Ni mwe nzirakarengane zitahiwe nimudahaguruka ngo dufatanye-Chameleone

Abaturage, abahanzi, abakunzi b’umuziki n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bababajwe n’urupfu rw’umuhanzi wo muri Uganda, Michael Alinda wamenyekanye nka Ziggy Wine, nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abantu bataramenyekana. Ziggy Wine yashimuswe mu cyumweru gishize, ku wa gatandatu tariki ya 3 Kanama yabonetse mu mugi wa Kampala hari hashize iminsi itatu. Yari yavanywemo ijisho ry’ibumoso ndetse yakaswe n’intoki ebyiri […]

Umwe mu bafunzwe bashinjwa urupfu rwa Desire Kabila yapfiriye muri gereza

John Bompengo, umwe muri 90 bashinjwa urupfu rwa Perezida Laurent Desire Kabila, yapfiriye muri gereza. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Acatualitecd, ngo John yapfuye ku wa 12 Nyakanga 2019, muri gereza ya Angenga, akaba yarashyinguwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2019, mu gace ka Matonge, Komini Kalamu. Mu izina rya bagenzi be bafunganwe bashinjwa kwica […]

Imyaka ine irihiritse Gen. Adolphe Nshimirimana yishwe, byemezwa ko yabyirukiye mu Rwanda

Ahagana saa yine z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015, nibwo inkuru y’incamugongo kuri Leta y’u Burundi yamenyekanye ko umusirikare, Lt. Gen. Adolphe Nshimiyimana arashwe agahita ashiramo umwuka. Uyu musirikare wavugaga rikijyana mu Burundi, bivugwa ko mu busore bwe yabaga mu Rwanda. Lt. Gen. Nshimirimana yarasiwe munsi y’Ibitaro bya Kaminuza mu Kamenye, ahita […]

Abagore ntabwo banyoroheye, umwe yari anyirengeje ansanze hejuru y’umugabo we- Nkore iki?

Ndi umukobwa w’imyaka 23, nize ibyo gutunganya imisatsi nkaba nkora muri salon de coiffure, akazi kanjye ni ako kumeza mu mutwe ariko abagore baranyibasira ngo mbatwarira abagabo kandi ndengana. Iyo umugabo cyangwa umugore bamaze kumwogosha akifuza ko tumumesa mu mutwe, ubwo ninjye biba bireba, ukinjira nkakumesamo, narangiza nkagutunganya neza ku buryo usohoka ufite isuku mu […]

Amagambo ya Gen. Tumwine yatumye hibazwa byinshi ku barwanye urugamba rwarimo Gen. Fred Rwigyema

Amagambo ya Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Gen. Elly Tumwine yavugiye mu Karere ka Kasese mu Kwezi gushize yatumye hibazwa byinshi ku barwanye urugamba rwabohoje Uganda rwarimo n’Umunyarwanda, Maj. Gen. Fred Rwigyema. Gen. Tumwine uhagarariye ingabo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ubwo yari muri Kasese kuwa 22 Nyakanga, yavuze amagambo yafashwe nk’asuzugura inteko ishinga amategeko […]

Umunyamakuru Kabendera yarezwe ibyaha bishya

Umunyamakuru Eric Kabendera kuri uyu wa mbere yagejejwe imbere y’urukiko rwa Kisutu i Dar es Salaam aregwa ibyaha bitandukanye n’ibyo bamufashe bavuga. Bwana Kabendera yatawe muri yombi mu ntangiriro z’icyumweru gishize i Dar es Salaam, polisi yatangaje ko akekwaho ko hari uburenganzira yihaye nk’umunyatanzania kandi ari umunyamahanga. Eric Kabendera, asanzwe yandika inkuru zicukumbuye ku binyamakuru […]

Umugabo yegeze iwabo asanga umuhango wo kumushyingura ugeze kure

Umugabo wo mu gace ka Homa muri Kenya witwa Kennedy Olwa yaguye mu kantu nyuma yo kugera iwabo agasanga hari gukorwa umuhango wo kumushyingura. Abo mu muryango we  bavugaga ko umuntu wabo yapfuye mu kwezi gushize. Umuryango wa Olwa uvuga ko uyu mugabo yari amaze imyaka 20 atagaera  iwabo ariko ko bari bakiriye amakuru ko […]

