#kwibohora25: RDF Military Band yasohoye 'album' y'indirimbo nshya

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25, itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi ry’igisirikare cy’u Rwanda ryashyize hanze umuzingo mushya w’indirimbo 10. Zimwe muri izi ndirimbo ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, izindi ziri mu Giswahili. Zifite ubutumwa butandukanye ariko bwose buganisha ku mateka igihugu cyanyuzemo, aho kigeze gitera imbere, indangagaciro z’abanyagihugu n’uruhare rwabo mu iterambere. […]

UBUKRISTO BUGIZWE NO KONGERWAHO

2 Petero 1:5-8 Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kubaha Imana, kubaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza […]

Rusizi: Abarokotse Jenoside baribaza igihe bazabonera ubutabera ku barundi bishe ababo

Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi ku musozi wa Nyarushishi mu karere ka Rusizi, bakomeje kwibaza igihe bazabonera ubutabera ku barundi bari barahungiye kuri uwo musozi nyuma y’iyicwa ry’uwari perezida wabo, Ndadaye Merchiol, bakijandika muri Jenoside yakorewe abatutsi ,bakibaza igikorwa kugira ngo babiryozwe. Iki kibazo cyagarutsweho  ubwo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,banunamira abatutsi  8479 […]

Mama ahora ansaba kuzajya kwibera muri Ghetto, sinzi ikibimutera- Nkore iki?

Mugire amahoro ya Nyagasani, nitwa Louise, ndi umukobwa w’imyaka 24, nkaba mbana na mama n’umukozi umwe w’umuhungu na we ufite imyaka 18. Tuba mu gipangu cya twenyine uko turi batatu muri Kigali, Data yitabye Imana niga mu mwaka wa Kane Segonderi, ubu nkaba niga mu mwaka wa kabiri kaminuza. Twavutse turi babiri musaza wanjye we […]

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha barindwi anabaha impanuro

Minisitiri w’Intege, Dr Ngirente Edouard ubwo yakiraga indahiro z’Abashinjacyaha barindwi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019, yabasabye kudatatira igihango bagiranye n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu kandi bagakora akazi bashinzwe kinyamwuga. Indahiro Minisitiri w’Intebe yakiriye ni iz’Abashinjacyaha bo ku rwego Rwisumbuye; Abashinjacyaha bo ku rwego rw’Ibanze; bose bakaba baremejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 03 […]

Bashakaga kuvana peteroli mu ikamyo yaka bahasiga ubuzima ari benshi

Mu murwa mukuru Lagos muri Nigeria, kuri uyu wa 2 Nyakanga, abantu basaga 50 baguye mu mpanuka y’ikamyo yari itwaye peteroli, abandi basaga 101 barakomereka. Iyi kamyo yafashwe n’inkongi y’umuriro, iyi mbaga y’abaturage ishaka gukiza no gutwara iyi peteroli ariko ku bw’amahirwe make ikigega (tank) kirabaturikana. CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko umubare w’abaguye muri […]

EACJ yateye utwatsi ikirego cy’u Burundi ku itorwa rya Martin Ngoga

Nyuma y’aho mu minsi ishize tubagerejeho inkuru yavugaga ko Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rugiye gutanga umwanzuro ku kirego u Burundi bwatanze bwamagana itorwa ry’Umunyarwanda Martin Ngoga, ku buyobozi bwa EALA, kuri uyu wa Kabiri, itariki 02 Nyakanga, uru rukiko rwateye utwatsi iki kirego cy’u Burundi. U Burundi bwari bwatanze ikirego buvuga ko itorwa […]

Uganda: Urukiko rwanze guhamagaza Perezida Museveni nk’umutangabuhamya

Umucamanza mukuru w’Urukiko rwa Buganda mu gihugu cya Uganda yanze guhamagaza Perezida Museveni nk’umutangabuhamya ushinjura uwahoze ari umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere, Dr Stella Nyanzi, ukurikiranweho icyaha cyo gutoteza abinyujije kuri internet no gutukana. Mu cyumweru gishize nibwo abanyamategeko bunganira Nyanzi, Isaac Ssemakadde na Derrick Bazekuketa, basabye urukiko guhamagaza abatangabuhamya bagera kuri 20 barimo na […]

London: Umugabo yahanutse mu ndege ya Kenya Airways ahita apfa

Birakekwa ko umugabo yahanutse mu ndege yarimo yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu Bwongereza, umurambo we ukaba wabonetse mu busitani bw’urugo ruri hafi. Umurambo w’uyu mugabo wabonywe ku cyumweru nimugoroba. Birakekwa ko yahanutse mu gice cy’amapine y’indege ya Kenya Airways yari ivuye i Nairobi igeze i London nk’uko polisi ibivuga. Uturiye ikibuga cy’indege, […]

Baravuga imyato VUP yabahinduriye ubuzima

Bamwe mu bahabwa akazi muri VUP (Vision Umurenge Program), inkunga y’ingoboka ndetse n’inguzanyo zihabwa abatishoboye, bavuga ko ubu bamaze kwiteza imbere, bakaba bakirigita ifaranga. Gahunda ya ‘Vision Umurenge Program’  nka VUP yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2008 igamije kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage bari mu bukene bukabije, ariko bamwe barayivuga imyato. Mukaremera Belancille, […]

