Bibiliya zigera kuri 50 zigurishwa buri munota, ibindi wamenya

Bibiliya ni igitabo cy’ibyahumetswe byera. Kigizwe n’ibice bibiri: Isezerano rya Kera rigizwe n’ibitabo 39 n’Isezerano Rishya kigizwe n’ibitabo 27. Isezerano rya Kera rivuga ku mateka ya mbere y’ivuka rya Yesu, Isezerano Rishya rikavuga ku mateka y’igihe cy’ivuka rya Yesu na nyuma yaho kugeza mu Byahishuriwe Yohana bivuga ku buhanuzi bw’ibizaba muri iyi si, harimo n’ibyamaze […]

Taylor Swift niwe uyoboye ibyamamare byinjije agatubutse muri 2019: Urutonde

  Umuhanzikazi w’umunyamerika Taylor Swift niwe waje ku mwanya wa mbere mu byamamare bitandukanye mu kwinjiza amafaranga menshi mu mwaka wa 2019. Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru cya Forbes Magazine, uyu muhanzikazi yinjije miliyoni 185 z’amadorari y’amerika kuva muri Kamena 2018 kugeza ubu. Aya mafaranga yinjije akaba ayakesha ibikorwa bye bitandukanye by’umuziki. Kuri uru rutonde , […]

Umurambo w’umugabo w’Umunyarwanda wiciwe muri Uganda wagaruwe mu Rwanda

Umurambo w’umugabo w’Umunyarwanda wabaga muri Uganda, kuri uyu wa Kane, itariki 11 Nyakanga wagaruwe mu Rwanda nyuma yo kwicwa atewe ibyuma. Amakuru dukesha RadioTv10 aravuga ko ku isaha ya saa yine ari bwo umurambo w’uyu Munyarwanda witwa Niyonzima Faustin wanyujijwe ku Mupaka wa Cyanika uzanywe mu Rwanda gushyingurwa. Umuryango wa nyakwigendera uravuga ko yicishijwe ibyuma […]

Mu Kigobe cya Perse hari hagiye kwaduka intambara hagati ya Iran n’u Bwongereza kubera ubwato

Mu Kigobe cya Perse hari hagiye kwaduka intambara nk’uko byabanje gutangazwa na Televiziyo CNN y’Abanyamerika bikemezwa kuri uyu wa Kane, itariki 11 Nyakanga n’u Bwongereza, aho ngo amato atatu y’igisirikare cya Iran yagerageje kubuza ubwato butwara peteroli bw’u Bwongereza gutambuka nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza. Byabaye ngombwa ko igisirikare cyo mu mazi cy’u […]

Itangazamakuru si icyaha-UNESCO

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco, UNESCO riti “ kubera ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’amakuru, itangazamakuru si icyaha. Tunenga cyane ubwicanyi bukorerwa buri munyamakuru kandi tugasaba ko hakorwa iperereza kuri iki cyaha, ababikora bakajyanwa mu butabera.” Ni ubutumwa yatangiye ku rubuga rwa Twitter, irasaba abatuye isi gushyigikira ubwisanzure bw’itangazamakuru nyuma ya raporo ivuga […]

Nyamasheke: Aho gukorera Imana ubyica wabivamo hakiri kare- Mgr Hakizimana

Umushumba wa Diyoseze gatulika ya Gikongoro akaba n’umuyobozi wa Diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri CĂ©lĂ©stin Hakizimana  asanga umuhamagaro wo kwiyegurira Imana atari uwo gukinisha, bityo ko aho kugira ngo uwujyemo uhuzagurika cyangwa uwukore ubyica wabivamo hakiri kare, ababikora neza bakageza ku ndunduro bakaba bakwiye guhora babishimirwa. Ni bimwe mu byatangarijwe mu birori by’impurirane byabereye muri paruwasi […]

Luanda: Hategerejwe inama igiye guhuza Tshisekedi, Lourenco, Kagame na Museveni

Igihugu cya Angola kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Nyakanga, kirakira inama izahuriramo ibihugu bigera kuri bine byo mu karere ari byo; u Rwanda, Angola, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Aya makuru yatangajwe bwa mbere kuri twitter ya Radio na televiziyo by’igihugu akongera gushimangirwa na AllAfrica.com dukesha iyi nkuru, aravuga ko inama izahuza […]

U Rwanda ruhagaze rute mu rugamba rwo guhangana n'ibyorezo?

