Ushobora kumbwira uwo ndiwe – Rev. Nibintije
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Soma Yesaya 40:29 “ Niyo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga “ Nshuti y’ Imana […]
Umwana w’imyaka 12 yiyahuye nyuma yo guhatirwa kujya ku ishuri
Umunyeshuri wigaga ahitwa Usuyai mu Mujyi wa Arusha mu gihugu cya Tanzania, Elibaraki Lekine yiyahuye nyuma yo guhatirwa kujya ku ishuri na Se umubyara. Uyu  mwana nk’uko Millardayo ibiitangaza, yiyahuye bitewe no kutumvikana na Se ku bijyanye no kwiga. Polisi ivuga ko uyu mwana yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, yiyahuye akoresheje umugozi yaziritse […]
Igihugu cya Gambia cyabonye minisitiri w’ingabo wa mbere kuva mu myaka 22 ishize
Perezida w’igihugu cya Gambia, Adama Barrow kuri uyu wa Kane, itariki 22 Kanama yavuguruye guverinoma ashyiramo minisitiri w’ingabo wa mbere igihugu kigize kuva mu myaka 22 ishize. Sheikh Omar Faye (wambaye amataratara ku ifoto) wahoze ari umukinnyi w’umukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru, akaba yari ahagarariye Gambia muri Arabia Saoudite, niwe wagizwe minisitiri w’ingabo wa […]
Kuki u Rwanda na Uganda byunzwe na Angola kandi EAC ihari?
U Rwanda na Uganda byombi ni ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, byiyunga Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nibyo bihugu byabigizemo uruhare, aha niho benshi biba impamvu uyu muryango utegeranyije izi mpande hakitabazwa abandi. Umusesenguzi mu bya politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari, Sebarenzi Joseph avuga ko amasezerano yo kurangiza icyuka cy’amakimbirane […]
NEC yasobanuriye abakandida mu myanya y’abasenateri ibyo bazirinda mu kwiyamamaza
Kuri uyu wa Kane Komisiyo y’igihugu y’Amatora (NEC) yagiranye inama n’abakandida baziyamamaza mu matora y’Abasenateri, aho yasobanuriye abamaze kwemererwa ibyo bakwiye kuzitwararika mu gihe cyo kwiyamamaza. Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku itariki 26 Kanama, ibyavuye mu matora bikazatangazwa ku itariki 30 Nzeri 2019. Kugeza ubu abakandida 66 nibo bamaze kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga bazatorwamo […]
USA: Umunyakenya yakatiwe azira gufata ku ngufu umukecuru w'imyaka 74
Anthony Mamboleo Nyakeo wari umuvuzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakatiwe igifungo cy’ubuzima bwe bwose nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 74 y’amavuko wari ufite uburwayi bwo kwibagirwa. Umuvuzi witaga kuri uyu mukecuru wari urwariye mu ivuriro rya Woodridge Health and Rehabilitation Center yasanze mu mwambaro w’imbere harimo amaraso, akeka Nyakeo […]
Arahigwa bukware ku bwo gushaka gutangaho igitambo umukobwa we uri mu mihango
Umugabo witwa Emmanuel Bwana arashakishwa na polisi nyuma yo gushaka gutangaho igitambo umukobwa we w’imyaka 13 wari mu mihango. Uyu mugabo utuye mu Karere ka Luuka,  kuwa Kane mu gitondo yakurikiye umukobwa we wari ugiye kuvoma, afatanyije n’abandi bagabo bane, baramuzirikira kuri moto bamujyanira umupfumu. Nyina w’umwna, Teddy Nabirye yabwiye The Daily Monitor dukesha iyi […]
Uruhinja rwahawe na se w'umukire impano y'imodoka ihenze
Chidi Mike, ni umuherwe mu gihugu cya Nigeria, mu byishimo yari afite nyuma y’aho umugore we yibarutse umwana w’umukobwa, yahise agenera urwo ruhinja impano y’imodoka ihenze (C300 Mercedes Benz). Uyu mugabo ngo usanzwe akora ubucuruzi bw’imodoka, yatunguye benshi nyuma yo kugenera uyu mwana iyi modoka ubwo yari mu byishimo by’ivuka rye. Abicishike ku rukuta rwe […]
Nta Munyarwanda n’umwe nzi ufunzwe kubera ko ari Umunyarwanda — Ofwono Opondo
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda aratangaza ko nta Munyarwanda uzwi ufungiwe muri Uganda kubera ko ari Umunyarwanda, agasaba u Rwanda kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga rugasaba ko abavugwa ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko barekurwa. Ni mu Kiganiro yagiranye na Ijwi rya Amerika aho yabajijwe niba Uganda igiye gufungura Abanyarwanda u Rwanda ruvuga ko bafunze binyuranyije n’amategeko nyuma y’aho […]
Umugabo wanjye ntacyo abashije mu buriri, aragera, ageze n'aho kubara ibirayi tugiye guteka
Mwaramutse nshuti bavandimwe, Nitwa Jeannette nkaba ndi umubyeyi w’umwana umwe ariko nkaba mfite abandi ndera babiri. Ubwo ni abana batatu, umukozi nanjye n’umugabo. Mfite umugabo, nta kazi akora gahoraho ariko n’ubwo yamara icyumweru adakora ayo akorera umunsi umwe aba ari menshi. Mbese ni kenshi nagiye nsoma inama mugira abantu batandukanye, ni muri urwo rwego nanjye […]