Abasirikare bavuye muri Tanzania na Uganda bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali

Abasirikare bakomoka muri Tanzania na Uganda bari mu Rwanda mu gikorwa cy’icyumweru kimwe cy’Umutwe w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyahariwe ubuvuzi, kuri uyu wa Mbere, itariki 01 Nyakanga basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye. Ku Rwibutso rwa jenoside no ku Nzu Ndangamurage yo kurwanya jenoside, abaisirikare bava muri ibi bihugu byombi basobanuriwe […]

Ubutumwa Kizito Mihigo yageneye Abanyarwanda n’Abarundi

Umuhanzi Kizito Mihigo uzwiho kuririmba indirimbo zisingiza Imana ndetse n’izimakaza ubumwe n’ubwiyunge, yageneye ubutumwa Abanyarwanda n’Abarundi ku munsi w’Ubwigenge, aho yifuriza ibi bihugu byombi amahoro n’imigisha. Ni ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga 2019, ubwo mu Rwanda no mu Burundi bari mu birori byo kwishimira imyaka […]

Burundi: Dore uko inyubako zimwe na zimwe zirimo perezidansi n’ahantu bigiye kujya byitwa

Inyubako zimwe na zimwe zikoreramo inzego za leta nk’ingoro y’umukuru w’igihugu, n’imihanda mu gihugu cy’u Burundi bigiye guhindurirwa amazina bihabwe andi nk’uko iki cyemezo cyashimangiwe na Perezida Pierre Nkurunziza, mu ijambo yagejeje ku Barundi hizihizwa Umunsi w’Ubwigenge ku nshuro ya 57 kuwa 30 Kamena 2019. Mu ijambo rye yifuriza Abarundi Umunsi mwiza w’Ubwigenge, Perezida Pierre […]

 Umunyamakuru yavuze uko yabangamiwe n’umumotari  w’i Remera wamusuriye

Umunyamakuru wa Radiyo Royal FM ukorana ikiganiro na Jacky yatangaje uburyo  umumotari w’I Remera yamubangamiye ubwo yamusuriraga amutwaye kuwa 1 Nyakanga uyu mwaka. Uyu munyamakuru  mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nyakanga uyu mwaka yazindutse akebura abamotari avuga ko hari uwamusuriye ubwo yari amuteze ngo amuvane i Remera amugeze muri gare ya Nyabugogo. Avuga […]

Jenoside yakorewe Abatutsi yabayemo ibikorwa bisebya ikiremwamuntu-Min. Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabereyemo ibikorwa ndengakamere bisebya ikiremwamuntu, aho impinja zakubiswe ku bikuta by’inzu, abagabo bakica abishywa babo n’ibindi avuga ko byabereye ahantu hatandukanye mu gihugu. Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, mu muhango wo kwibuka no gushyingura […]

Amerika yatangaje igitegereje Umunyarwanda ushinjwa kwicira Abatutsi muri CHUB

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaza ko Umunyarwanda, Jean Leonard Teganya ushinjwa kwica Abatutsi bari mu bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB mu 1994), agiye gufungwa imyaka umunani kandi ko azahita yoherezwa mu Rwanda akirangiza igihano cye. Teganya w’imyaka 47 ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi barindwi no gufata ku ngufu abandi bagore batanu. Uyu […]

Irani yamaze kurenza igipimo cya Uranium yemerewe gutunga

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko zitazigera zemera ko igihugu cya Irani gikora ibitwaro kirimbuzi nyuma y’aho gitangarije ko cyarengeje igipimo cy’ubumara bwa Uranium nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yo mu 2015 abuza iki gihugu gukora ibitwaro kirimbuzi. Ibiro bya perezida Donald Trump kuri uyu wa Mbere byatangaje ko Irani ikwiye kubahiriza ayo masezerano kandi […]

Waba uzi umwanzi wawe w’ ukuri

1Petero 5:8 “Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’ intare yivuga ashaka uwo aconshomera.” Ubwo nari kwibaza kuri ibi bibazo bya website yanjye yagombye kuba yaruzuye mu ukwezi gushize, nabaza abo nahaye amafaranga ngo bayikore bakansubiza ko bari baziko ari website isanzwe none bakaba barasanze atariko biri ari “Professional cyane” […]

Rusizi: Urujijo ku rupfu rw’umugeni nyuma y’umunsi umwe gusa ashyingiwe

Mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rwa Mukarurema Christine wari ufite imyaka 35 y’amavuko wari umaze umunsi umwe gusa ashyingiranywe mu rusengero rwa ADEPR,umudugudu wa Rusunyu paruwasi ya Rwahi na Niyigena Emmanuel w’imyaka 27,umurambo we ukaba wasanzwe mu kiyaga cya Kivu kuri uyu wa mbere ,kugeza ubu urupfu rwe rukaba rukomeje […]