Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuganga mukuru wari ushinzwe ishami ryigisha ibijyanye n’ikinya (Head of Anaesthesia Department) muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami rya College of Medicine & Health Sciences kubera gusaba ruswa.
Nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri twitter, ngo uyu muyobozi akurikiranweho kwaka ruswa abanyeshuri ngo abahe amanota.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ruka rwavuze ko uyu kuri ubu afungiye kuri station ya Kimihurura mu gihe iperereza ryisumbuyeho rikomeje.


