Umurinzi wa Bruce Melody ngo yasunika Coaster-byinshi kuri we+amafoto
Iradukunda Jean Luc ni umusore uhagarariye itsinda ry’abarinda ririnda abantu batandukanye nk’ibyamamare, asanzwe arinda umuhanzi Bruce Melody. Yemeza ko mu bushobozi bwe yafasha uwagize ikibazo akamusunikira bus ntoya ya ‘COASTER’. Ni umusore w’ibigango nk’uko dusanzwe tuzi aba ‘bouncer’. Afite ukuboko kunini cyane, avuga ko agukesha imyitozo akora kuko ari yo akesha ubuzima bwe. Aboneraho kugira […]
Diane Rwigara yandikiye Perezida Kagame ibaruwa ifunguye
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, Diane Rwigara uvuga ko ari umunyapolitike utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yatangaje ko yandikiye Perezida Kagame ibaruwa ifunguye amusaba gukurikirana no guhagarika impfu za hato na hato kubacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru cyabereye ku biro bye […]
BBC yahisemo gufunga imiryango yayo mu Burundi
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, BBC cyahisemo gufunga imiryango yacyo mu Burundi nyuma y’aho kinaniwe kumvikana na leta y’u Burundi. Kuva muri Werurwe, 2019, BBC na Radio Ijwi ry’Amerika zahagaritswe zizira kutubahiriza amahame agenga itangazamakuru nk’uko leta y’u Burundi yabitangaje biciye mu kigo kigenzura ibitangazamakuru. Cyatangaje kandi ko icyegeranyo cya BBC cyavugaga ku bashinzwe umutekano bishe […]
Nta we uzavogera Igihugu cyacu aciye mu Ntara y'Amajyaruguru- Guv. Gatabazi
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV yasabye abaturage b’iyi Ntara kudaha icyuho uwashaka gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho. Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi […]
Goma: Umupasiteri wasanzwemo Ebola yapfuye
Umuntu umwe basanzemo indwara ya Ebola mu mujyi wa Goma ku cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019, iyi ndwara yamuhitanye bucyeye bwaho nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’agace ka Butembo. Uyu mugabo bivugwa ko ari umupasitori, yari yagiye i Goma mu modoka itwara abagenzi aturutse mu gace ka Butembo, agace iyi ndwara imaze guhitanamo amagana menshi y’abantu. […]
Ingabire Victoire ntiyizeye ko umuyoboke we waburiwe irengero azaboneka akiri muzima
Umuyobozi Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, Ingabire Victoire avuga ko umwe mu bayoboke be yaburiwe irengero, bityo ngo akaba afite impungenge ko ashobora kuzaboneka atakiri muzima. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, nibwo Ingabire Victoire wifashishije imbuga nkoranyambaga[Twitter &Facebook], yatangaje ibura rya Eugène Ndereyimana wari umuyoboke wa FDU-Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u […]
Rwamagana: Barishimira uruhare rw’imihigo mu guhindura imibereho y’abaturage
Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba, barishimira uruhare imihigo igira mu guhindura imibereho yabo, n’uruhare bagira mu kuyesa. Ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, itsinda risuzuma imihigo ryatangiye isuzuma ku mihigo 75 Akarere ka Rwamagana basinyanye na Perezida wa Repubulika, muri Kanama 2018 .Abaturage n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rwamagana bibumbuye mu ihuriro […]
Rusizi: Imiryango 100 ikennye yorojwe ingurube
Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Giheke batagiraga amatungo, borojwe ingurube n’umushinga RW 0380, banasabwa kugaragaza impinduka mu mibereho. Ubwo bahabwaga aya matungo n’uyu mushinga uterwa inkunga na Compassion international, ukorera muri ADEPR paruwasi ya Gihudwe, bavuze ko kimwe mu byabagoraga ari ukubona icyo bakuraho ifumbire cyangwa ubundi buryo bakora nk’ubucuruzi […]
Imana iguha ibyo ukeneye byose- igice cya 2
Kandi Imana yange izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu. Abafilipi 4:19 Hari icyo wifuza mu buzima? Urakereza uti, kuba mfite iki cyangwa kiriya? Ese ushaka uburyo wigerera ku cyo ushaka? Urashaka ubutunzi cyangwa amafaranga? Mu byanditswe byera havuga hati: ” Imana isezeranya abayizera ko izabaha icyo bayisaba”. Inkuru ku […]
Abayisilamu  bakeje Gen. Tumukunde bavuga ko yabarwanyeho mu bihe bya Gen. Kayihura
Abayoboke b’Idini ya Islam mu Mujyi wa Kampala bashimiye Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde bavuga ko yakoze igikwiriye ubwo Gen. Kale Kayihura yari ayoboye igipolisi maze benshi mu bayobozi b’iri dini bakibasirwa. Gen. Tumukunde uri kwiyamamariza kuba Meya w’Umujyi wa Kampala yabwiwe ibi ubwo yari yasuye abaturage mu gace ka Bwaise. Muri uru ruzinduko rwe, […]
Karongi: Imodoka ya Coaster yarenze umuhanda, abamaze gupfa ni 11
Mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster, yarenze umuhanda, ubu abamaze kumenyekana ko bitabye Imana bakaba bamaze kuba 11. Iyi modoka irenze umuhanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, ifite nimero za plaque RAB 883 V, […]
Umusore yabengeye umukobwa mu rusengero none igitsina cye kirereta mu gahanga
Mansa Emmanuel ni umusore w’imyaka 34 y’amavuko, ubwo yajyaha gusezerana n’umukunzi we, Fadhila yarushaga imyaka ine y’amavuko, ku wa 7 Nyakanga 2019, yamubengeye mu rusengero, ngo bitewe n’ibyo batumvikanagaho, none ubu umusore yataye umutwe, ku buryo n’igitsina cye ngo kirereta mu gahanga. Mansa n’umukobwa bari bagiye gusezerana ngo bose bakomoka mu gace ka Mtwara, gaherereye […]
Bujumbura: Abaturage ntibatora agatotsi kubera amarondo y’Imbonerakure
Abaturage bo mu gace ka Gisovu, muri Komini Kanyosha, Intara ya Bujumbura, bavuga ko bafite ubwoba baterwa n’amarondo akorwa n’urubyiruko rw’Imbonerakure mu masaha y’ijoro. Abaturage bo muri aka gace ka Gisovu, bavuga ko nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’ijoro (18:00) bamwe baba batangiye kujya mu mazi abira. Uyu ati “Buri muntu wese utari mu ishyaka […]
Lt. Joel Mutabazi yavuze ko hari ibishobora guteza ibibazo mu gihugu atavugira mu rukiko
Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwatangiye kumva ubujurire bwa Lt Joel Mutabazi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu, yavuze ko hari ibyo atavugira mu rukiko kuko byateza ibibazo mu gihugu. Ari kumwe n’itsinda ry’abantu umunani bareganwa nawe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Lt Mutabazi asaba urukiko gusesa igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare avuga ko rutari […]