Amakuru akomeje gucicikana avuga ko Diamond Platnumz yaba aca inyuma umukunzi we, Tanasha utwite akaryamana n’umukobwa witwa wo muri Kenya witwa Vivian.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga baravuga ibi ahanini bashingiye ku kuba uyu mukobwa wiyita Vivafabrica kuri instagram ari umwe mu bashyize hamwe amashusho atarigeze akoreshwa mu (behind the scenes) mu ndirimbo Inama, uyu mugabo yafatanyije na Fally Ipupa wo muri Congo-Kinshasa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, uyu mukobwa yagize ati “ Iyi nzoka ni imwe iri mu ndirimbo Inama ya Diamond afatanyije na Fally Ipupa.”

Uyu mukobwa kandi yashyize hanze andi mafoto ari kumwe na Fally Ipupa.

Igituma abantu bamwibazaho ni uko uyu mukobwa atari mu mashusho y’indirimbo Inama ariko bikaba bigaragara ko ubwo amashusho yayo yakorwaga yari ahabaye.
Hari amakuru avuga ko uko Diamond agiye i Burayi aba ari kumwe n’uyu mukobwa.
Ku rundi ruhande, uyu mukobwa usanzwe afite umwana umwe yahakanye ko nta mubano wihariye afitanye na Diamond.[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Yifashishije urukuta rwe rwa instagram, yahakanye aya makuru avuga ko we ari umugore w’undi mugabo kandi na Diamond akaba afite umukunzi,bityo ko yatojwe kutiba abagabo b’abandi.


