Nakundanye n'umukobwa, anca kuri byinshi, dutandukana ku bw'idini none ngo twongere dukundane?

Bwiza.com dukomeje kubashimira umusanzu w’ibitekerezo mukomeje gutanga, munatwereka ko mudukurikiye. Umukunzi wacu yatwandikiye adutekerereza ikibazo inshuti ye (JMV) ifite cyayibereye amayobera, biba ngombwa ko ikenera inama zanyu. JMV agira ati: Nakundanye n’umukobwa, ariko we ntiyankundaga nk’uko nabigenzaga. Yambujije ibintu byinshi harimo no gukora siporo, anca no ku nshuti twari tumaranye imyaka ibiri. Ejo bundi nagiye […]

Murebe ibibareba- Leta y'u Burundi yihenura ku Bubiligi

Leta y’u Burundi yihenuye ku gihugu cy’u Bubiligi, igisaba kwita ku bikireba ubwo cyasabaga Umuryango w’Abibumbye gushyira imbaraga mu bishoboka kugira ngo amatora azagende neza mu Burundi kandi azabe aya bose. Bamwe mu bayobozi b’u Burundi ntabwo bakiriye neza iki gitekerezo cyatanzwe n’urwego ruhagarariye u Bubiligi mu Muryango w’abibumbye, aho basabye iki gihugu kwita ku […]

Rwose komeza uririmbire Imana, igihugu kizakurengera- Amb.Nduhungirehe abwira umutinganyi

” Rwose komeza uririmbire Imana, Albert Nabonibo! Igihugu kizakurengera “, aya ni amagambo Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye umusore uririmba indirimbo zihimbaza Imana uherutse kwemera ku mugaragaro ko akunda abo bahuje igitsina, mu rwego rwo kumuhumuriza nyuma yo kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga. Abantu benshi mu Rwanda no mu Burundi bagaragaje […]

Maroc: Umwuzure wasanze abafana mu kibuga, utwara ubuzima bwa 7

Ubwo umugezi wuzuraga ku wa 28 Kanama, watembanye abafana 7 bareberaga umupira ku kibuga cya Taroudant giherereye muri Tizert mu nta ntara ya Taroudant, ho mu majyepfo ya Marroc. Abafana bamwe bagerageje guhunga, abandi burira inkuta z’iki kibuga (stade) ariko biba iby’ubusa, amazi yari afite imbaraga, byose arabisenya. Mbere y’uko ibi biba, ikigo cya Marroc […]

Kirundo: Abasifuzi batinya gusifura imikino irimo Imbonerakure

Perezida w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi mu Ntara ya Kirundo arashinjwa guhonyora uburenganzira bw’abasifuzi b’imikino y’umupira w’amaguru, aho bamwe muri aba basifuzi basigaye banga gusifura imikino imwe n’imwe batinya uyu mugabo nawe ufite ikipe aba yifuza buri gihe ko igomba gutahana itsinzi uko byagenda kose. Abel Ahishakiye (uri ku ifoto), ni Perezida w’Imbonerakure […]

Musanze: Visi Meya yatawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore we

Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin ari mu maboko rw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we. Bitangazwa ko Ndabereye yagiranye amakimbirane n’umugore, bityo aramukubita, ku buryo ubu ngo arimo kuvurirwa ku bitaro bya Ruhengeri. Aya makuru yemejwe na RIB ko yamutaye muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu […]

Kwizera Pierro ashobora kwisanga muri Musanze akaba umukinnyi uhenze isinyishije

Kwizera Pierrot umukinnyi ukina hagati izina rye ryamenyekanye cyane mu Rwanda akinira Rayon Sports, nyuma yo kuva mu gihugu cy Oman aho yakinaga biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Musanze FC aho byitezweko yajya ahembwa menshi kurusha abandi bose muri iyo kipe. Bitangazwa ko ibiganiro bigeze kure hagati ya Musanze FC na Kwizera Pierrot ukinira ikipe […]

Minembwe: Abasivili 7 barimo Abanyamulenge batatu bishwe barashwe

Abasivili barindwi, barimo abanyamulenge batatu n’abandi bo mu yandi moko atuye mu Minembwe, bamaze kwicwa mu minsi ibiri barashwe mu misozi miremire ya Minembwe na Itombwe, muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, iitariki 29 Kanama n’ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 muri Teritwari ya Fizi. Ibyo bitero ku basivili biravugwa ko […]

U Rwanda si igihugu kinini ku buryo batubwira ko nta makuru ku baburiwe irengero- Ingabire Victoire

Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (FDU-Inkingi), Ingabire Victoire atangaza ko atumva uburyo igihugu gito nk’u Rwanda umuntu aburirwa irengero, inzego z’umutekano zikavuga ko nta makuru zimufiteho. Kuri uyu wa 30 Kanama 2019, Isi izirikana umunsi mpuzamahanga w’abantu bashimuswe bakaburirwa irengero, igikorwa gitera ubwoba abasigaye n’abantu babo bahorana agahinda bategereje inkuru y’ababo. Bwiza.com ku murongo wa […]

Ndatwita inda zikavamo, nkeka ko ari ukubera igitsina kirekire cy'umugabo wanjye- Nkore iki?

