Abo bana bakeneye kwerekwa urukundo rwuzuye – Rev-nibintije

Buri mwana akeneye kwerekwa ko akunzwe, kandi akeneye kwishyira akizana imbere y’ ababyeyi be. Imana yaduhaye inshingano yo gufata neza abana bacu niyo mpamvu ugomba guteganya umwanya wo kwereka abana bacu urukundo tubafitiye. Uhagarariye Imana imbere y’ abana bawe. Uko twifuza k’Umubyeyi wacu wo mu ijuru yatugirira ni nako n’ abana bacu babitwifuzaho,  uko twifuza […]

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ishami muri Kaminuza y’u Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuganga mukuru wari ushinzwe ishami ryigisha ibijyanye n’ikinya (Head of Anaesthesia Department) muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami rya College of Medicine & Health Sciences  kubera gusaba ruswa. Nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri twitter, ngo uyu muyobozi akurikiranweho kwaka ruswa abanyeshuri ngo abahe amanota. Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ruka […]

Burundi: Visi Perezida yasabye abanyapolitiki bahunze gutaha nubwo bahunze batabagishije inama

Visi Perezida w’u Burundi yabwiye abanyapolitiki bo mu ihuriro CNARED bagaragaje icyifuzo cyo gutaha bagakorera mu gihugu mu rwego rwo kwitegura amatora, ko mu guhunga batabagishije inama ariko bataha bakazumva ibitekerezo byabo nk’uko abandi bumvwa. Ibi Visi Perezida wa Mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, itariki 09 Kanama, ubwo yasuraga Radio […]

Kenya: Hitabajwe umubavu mu guhangana n’umusuzi w’umudepite

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Homa Bay muri Kenya,  bifashishije umubavu (perfume) kugira ngo bazimye umunuko w’umusuzi w’umwe muri bo. Aba bafashe uyu mwanzuro nyuma yo kumara  iminota 10  binubira mugenzi wabo wabasuriye, ubwo bari basubukuye imirimo y’Inteko nyuma y’amafunguro ya saa sita. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Homa Bay, Edwin Kakach yasabye […]

Uko abantu bitabiriye gutanga kandidatire bashaka kuba abasenateri ntibyigeze bibaho – NEC

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Bwana Charles Munyaneza, yavuze ko uburyo abantu bitabiriye gutanga kandidatire uyu mwaka bitari byarigeze bibaho, kuko ngo muri buri Ntara nibura haturutse abakandida barindwi. Itariki ya nyuma yo gutanga kandidatire z’abakandida bazatorwa mu matora y’abasenateri ateganyijwe mu kwezi gutaha, ni kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2019. Komisiyo […]

Harakekwa ‘gupangirwa’ kuri Gitifu wa Muhanga ushinjwa gusambanya umukobwa ukora mu kabari

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu Umukobwa ukora mu kabari. Abazi iby’iki kibazo bavuga ko  uyu gitifu yari afitanye ibibazo na Meya mu gihe abandi bavuga ko yaguye mu mutego yapangiwe. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice avuga ko yamenye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya Murenge […]

Abantu 57 biganjemo abamotari baguye mu iturika ry’ikamyo ya Peteroli

Abantu 57  biganjemo abamotari nibo bimaze kumenyekana ko baguye mu iturika ry’ikamyo ya peteroli ryabereye ahitwa Morogoro muri Tanzania. Ikinyamakuru cya Leta, TBC gitangaza ko 65 bakomerekeye muri iyi mpanuka yabereye mu birometero 200 uvuye mu Mujyi wa Dar Es- Salaam. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umuvugizi wa Leta,  Hassan Abbasi yavuze ko bababajwe n’uubuzima […]

Rayon Sports yasubijwe imodoka yayo yari yarafatiriwe

Ubuyobozi bw’Akagera Motors bwasubije Ikipe ya Rayons Sports imodoka nini yayo yari imaze amezi abiri ifatiriwe. Uku gufatirwa kwari kwaratewe ahanini no kutishyura ikiguzi cyose cy’imodoka. Rayon Sports yabanje kwishyura miliyoni 50 Frw muri miliyoni 100 Frw zaguzwe iyi modoka, aho andi mafaranga yagombaga gutangwa nyuma angana na miliyoni 2.7 Frw ndetse n’ay’ubukanishi bw’iyi modoka […]