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko yiteguye gukumira indwara z’ibyorezo igihe cyose, haba ku miti, ku baganga ndetse no mu bundi buryo bwose nubwo ngo abantu badakwiye kwirara. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 10 Nyakanga 2019, ubwo mu Rwanda hatangizwaga inama igamije kurebera hamwe uko ibihugu byakwitegura mu gihe hateye ibyorezo. Mu […]

Yatawe muri yombi aryozwa kurisha umwana amazirantoki

Umucuruzi wo mu Karere ka Kagadi muri Uganda ari mu maboko ya polisi akekwaho guhatira umwana w’imyaka 16 kurya amazirantoki. Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere,  Romeo Onek Ojara  yabwiye The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo w’imyaka 45 yashakaga ko uyu mwana arya umwanda kuko yari amusanze mu nzu ye icyubakwa kandi […]

Umurundikazi yiyemeje gusimbura Perezida Nkurunziza ku butegetsi

Ishyaka APDR ryo mu gihugu cy’u Burundi ryatangaje umugore uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba mu 2020. Ibi bikaba byatunguranye aho ishyaka ritanga urihagarariye w’umugore mu matora y’umukuru w’igihugu, ndetse ko ari ubwa mbere bibaye mu mateka y’u Burundi mu gihe byari bizwi ho hiyamamaza ab’igitsina gabo gusa. Uyu mugore uzahagararira iri shyaka ni […]

Besigye agiye gusubira mu rukiko

Umucamanza mukuru w’urukiko rwa Nakawa muri Uganda yasabye ko Dr. Kiiza Besigye yongera kuburanishwa ku byaha byo kugambanira igihugu. Ubu busabe bwakurikiye ubwa Romans Ponsiano Odwori bwatanze mu izina rya Christine Apolot, umucamanza ku rwego rw’igihugu wavuze ko Besigye yanze kwitaba urukiko inshuro nyinshi. “ Nyakubahwa, uregwa ntabwo ari mu rukiko. Ndabasaba ko igihe cye […]

WASAC yemeye gusubiza abo yishyuje amafaranga y’umurengera

Ikigo  gishinzwe Amazi n’Isukura “ WASAC  Ltd” cyemeye gusubiza amafaranga abaturage bagizweho ingaruka n’amakosa yakozwe n’abakozi bacyo bagiye batanga inyemezabwishyu zinyuranye n’amazi yakoreshejwe. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho abaturage batangiye kugaragariza ko bishyujwe amafaranga menshi, bityo biza no kugaragara ko ari amakosa yakozwe na WASAC. Ibiciro bishya by’amazi mu Rwanda byatangajwe mu mpera y’ukwezi kwa […]

Ku nshuro ya mbere Igisirikare cy’u Rwanda cyakoresheje akarasisi ko mu Bushinwa ku Munsi wo kwibohora

Igisirikare cy’u Bushinwa nicyo cyatoje Igisirikare cy’u Rwanda akarasisi k’akataraboneka gaherutse gukorwa ku Munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25, ku itariki 04 Nyakanga, aho muri aka karasisi hakoreshejwe n’Igishinwa mu guha abari mu karasisi amabwiriza mu gihe hari hamenyerewe akarasisi gafite inkomoko mu burengerazuba bw’Isi. Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika birindwi bari mu bakurikiranye […]

Abantu benshi bitiranya umunezero n’ibitwenge-Rev. Nibintije

Umunezero wawe  ushobora gutangirana n’icyemezo wafata kuva ubu. Umunezero ni impano ikomoka ku Mana bitewe no kumenya intego y’iby’umwuka ako kanya. Ni ikintu ukwiriye guharanira kugira ngo ucyakire ndetse unaharanire kukigumana. Abantu benshi bitiranya umunezero n’ibitwenge, kwinezeza no gukora iby’ubwenge buke. Tubona abantu bitwara gutya buri gihe. Ariko se ni inshuro zingahe babikora iyo bari […]

Gen. Ntaganda akwiye igihano gisumba ibindi agakatirwa urwo gupfa- Umuturage w’i Goma

Nyuma y’aho Gen. Bosco Ntaganda ahamijwe ibyaha byose 18 ashinjwa, abaturage bo mu mujyi wa Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasaba ko n’abandi bari bafatanyije gukora ibi byaha ndetse n’abamuteraga inkunga bakurikiranwa, by’umwihariko we ko akwiye igihano gisumba ibindi. Ku wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019, nibwo urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha ICC, rwemeje […]

