndetse n’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa niyo amaze gutangaza ko azahatana […]

Ihame ry'uburinganire n'imyemerere y'idini ntibitandukana ahubwo biruzuzanya- Bishop Rucyahana

Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda, Bishop Rucyahana John, avuga ko uburinganire ari inking ikomeye y’iterambere, bityo ko ihame ryabwo ryuzuzanya n’idini aho gutandukana. Yabitangarije urubyiruko ruteraniye mu Karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2019, mu biganiro byahuje abayobozi barenga 100 b’urubyiruko, baturuka mu madini atandukanye mu Rwanda. Ni ibiganiro […]

Turkiya yanze igura ubwirinzi bwa missile bw'Abarusiya Amerika yayibujije

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya avuga ko yizeye ko ubwirinzi bwa misile bwo guhanura indege bukorwa n’Uburusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibona nk’imbogamizi ku ndege zayo z’intambara, buzagera muri Turukiya mu kwezi gutaha kwa karindwi. Amerika yari yavuze ko Turukiya idashobora kugura icyarimwe ubwo bwirinzi bwa misile bwa S-400 n’indege zayo z’intambara zo […]

Chris Froome watwaye Tour de France 4 ntazayitabira uyu mwaka nyuma y'impanuka

Ku wa gatatu tariki ya 12 Kamena, ubwo Chris Froome yari mu irushanwa ry’amagare rya Criterium du Dauphine mu Bufaransa, yakoze impanuka ku buryo byamugizeho ingaruka yo kutazitabira ‘Tour de France 2019’. CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko Chris Froome watwaye iri rushanwa ubugira kane, yagonganye na bagenzi be, agira ibikomere byinshi harimo n’imvune yo […]

Ubwenge ni cyo kintu nyakuri ukeneye kuri iyi Si

Imigani 4:7 Ndashaka ko usoma ibaruwa idasanzwe nkoherereje ibitekerezo byanjye yewe n’akababaro kanjye. Nzishyura icyo ari cyo cyose kugira ngo akababaro kawe gashire kugira ngo ugire ahazaza hawe hazabe hanini ndetse n’ukwemera kwawe gukure. “ Ubwenge ni cyo kintu nyakuri ukeneye kuri iyi Si” Ku mahitamo yawe bwite, si icyemezo Imana igufatira. Ubwenge ni bwo […]

Igisirikare cya Uganda kivuganye Umunyekongo nyuma yo gukozanyaho

Umunyekongo w’imyaka 28 kuri uyu wa gatatu yiciwe mu kurasana n’ingabo za Uganda mu bujura bwaberaga mu Karere ka Kisoro. Uyu munyekongo wishwe biravugwa ko yitwa Louise Louis Nambajimana utuye Busanza, muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu yarashwe n’abasirikare ba Uganda baturuka ahitwa Kanombe, mu Mudugudu wa Giharo, muri Muramba ahagana […]

Manchester United izatangira yakira Chelsea mu mikino ya Shampiyona y’Ubwongereza 2019/2020

  Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena 2019 , nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA ryashyize ahagaragara uko amakipe azakina mu mwaka w’imikino ya Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza 2019/2020. Iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku isi, izatangira tariki ya 9 Kanama 2019 isozwe tariki ya 17 Gicurasi 2020. Ku munsi wa mbere […]

Itangazo ryo guhinduza izina

Uwitwa Hakizimana Emmanuel mwene Kayitare Emmanuel na Mugorewayitu Agnes, utuye mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, uboneka kuri Telefone No 0788211669/0783949176. Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe, Hakizimana Emmanuel, agasimbuza izina Hakizimana, izina Kayitare, akitwa Kayitare Emmanuel mu irangamimerere. Impamvu atanga ni uko izina Hakizimana ari […]

Diamond aravugwaho guca inyuma Tanasha utwite imvutsi

Amakuru akomeje gucicikana avuga ko Diamond Platnumz yaba aca inyuma umukunzi we, Tanasha utwite akaryamana n’umukobwa witwa wo muri Kenya witwa Vivian. Abakoresha imbuga nkoranyambaga baravuga ibi ahanini bashingiye ku kuba uyu mukobwa wiyita Vivafabrica kuri instagram ari umwe mu bashyize hamwe amashusho atarigeze akoreshwa mu  (behind the scenes) mu ndirimbo Inama, uyu mugabo yafatanyije […]

Kamonyi/Kayenzi: Umuyoboro w’amazi wa Ntwali watumye abatuye ibice by’icyaro babona amazi meza