Umunyarwandakazi Judith heard ntakiri kumwe n’uwo babyaranye

Umunyarwandakazi Kantengwa Judith Heard umaze kubaka izina mu kumurika imideli muri Uganda, ari mu rukundo n’umuhanzi witwa Eddie Profit. Uyu munyamideli ubusanzwe wari ubanye nabi n’uwo babyaranye umwana, bigaragara ko yaba yatangiye gushakira ahandi. Ibi biravugwa hashingiwe ku mafoto yakwirakwiye mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga muri Uganda. Muri ayo mafoto, Kantengwa agaragara ari kumwe n’umuhanzi Eddie […]

Ibiganiro hagati ya Kagame na Museveni bizagira icyo bitanga – Uganda

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda atangaza ko ibiganiro biri hagati ya PerezidaYoweli Museveni  na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ku mubano mubi w’ibihugu byombi bizatanga umusaruro. Rugunda wari mu kiganiro n’abadepite kuwa 9 Kanama nk’uko tubikesha Chimpreports, yavuze ko hari ubushake ku mpande zombi kuko “ u Rwanda na Uganda ni ibihugu by’ibivandimwe.” […]

RDC: Perezida Tshisekedi yategetse ubuyobozi bwa FARDC kurangiza ubwicanyi bubera muri Beni

Perezida Felix Tshisekedi wa Congo kuri uyu wa Gatanu, itariki 09 Kanama yahaye Etat-major ya FARDC umukoro wo kurangiza ubwicanyi bukorerwa muri Beni. Aya mabwiriza yayatangiye mu nama yamuhuje n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo. Perezida Felix Tshisekedi, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yateze amatwi yahawe n’umugaba mukuru w’ingabo kuri iyi ngingo, […]

HCR irasaba amahanga guha ubuhungiro abaturage ba Mali bahunga

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, rirasaba ibihugu korohereza abaturage ba Mali babihungiramo babaha ubuhungiro. HCR yemeza ko igihugu kiri mu bihe bigoye kandi ko abaturage bakomeje guhohoterwa no gutakaza ubuzima. Ibi ni nyuma yuko amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge yasinywe mu 2015 ameze nkayasambutse dore ko imitwe myinshi irimo iyinyeshyamba yari yarayashyizeho umukono atayubahiriza. Ibi […]

Amafoto: Perezida Kagame yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro Kigali Arena

Ubwo kuri uyu wa Gatanu, itariki 9 Kanama 2019 yafunguraga ku mugaragaro inzu y’imikino igezweho ya Kigali Arena, bivugwa ko ari yo nini mu karere, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda kuyibyaza umusaruro kuko itubakiwe kuyireba gusa. Perezida Kagame yashimiye ikigo cy’ubwubatsi cyo muri Turkiya cyitwa “Summa” cyubatse Kigali Arena mu gihe gito […]

Rulindo: Babiri bafatanywe udupfunyika tw'urumogi dusaga 9,000

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kanama ryafashe abantu babiri bafite udupfunyika tw’urumogi 9,218 baruvanye mu karere ka Rubavu baruzanye mu mujyi wa Kigali. Abafashwe ni Hakizimana Melani w’imyaka 30 y’amavuko na Tuyishimire Jack w’imyaka 18 y’amavuko bafatiwe mu kagari ka Kirenge, umurenge wa Rusiga mu karere […]

Ikindi kimenyetso kigaragaza ko Harmonize ashobora gutandukana na Wasafi bidatinze

Harmonize (Rajab Abdul Kahali) ni umuhanzi wamamaye mu muziki wa Tanzania n’Afurika y’Iburasirazuba. Yamenyekaniye mu nzu ikora umuziki ya WCB (Wasafi) ibamo Diamond Platinumz, Rayvanny, Mbosso, Lava Lava na Queen Darleen. Amakuru benshi bise ibihuha amaze iminsi avuga ko uyu Harmonize ashobora gutandukana n’uru rugo (music label), akiyubakira urwe. Na we ubwe yahakanye aya makuru […]