Kandida Depite Sebagenzi Ally ni umwe mu batangije ishyaka rishya mu Rwanda

Sebagenzi Ally Hussein wamenyekanye mu ruhando rwa politiki mu Rwanda ubwo yiyamarizaga ubudepite nk’umukandida wigenga mu matora aheruka ya 2018, ubu ni umwe mu batangije umutwe wa politiki mushya mu Rwanda, wiswe Nation Democratic Party of Rwanda, akaba anawubereye Visi Perezida wa mbere .   Mu mpera z’iki cyumweru, kuwa 14/09/2019, uyu mutwe mushya wa […]

Kale Kayihura mwahannye yakoreraga ku mwabwiriza ya Museveni-Kakeeto James

Ku wa 13 Nzeri 2019 ni bwo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika yatangaje ko afatiye ibihano Kale Kayihura wabaye umuyobozi wa polisi muri Uganda kugeza mu 2018, ashinjwa guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu. ” Uyu munsi, ntangaje mu ruhame uwahoze ari IGP Kale Kayihura ku bw’uruhare yagize mu guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Tuzakomeza duhoze ijisho ku batubahiriza […]

Ubutumwa bw'iminsi 9 Kizito Mihigo arangije ashimira Imana umwaka amaze afunguwe

Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeje kurekura imfungwa n’abagororwa 2140 barimo na Kizito Mihigo, ku wa 14 Nzeri 2018, arekurwa ku wa 15 Nzeri. Ku wa 7 Nzeri, umuhanzi Kizito Mihigo yiyemeje kujya afata umwanya w’isengesho buri saa kenda z’igicamunsi, agashimira Imana yumvishe gutakamba kwe. Yasabye n’abamusengeye kwifatanya nawe muri […]

Polisi ya Tanzania yarekanye Abarundi yafatiye mu nkambi inemera ko yishe 12

Polisi yo muri Tanzania niyo mu Burundi, zerekaniye muri Komini Gisuru, Intara ya Ruyigi, itsinda ry’abagabo barindwi ivuga ko bafatiwe mu Nkambi z’Impunzi z’Abarundi muri Tanzania. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye ndetse n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kigoma muri Tanzania, Martin Otieno bemeje ko ari Abarundi bacengera mu nkambi z’Abarundi ziri muri Tanzania […]

Iburasirazuba: Inzego z’ibanze zahawe umukoro wo gukemura ibibazo byugarije abaturage

Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije inzego z’ibanze yabereye i Rwamagana ku biro by’Intara y’Iburasirazuba, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze  gukemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage. Ubwo yatangizaga inama nyunguranabiterezo, Guvereneri Fred Mufulkye yagize ati “Ngira ngo murabizi ko twari dufite abana bagera ku bihumbi 10  bari bataye ishuri, […]

Nta kintu kijyanye na we tugishaka kumva- Abadakozwa iby'ubutwari bwa Mugabe Robert

Bamwe mu baturage ba Zimbabwe ntibemera ko Mugabe Robert ari intwari y’igihugu, mu gihe Leta n’urundi ruhande rw’abaturage babishimangira nyuma y’aho apfiriye. Umurambo wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wajyanwe ku ivuko ngo ube ari ho ubikwa urindiriye kuzashyingurwa. Ni nyuma y’igikorwa cya leta cyo ku wa Gatandatu cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru […]

Umugabo wanjye anshinja kutamunezeza mu buriri ngo ni uko ntafite iminwa minini- Nkore iki?

Ni akumiro pe, urugo ndabona runaniye, gusa mbona ari rusange ariko kubera Imana hari igihe wenda bizashira. Nitwa Jacqueline, Ntuye mu Ntara y’amajyepfo, narize mfite n’akazi karaho ariko kadakomeye. N’umugabo wanjye yarize ariko we arikorera, abana dufite ni babiri, umukuru afite imyaka icyenda, umuto ni Ine. Mu myaka igera ku 10 tumaze tubana, ntabwo yemera […]

Nyamasheke/Kirimbi: Abahinzi b'umuceri barinubira igiciro bawugurishaho bagereranyije n'imvune bagira

Abahinzi  b’umuceri bagera ku 2006 bibumbiye muri koperative’ Duhuze imbaraga Kirimbi —Macuba’ ihinga umuceri mu gishanga gihuza imirenge ya Kirimbi na Macuba mu karere ka Nyamasheke,bavuga ko imvune bavunika bawuhinga n’igiciro bahabwa iyo weze ntaho bihuriye, cyane cyane ko n’ibikenerwa byose ngo baweze byazamuye ibiciro nyamara  uruganda ruwubagurira ngo ntirubihe agaciro,bagasaba ko byasubirwamo bagakora bunguka,kuko […]

Isabukuru nziza Mzee wa kazi- Gen. Muhoozi abwira se Museveni

Umuhungu umwe rukumbi wa Perezida Museveni wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yifurije se isabukuru nziza y’amavuko, anamusabira gukomeza gutera intambwe agana imbere. Perezida Museveni wifurizwa isabukuru nziza n’umuhungu we, yavutse ku wa 15 Nzeri 1994, ubu akaba ari umusaza w’imyaka 75 y’amavuko, umaze imyaka 33 ayobora igihugu cya Uganda. Kuri uyu munsi, umuhungu we […]

Bamwe mu banyarwanda bavuye muri Uganda bemeza ko bajyanwe mu myitozo ya gisirikare muri Congo

Bamwe mu Banyarwanda babaga muri Uganda, nyuma yo kugera mu Rwanda bemereje imbere y’itangazamakuru ko bajyanwe mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bamwe muri bo bavuze ko bari mu gihugu cya Uganda mu mirimo itandukanye irimo iy’ivugabutumwa. Harelimana Jean Paul yabwiye itangazamakuru ko yari afunzwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwa Uganda […]