[Amazina yagizwe ibanga] ntuye mu Karere ka Nyagatare, mfite umugabo tumaranye imyaka itatu, ntwise gatatu ariko inda zivamo zikiri mu mezi ya mbere. Nubwo bwose ntazi niba ari ubujiji nifitiye, ariko ndizera ko murangira inama zubaka kandi n’Imana ikazabibahembera. Mu by’ukuri, mfite umugabo ariko igitsina afite sinzi ko n’iby’abandi ariko bingana, kirabyibushye kandi ni kirekire. […]

Uganda: Uwera yajuririye igifungo yahawe nyuma yo kumuhamya kwica umugabo we Kananura

Urukiko rw’Ubujurire muri Uganda kuri uyu wa Kane rwumvishe dosiye umugore witwa Jacqueline Uwera Nsenga yamaganamo igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yahawe nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rw’umugabo we, Juvenal Kananura Nsenga. Aba bombi akaba ari Abanyarwanda babaye muri Uganda kuva kera. Abacamanza Elisabeth Musoke na Barishaki Cheborion bumvise ubujurire Uwera Nsenga aregamo Umucamanza w’Urukiko […]

Amagambo akakaye benshi bibukira kuri Gen. Laurent Nkunda ubwo yari ayoboye urugamba

– Njye ndavuga nk’umunyamulenge, ngiye guhangana na Leta ya Congo -Nka Jenerali, mpamya ko FDLR na Mayi-mayi bakorera mu kwaha kwa Leta ya Congo -Turabashije dushobora kwishakira uburyo twakwirindira umutekano ubwacu -Imana igiye kudufasha kubona Guverinoma ikunda abaturage bayo Aya ni amwe mu magambo akakaye ya Gen. Laurent Nkunda wari uyoboye urugamba ingabo za CNDP […]

Igihe cyiza nikigera nzabereka umukunzi wanjye— The Ben

Mugisha Benjamin wamamye nkaThe Ben aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ’Naremeye’  arimo umukobwa benshi bahamije ko yaba ari umukunzi we yagize ibanga, gusa yahakanye aya makuru yemeza ko iby’urukundo rwe bizajya hanze igihe kigeze.   Mu minsi ishize, hari amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaba ari […]

Umuyoboke w’ishyaka rya Museveni yatewe imisumari ya 15 mu biganza- Amafoto

Umuyoboke w’ishyara rya Perezida Yoweri Museveni (NRM),  Baker Kasumba yatewe imisumari ya sentimetero 15 mu biganza nk’uko byegendekeye Yezu w’i Nazareti. Uyu musore w’imyaka 21 wari wambaye ingofero y’umuhondo iranga abo muri NRM, yagabweho igitero n’abantu babiri bataramenyekana baramufata bamutera imisumari mu biganza byombi barabifatanya. Kasumba yabwiye abapolisi ko yafashwe kuwa Gatatu ubwo yari agiye […]

Abayobozi bakuru b'u Rwanda na Uganda bagiye kwiga ku masezerano baherutse gusinyana

Abayobozi bakuru b’u  Rwanda na Uganda barimo Abaminisitiri bari gutegura guhura bakiga ku masezerano abakuru b’ibihugu byombi basinyiye muri Angola, yagombaga kuvana umwuka mubi hagati y’impande zombi. Ikinyamakuru The East African (TEA) gitangaza ko ari amakuru cyakuye ahantu hizewe, kivuga ko iyi nama izaba mu byumweru bike biri imbere ariko kikavuga ko itariki n’ahantu izabera […]

Abatuye 'Bannyahe' bagiye gutangira kwimurwa baba babishaka cyangwa batabishaka

Mu mezi abiri, imiryango igera ku 2,000 izatangira kwimurwa ivanwa aho Umujyi wa Kigali wita mu ‘manegeka’, mu gihe bamwe muri iyo miryango bo bavuga ko bagiye guhohoterwa mu nyungu z’abashoramari bashaka ubutaka bwabo. Ni imiryango ituye mu gace k’akajagari kazwi nka “Bannyahe” gatuwe n’ab’amikoro macye, begeranye cyane n’abakire mu gace kazwi cyane ka Nyarutarama […]

Nyagatare: Polisi yafashe amoko atandukanye y’amavuta ahindura uruhu

Amavuta yisigwa agahindura uruhu rw’uwayisize bakunze kwita mukorogo niyo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu isoko ryo mu murenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare. Hafashwe amacupa agera kuri 650, afatirwa mu bikorwa bya Polisi k’ubufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Ni ibikorwa byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2019, bibera mu maduka atandukanye […]

Ndi kwihagarika buri minota icumi- umukunzi wa Diamond

Umukunzi w’Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko muri iki gihe atwite, ari kujya ku bwiherero buri minota 10. Uyu mukobwa biteganyijwe ko azibaruka muri Nzeri 2019, avuga ko bimugoye ariko ko abyishimira. Ku rukuta rwe rwa Instagram, ati “ Ngeze aho nsigaye nihagarika buri minota 10. Biragoranye ariko ndabyishimiye.” Tanasha aritegura kwibaruka imfura mu gihe umugabo […]

Uganda: Umwana w'imyaka Icyenda bamusanzemo Ebola

Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yemeje ko hari umuntu basanganye indwara ya Ebola mu karere ka Kasese mu burengerezuba bwa Uganda. Uyu ni umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda wavanye na nyina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bagiye muri iki gihugu cya Uganda kwivuza. Kasese muri Uganda ni agace kari kuri 140Km […]