Ushobora kuva mu muhamagaro w’ Imana wibwira ko uri kuwinjiramo – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.Soma Jeremiya 1:5 Mu minsi yashize nagize imirimo mwinshi ijyanye n’ umuhamagaro wanjye. Ubwo numvise muri njye […]

Maze imyaka itatu mvoma mu gishanga cya Nyabugogo-umuturage wo mu Gatsata

Abaturage bo mu Mudugudu w’Amarembo, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata batangaza ko bamaze amezi atatu batabona amazi meza bitewe n’ivomero ryangiritse bityo bakaba bavoma mu gishanga cy’umugezi wa Nyabugogo. Umwe muri bo, Uwayezu Jean Marie Vianney kuri mikoro za Radiyo Flash FM yavuze ko amaze imyaka itatu akoresha amazi y’ibishanga bitewe kuko ivomero  […]

Burundi: Imbonerakure yishwe n’inkoni

Umwe mu rubyiruko rw’Imbonerakure rubarizwa mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, yishwe n’ibikomere yatewe n’inkoni yakubiswe n’abayoboke b’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru sosmedia/Burundi, ngo iyi Mbonerakure yapfiriye mu bitaro (HĂŽpital Kira de Bujumbura), ku wa Mbere w’iki cyumweru,  abandi bane ngo bakaba bagifite ibikomere. Iki kinyamakuru gitangaza ko urupfu rw’iyi […]

Huddah Monroe yitabiriye ibirori  byo guha ikaze umwana wa Diamond yambaye ikariso

Umunyamideli akaba n’umuherwe muri Kenya, Huddah Monroe, yagaragaye mu birori byo guha ikaze umwana wa Diamond Platnumz na Tanasha yambaye ikariso. Ku wa 22 Kanama 2019 nibwo Diamond Platnumz yakoreye umukunzi we Tanasha Donna ibi birori byo guha ikaze umwana wabo (Baby shower), byanitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye harimo nuyu munyamideli Huddah Monroe. Huddah Monroe wemeza ko […]

Rwamagana: Abayobora ishyirahamwe ry’abasaza barashinjwa kubatoteza no kunyereza umutungo

Bamwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ‘Urumuri’ ry’abasaza b’abayoboke b’idini ya Isilamu,  ribarizwa mu kagari ka Cyanya, mu Karere ka Rwamagana,  barashinja abayobozi baryo kwikubira umutungo waryo no kubuza uburenganzira abanyamuryango. Bavuga ko abayobozi b’iri shyirahamwe ‘Urumuri’ bakoresha umutungo wabo mu nyungu zabo kandi bakabuzwa uburenganzira n’ubwisanzure bityo ngo n’iguririro ry’inyama ryari mu maboko y’ishyirahamwe ryikubiwe n’abayobozi. Masumbuko Hashimu, […]

Biravugwa ko Louis Baziga yaba yarivuganwe n’abarwanya Leta y'u Rwanda

Amakuru akomeje gucicikana ko urupfu rw’Uwayoboraga Diaspora Nyarwanda muri Mozambique, Louis Baziga, rufite aho ruhuriye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Louis Baziga yishwe n’abantu bataramenyekana ahitwa Matola mu Mujyi wa Maputo ubwo yari mu modoka. Amakuru afitwe na KT Press avuga ko uyu mugabo yaba yari atakirebwa neza n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bitewe n’uko yari […]

Kigali: Umugabo w'imyaka 42 arimo gushakishwa ashinjwa gusambanya mugenzi we mu kibuno

Umugabo witwa Semivumbi w’imyaka 42 y’amavuko, arashakishwa nyuma y’aho bimenyekaniye ko yasambanije mugenzi we amaze kumusinziriza. Bitangazwa ko Semivumbi yasambanije Emmanuel w’imyaka 22, ubwo yari amaze kumusinziriza ashyize imiti mu nzoga yanywaga agahita asinzira, undi akamusambanya mu kibuno. Ni ibyabareye mu Mudugudu w’Umunyinya, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Kicukiro, mu Karere ka Kicukiro. Emmanuel ngo […]

Papa Francis ntakozwa ibyo kuzacumbikirwa muri Hoteli ihenze y'i Maputo/ Mozambique

Papa Francis yanze gucumbikirwa muri hoteli ihenze ubwo azaba ari mu rugendo rw’iminsi itatu muri Mozambique mu kwezi gutaha kwa cyenda. Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Domingo cyo muri iki gihugu, Musenyeri AntĂ Âłnio Sandramo, yavuze ko Papa Francis yashakaga icumbi riciriritse cyane, nuko yanga hoteli ya mbere yagejejweho yari yatoranyijwe n’itsinda ritegura urugendo rwe. Amakuru avuga ko […]

U Rwanda nta kibazo cy’ibyo kurya rufite — Christine Mukantwari

Kuba imibare y’Ikigero gifatwa nk’icyakwihanganirwa mu mirire mibi mu bana mu Rwanda iri hejuru cyane (38%) ngo ntisobanura ko igihugu gifite ikibazo cy’ibiribwa bikeya nk’uko byemezwa na Christine Mukantwari ukuriye inzobere mu by’imirire mu Rwanda. Imirire mibi yibasiye abana benshi batarageza ku myaka itanu mu bihugu byose by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko bivugwa […]