Uganda: Umugore w’ufatwa nk’umwami w’Abanyamulenge washimuswe aratabaza
Umugore w’umuyobozi  gakondo w’Abanyamulenge witwa Rwema Gendarme witwa Prossy Boonabaana aratabaza avuga ko umugabo we hashize imyaka ine aburiwe irengero ubwo yari mu Mujyi wa Kisoro muri Uganda. Boonabaana avuga ko umugabo we yashimuswe kuwa 7 Mata mu 2015 ubwo yari mu rugendo ruva i Kampala ahitwa Bugolobi, muri Uganda yerekeza i Goma muri Congo- […]
Ni nge mugore ufite amafoto menshi kuri murandasi nambaye ubusa-Miley Cyrus
Mu minsi ishize, inkuru ivuga ku gutandukana kw’umuhanzi w’icyamamare Miley Cyrus n’umugabo we Liam Hemsworth nyuma y’amezi umunani bashakanye. Benshi mu bamenye aya makuru bashinje uyu muhanzi guca inyuma umukunzi, ngo ikaba ari na yo mpamvu yatumye batandukana. Miley Cyrus yashyize hanze icyo bamwe bakwita ukuri, atanga ubutumwa butandukanye ku bakunzi n’abafana be. “Icyo ntakwemera […]
Kigali: Abaturage bafungiwe mu biro by'Akagari bazira kutishyura amafaranga y'umutekano
Abaturage bo mu Kagari ka Rugenge, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, baranenga uburyo bafungiwe mu Kagari, bazira kutishyura amafaranga y’umutekano. Ibi babifata nk’akarengane. Ku biro by’aka Kagari ka Rugenge hari abaturage barimo abagore n’umusaza bari mu cyumba cy’aka kagari bacunzwe n’Abanyerondo hafi aho hari n’abashinzwe umutekano mu rwego rwa […]
M23 yagaragaje akanyamuneza yatewe n’uko u Rwanda na Uganda byiyunze
Inyeshyamba za M23 zitangaza ko zakiriye neza inkuru y’uko u Rwanda na Uganda byashyize umukono ku masezerano yo gukemura amakimbirane byari bimaze imyaka ibiri bifitanye. Inyeshyamba za M23 zinejejwe n’iyi ntambwe, zashyize intwaro hasi mu mwaka wa 2013 nyuma yo kuneshwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong, Monusco,… Bamwe bahungira muri Uganda abandi mu […]
Bategereje ko umupaka wa Gatuna ufungurwa baraheba
Abaturage bo muri Uganda baturiye Umupaka wa Gatuna bavuga ko kuwa Kane bari biteze ko Umupaka wa Gatuna uzafungurwa ariko baraheba. Aba baturage bari biteze ifungurwa ry’umupaka bitewe n’amasezerano aherutse gushyirwaho umukono na Perezida w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni muri Angola. Muri aya masezerano (MoU) avuga ku ngingo nyinshi, harimo […]
Igihugu cya Canada ntigikozwa ibyo kongera kwakira u Burusiya muri G7
Igihugu cya Canada ntigikozwa ibyo kongera kwakira u Burusiya muri G7 mu gihe cyose butaravana ikirenge muri Ukraine mu ntara bwigaruriye ya Crimea nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Chrystia Freeland. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada, Chrystia Freeland yatangaje ibi kuri uyu wa Kane, nyuma y’icyifuzo cya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za […]
Gisozi: Abakorera mu Gakiriro bongerewe ubumenyi bwo guhangana n'inkongi zikunda kubibasira
Mu rwego rwo kurwanya inkongi z’umuriro zibasira abantu n’ibyabo Polisi y’u Rwanda yakomeje ibikorwa isanzwe ikora byo kongerera ubumenyi Abanyarwanda mu bijyanye no kurwanya ndetse n’uburyo bakwirinda inkongi z’umuriro by’umwihariko mu bigo by’amashuri, ibitaro, amahoteli, amazu y’ubucuruzi, amabanki n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nko mu masoko no mu dukiriro. Kuri uyu wa 22 Kanama, Polisi […]
EAGT yasubije u Burundi bushinja Abanyarwanda kwigana uburyo bwo gukaraza ingoma
Ikinyamakuru cya Clouds International cyerekana irushanwa rya East Africa’s Got Talent riri kubera muri Kenya na Rapid Blue yariteguye, byasubije u Burundi bwashinje u Rwanda kwigana uburyo bwo gukaraza ingoma. Ni ubutumwa bwagenewe itangazamakuru bugira buti: ” Ni impunzi z’Abarundi zakaraje muri iri rushanwa mu buryo bwa gakondo. Umunyakenya, Umunyarwanda, Umugande n’Umunyatanzaniya bari bemerewe kwinjira […]
Kigali: Urukiko rwategetse ko Abanyakenya bakurikiranweho ubutekamutwe bakomeza gufungwa
Urukiko rwo mu Rwanda rwategetse ko Abanyekenya batatu baregwa ubushukanyi no gukoresha inama itemewe bakomeza gufungwa mu gihe bategereje kuburanishwa mu mizi. Uwunganira abaregwa bamaze ukwezi kurenga bafunze yari yatanze ikirego asaba ko barekurwa, atanga impamvu avuga ko zerekana ko bafunze binyuranyije n’amategeko. Ikibazo cy’aba banyakenya cyaravuzwe cyane mu Rwanda no muri Kenya nyuma y’uko […]