RDC: Komanda wa Polisi yishwe n’inyeshyamba za Mai-Mai nyuma yo kumushimuta

Inyeshyamba za Mai-Mai mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Kanama, zishe Komanda wa polisi ahitwa Itendi, agace gaherereye ku muhanda uhuza Butembo na Manguredjipa, muri Teritwari ya Lubero, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile yo muri aka gace, uyu komanda wa polisi witwa, Muhindo Raoul, ngo […]

Umujyi wa Kigali wabonye umuyobozi mushya w'agateganyo

Njyanama y’Umujyi wa Kigali yagize Parfait Busabizwa, Umuyobozi w’agateganyo w’umujyi mu gihe hategerejwe amatora azatorerwamo umuyobozi mushya uzasimbura Ambasaderi Rwakazina woherejwe guhagararira u Rwanda mu Busuwisi. Busabizwa ugiye kubifatanya no kuba visi Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu agiye kuba asimbuye Marie-Chantal Rwakazina uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi. Rwakazina uherutse kwemezwa na Senat y’u […]

Anita Pendo arakemanga abasore bo muri Kigali birirwa baganguza aho gukora

Umunyamakuru akaba na MC, Anita Pendo arakemanga abasore b’ibigango bo mu Mujyi wa Kigali birirwa baterura ibyuma aho gukora bityo akaba akeka ko ubuzima buhenze babaho bwaba buturuka ku kurya amafaranga y’abakobwa baba hanze y’u Rwanda. Mu kiganiro Magic Morning kuri Magic FM, mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Kanama, Anita Pendo yavuze ko […]

USA: Uherutse kurasa abantu muri Ohio yiciyemo na mushiki we

Umugabo warashe abantu mu Mujyi wa Dayton muri Leta ya Ohio muri Amerika, kuri iki Cyumweru, itariki 04 Kanama, yishemo mushiki we n’abandi bantu umunani mu kurasa abantu kwamaze amasegonga 30 nk’uko polisi ibivuga. Mu gihe kitageze ku masaha 24 abantu bagera kuri 29 bishwe barashwe n’abantu bitwaje imbunda babasanze aho bari ari benshi mu […]

Umunyamulenge wahoze muri M23 yafashwe akekwaho kwica umwavoka i Kisoro

Umunyamulenge witwa Charlese Munyaneza yishyikirije inzego z’umutekano muri Uganda nyuma yo kumenya ko ahigwa bukware akwakwaho kugira uruhare mu rupfu rw’Umwavoka, Isaac Sendegeya mu Mujyi wa Kisoro, muri Uganda. Sendegeya yishwe arashwe  kuwa 21 Nyakanga uyu mwaka.Kuri ibi inzego z’umutekano muri Kisoro zamaze gufata abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi. Igipolisi nk’uko Chimpreports […]

Afghanistan: Abanyamakuru babiri baguye mu gitero cy'iterabwoba

Abanyamakuru babiri bakoreraga Televiziyo yigenga yo mu gihugu cya Afghanistan bahitanywe n’igitero cy’ubwiyahuzi abandi batatu barakomereka nk’uko abayobozi b’iki gihugu babitangaje kuri iki Cyumweru. Ibi byabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa minibus yari itwaye abanyamakuru ba televiziyo yigenga, Khorshid TV yaturitswaga n’igisasu cyari cyatezwemo. Nasrat Rahimi, umuvugizi wa minisiteri y’umutekano yatangaje ko mu bakomeretse […]

Mu mwaka umwe Laboratwari y'igihugu ya ADN imaze hamaze gukorwa dosiye zisaga 5700

Nyuma y’umwaka umwe n’igice mu Rwanda hatangiye Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, dosiye zisaga ibihumbi 5700 zimaze gukorwa, bikaba byaragabanyije amadevise yasohokaga mu gihugu bajya gupimisha izi dosiye mu bihugu by’amahanga. Serivise zitangwa n’iyi Laboratwari y’igihugu harimo gutanga ibimenyetso bya gihanga ku  byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, gusuzuma imibiri y’abitabye Imana, gupima […]