Abanyarwanda bane birukanwe ku butaka bwa Uganda barataka inkoni

Abagabo bane b’Anyarwanda ;  Felicien Uwizeye , Jimmy Habimana, Emmanuel Twizerimana na Jacob Ndayambaje baravuga ko bafungiwe muri Uganda umwaka wose ari nako bakubitwa hafi buri munsi. Felicien Uwizeye w’imyaka 71 avuga ko ibyo bakorewe ubwo bari bafunzwe ari ibya mfura mbi. Avuga ko bakubitwaga buri gihe ari nako bakoreshwa imirimo ivunanye, bavuga ko ari […]

Umukino wa Rayon Sports na Mukura VS uzakinwa hibukwa Padiri Fraipont Ndagijimana

Amakipe abiri akomeye mu kiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru, Rayon Sports na Mukura VS nizo kipe zatoranyijwe gukina umukino ugamije kwibuka padiri Fraipont Ndagijimana, umuze imyaka 37 atabarutse. Aya makipe ari mu yakunzwe mu Rwanda anafite amateka kuri uyu mu padiri, ibi birori  byateguwe n’ikigo cya HVP Gatagara mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Padiri Fraipont Ndagijimana […]

Rusizi: Prof. Kalisa Mbanda yanenze abakandida Senateri biyamamaza bavuga iby’aho bavukiye

Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), Prof.Kalisa Mbanda yakebuye bamwe mu bakandida sena bari batangiye gutana mu mvugo, bavuga ibyo yise ko bitari ngombwa, birimo iby’aho bavukiye, aho bakuriye n’aho basabye abageni n’ibindi avuga ko bidakwiye gushyirwa imbere kuruta icyo bazamarira abaturage. Yabakeburiye mu Ntara y’Iburengerazuba aho abakandida  15 bazatorwamo abasenateri 3 bazahagararira iyi Ntara […]

 Sinahakana ko hari imungu muri twe zikora iyicarubozo — Col Kaka Bagyenda

“ Sinahakana ko hari imungu muri twe zikora iyicarubozo ariko icyo nahoze nigishamo imbere nuko abakozi ba ISO bakoresha uburyo bworoheje ,” uyu ni Col. Kaka Bagyenda, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu rwa Uganda (ISO), ubwo yahakanaga ko uru rwego rukora iyicarubozo ndetse rugafunga abantu nta muntu ubageraho mu kiganiro n’itangazamakuru. Umuyobozi Mukuru […]

Kaminuza ya CHUR yagiranye amasezerano na BDF

Kaminuza ya Christian  University of Rwanda (CHUR) yagiranye amasezerano n’Ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse (BDF) mu gutangiza ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Aya masezerano yashyizweho umukono mu cyumweru gishize hagati ya  Perezida wa CHUR, Prof. Pierre Damien Habumuremyi  n’Umuyobozi Mukuru wa BDF,  Innocent Bulindi. Prof. Pierre Damien Habumuremyi atangaza ko ubu bufatanye mu byo kunoza […]

Mfite igitsina gito, umugore wanjye ngo aho gukomeza kuryamana nanjye yakwikinisha- Nkore iki?

Ndaramukije bantu ba nyagasani, nitwa Thomas nkaba ntuye mu ntara y’Iburengerazuba. Umugore wanjye ni umwarimukazi, njyewe nkaba ndi umucuruzi. Ndabagisha inama ku birebana no kubaka urugo kuko ndabona bitoroshye. Ntabwo mvuga byinshi, ariko ndasumbirijwe, sinari nzi ko umugore wawe yagufata nk’imbwa imbere ye, akagusuzugura kugeza n’aho abikweretse. Mu by’ukuri umugore wanjye tumaze kubyarana kabiri, mu […]

Bugesera: Umugabo yafashwe acuruza imiti ya magendu irimo igabanya ubukana bwa Sida

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera tariki ya 25 Kanama 2019, yafashe  uwitwa Nkezabera Pascal  wakoraga  ubucuruzi bw’imiti ivura abantu, ubucuruzi yakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ubwo yafatwaga yasanganwe udukarito turimo ibinini bya Paracetamol, Amoxicillin ndetse n’imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) […]

Guverinoma ya Ilunkamba ni igitutsi ku baturage ba Congo — Martin Fayulu

“ Guverinoma ya Ilunkamba ni igitutsi ku baturage ba Congo ,” ibi ni ibyemezwa n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Kanama ubwo hatangazwaga ku mugaragaro ihuriro rishya ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryiswe mu Gifaransa, “ Dynamique pour la vĂ©ritĂ© des urnes (DVU) .” Kuri we, ngo rubanda ntirukeneye iyo guverinoma […]

Ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko gikomeza kwiyongera- Min.w’Intebe, Dr Ngirente

Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ku mugabane wa Afurika gikomeje kwiyongera, bityo agarasaba ibihugu bya Afurika ndetse n’inzego z’abikorera gushora imari mu bijyanye no guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro hagamijwe kubugabanya. Abitabiriye inama mpuzamahanga y’ishyirahamwe ry’amashuri makuru na za Kaminuza zigisha imyuga n’ubumenyingiro, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 […]

Ntaho twajya, nibabanze bahagarike ubwicanyi bukorwa na Leta ya Nkurunziza- Impunzi z'Abarundi

Mu gihe Leta ya Tanzania ivuga ko nta mpunzi z’Abarundi igikeneye mu gihugu cyayo, zo zishimangira ko badashobora gutaha bitewe n’uko ngo icyo bahunze kitarakemuka. Bashimangira ko Leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Nkurunziza ikora ubwicanyi. Minisitiri w’Imbere mu Gihugu muri Tanzania, Kangi Lugola avuga ko icyo izi mpunzi zahunze ubu cyakemutse, ibi ntabwo abivugaho […]