Amabendera 21 y'Amerika yatwikiwe ku irimbi

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amabendera y’igihugu 21 yatwikiwe ku irimbi rya McDougald riherereye muri Anderson, Calorina y’Epfo. Ni inkuru dukesha CNN. Ivuga ko nyir’irimbi,  Jess McDougald n’umuryango we ari ubwa mbere babonye amahano nk’aya aba mu myaka 85 ritangiye gukora. Ryatangijwe na sekuru wa Jess. Aya mabendera yazamuwe mu rwego rwo guha icyubahiro abarishyinguwemo bari […]

Ubuhamya bw'umugabo wasambanye n'indaya agataha yambaye ubusa imaze kumunyarira

Muraho Bwiza.com, Nitwa Alphonse ntuye i Musanze, ndi umugabo, mfite umugore n’abana babiri, nagerageje guca inyuma umugore wanjye, ariko nahahuriye n’urwo imbwa yaboneye ku iriba. Ubu buhamya mbutanze nyuma yo kubona ubw’umugore wasabaga inama kuri iki kinyamakuru avuga ko yamenye iby’amavangingo no gukuna ageze mu Rwanda. Nibyo koko abagabo dukunda abagore baciye muri izi nzira […]

Burundi: Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 yamaze iminsi 4 asambanywa ku ngufu n’Imbonerakure

Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 yamaze iminsi ine asambanywa ku ngufu n’umuyobozi w’Imbonerakure none n’ababyeyi be bakomeje guterwa ubwoba mu gihe banabujijwe kujya kuvuza umwana wabo ngo bitazajya hanze. Uyu mwana atuye ahitwa Monge-Kiramata, muri Zone Ntega yo muri Komini Ntega, ho mu Ntara ya Kirundo. Biravugwa ko uyu mwana w’umukobwa yasambanyijwe ku ngufu iminsi ine […]

Kenya: Umunyamakuru w’Umunyarwanda yapfuye aruka amaraso

Umunyamakuru w’Umunyarwanda wabaga muri Kenya, Semana Ndorimana wari usanzwe  azwi nka Christophe Kanuma yaguye mu bitaro aho yabanje kuruka amaraso. Uyu mugabo wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda ndetse akaba yari yarashinze icyitwa Ihame.org  muri uyu mwaka, yapfuye kuwa 10 Nyakanga uyu mwaka aho yakurikiranwaga n’abaganga mu bitaro byitwa Aga Khan University biri i Nairobi […]

Afurika Yunze Ubumwe yamaganye amahanga akomeje kwivanga mu bibazo bya Libya ku nyungu zayo

Komite y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ikurikirana ibibera muri Libya iremeza ko ifite impungenge ku cyo yise ‘Ukwivanga kw’amahanga’ muri iki gihugu kiri mu makimbirane muri iki gihe, igasaba ko hashingwa itsinda ridasanzwe rigizwe n’intumwa za Loni n’iza Afurika Yunze Ubumwe ku bibera muri Libya. Ibi bikaba bikubiye mu rwandiko rwasohowe na Afurika Yunze Ubumwe […]

Tanzania: Perezida Magufuli yasabye abaturage gukaza umurego bakabyara abana benshi

Perezida wa Tanzaniya John Magufuli yasabye abagore “kwirekura” bakarushaho kubyara abana benshi mu rwego rwo gufasha ubukungu bw’igihugu kwiyongera, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters. Reuters isubiramo amagambo ye ku wa kabiri ari mu mujyi avukamo wa Chato, agira ati: “Mu gihe ufite abaturage benshi, wubaka ubukungu. Ni yo mpamvu ubukungu bw’Ubushinwa ari bunini cyane. Ndabizi […]

Ngoma: Abanyeshuri bigumuye banga gukora ikizamini

Abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatandatu mu ishami ry’indimi  mu rwunge rw’amashuri rwa Bare, mu Murenge wa Mutenderi,  ku wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019, banze gukora ikizamini cy’igiswahili mu gihe bashinjaga mugenzi wabo kugikopezwa. Aba banyeshuri bigumuye bavuga ko ibibazo n’ibisubizo by’ikizamini byateguwe n’ishami ry’uburezi mu karere ka Ngoma, umwarimu yabihaye umunyeshuri mugenzi […]