A baturage bo mu Kagari ka Cubi, Umurenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko umuyoboro  w’amazi wa Ntwali, utumye bava mu bwigunge ku kibazo cy’amazi batagiraga kuko byasabaga ko bakora urugendo  rw’isaha bajya kuvoma amazi  ari mu Maliba y’utubande  dore ko ari n’agace k’imisozi miremire. Havugimana Jean Bosco  utuye mu mudugudu  wa Nyakigezi  […]

Nyamasheke: SACCO ya Nyabitekeri yanyerejwemo asaga Miliyoni 84

Miliyoni zirenga 84 z’amanyarwanda ni yo mafaranga amaze kumenyekana yanyerejwe n’uwari umucungamutungo wa Nyabitekeri SACCO, Gombaniro Justin, uwari  umubaruramari Nahayo Kosima n’abandi bakozi Batatu bayikoragamo muri 2016, bose bakaba barirukanywe,uyu wari umubaruramari akaba ari mu maboko y’ubutabera na ho uwari umucungamutungo  Gombaniro Justin  agishakishwa  ngo na we ayaryozwe,a banyamuryango bayo  bagasaba ko  umutungo wabo ugaruzwa. […]

Yishwe n’umugabo amuziza ko atamushimishije mu buriri

Umugore ukomoka muri Nigeria uba mu Butaliyani witwa Blessing Benedicta Daniels yishwe n’umugabo ukomoka muri iki gihugu witwa Leopoldo Scalici amuziza ko atamushimishije mu buriri. Ikinyamakuru Modena today kivuga ko Scalici w’imyaka 40 yasabye Benedicta ko baryamana muri weekend ishize ubwo yari mu gace ka Modena y’amajyaruguru. Uyu mukobwa ukora akazi ko gucuruza umubiri yakubiswe […]

Ku myaka itatu, ubwonko bw’umwana buba bumaze gukura ku kigero cya 80%- Ubushakashatsi

Ababyeyi basabwa kwita ku buzima bw’umwana cyane cyane kugeza ku myaka itandatu, gusa ku ruhande rwabo bavuga ko bazi akamaro ko kumwitaho ngo n’ubwo bwose bagihura n’imbogamizi zitandukanye. Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko umwana uganirijwe akiri mu nda abyumva kandi bikamugiraho ingaruka nziza, yamara kuvuka agahabwa amafunguro yateguwe neza no gukorerwa ibindi bikangura ubwonko […]

RDC: Abantu bafunzwe bazira uruhare mu iyicwa rya Laurent D. Kabila barasabirwa imbabazi za perezida

Urugendo rwari rugamije gusaba irekurwa rya Eddy Kapend na bagenzi be bafunzwe nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Laurent Desire Kabila, rwahagarikiwe ahitwa Palais du Peuple n’abapolisi, abari barurimo biganjemo inshuti n’imiryango yabo bimukira ku cyicaro cy’Umuryango utegamiye kuri leta, ASADHO aho bigaragambirije amasaha makeya basaba ko aba barekurwa. Urit Ndongo, […]

Urubanza mu mizi rw’Umushinwa ushinjwa gusambanya ku gahato Umunyarwandakazi rwasubitswe

Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ntiyaburanishije mu mizi urubanza Umunyarwandakazi aregamo Umushinwa Wang Yang Jian, wamukoreshaga, kumusambanya ku gahato, aho umucamanza yabanje gusuzuma inzitizi z’ababuranira Jian bamusabira gukurikiranwa yidegembya kuko ngo ubuzima bwe butameze neza aho afungiye. Uyu Mushinwa ukurikiranweho gukoresha Umunyarwandakazi yakoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato araburana mu rurimi rw’Igishinwa afite umusemuzi w’Umunyarwanda […]

Nyagatare: Batatu bafatanywe litiro 125 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga

Kuri uyu wa 11Kamena, Polisi ikorerera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe yafashe abagabo batatu aribo Hagenimana Eric w’imyaka 27 y’amavuko, Dusabimana Eric w’imyaka 26 na Hagezwanimana Gasore w’imyaka 17 bafite litiro 125 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko […]

Shyira ubuzima bwawe mu nzira z’Imana

1 Peter 2:9 “ Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ ubwami, ishyanga ryera n’ abantu Imana yaronse kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’ iyabahamagaye, ikabakura mu umwijima ikabageza mu umucyo wayo w’ igitangaza.” Tangira guhindura uburyo wakoraga ibintu ndetse no guhindura imwe mu imico bidahuye n’ icyo Imana yakuremeye cyangwa icyo yaguhamagariye. Kugira gahunda nziza […]