Rulindo: Umubyeyi aratabariza umwana we wakuwe mu ishuri akajyanwa mu kazi i Kigali
Mu kagari ka Gasiza, umurenge wa Bushoki muri Rulindo, hari umwana wakuwe mu ishuri ajyanwa gukora akazi ko mu rugo I Kigali. Umubyeyi we abigejeje ku nteko y’abaturage bwakeye umwana aza, ariko ntiyaharara. Ni umwana w’umukobwa ufite imyaka 14, avuka mu mudugudu wa Karambi mu kagari ka Gasiza. Abazi iby’uwo mwana ngo amaze ukwezi atwawe […]
Perezida Kagame yakiriye Didier Drogba na David Luiz mu biro bye-amafoto
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakiriye Didier Drogba wakiniye Chelsea ndetse na David Luiz ukinira Arsenal mu biro bye (Village Urugwiro). Didier Drogba yaje mu Rwanda mu ihuriro ry’urubyiruko rwari ruturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika rizwi nka Youth Connekt Africa 2019, asura n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. David Luiz we yazanye n’umubyeyi […]
RDC: Abaturage bigaragambije ku bw'impungenge z'uko Félix Tshisekedi yaba yagabweho igitero
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira, abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo babyutse bafunze umuhanda ugana ku kicaro k’ishyaka riri ku butegetsi bw’Igihugu (UDPS) ndetse bahatwikira n’amapine y’imodoka. Ibi byatewe n’umutekano utari wizewe w’Umukuru w’Igihugu FĂ©lix Tshisekedi. Bamwe bakekaga ko yatewe nyuma y’inkuru y’indege ya gisirikare yaburiwe irengero yari itwaye ibikoresho […]
Musanze: Abasirikare 36 n'abapolisi 2 basoje amasomo-amafoto
Abasirikare 36 n’abapolisi 2 bo mu Rwanda basoje amasomo yo ku rwego rw’abasirikare n’abapolisi bato mu ishuri rikuru rya gisirikare riri mu karere ka Musanze kuri uyu wa 11 Ukwakira 2019. Ubwo yatangizaga uyu muhango, Maj. Gen. Jean Bosco Kazura uyoboye iri shuri riherereye i Nyakinama yavuze ko aba banyeshuri babonye ubumenyi buzabafasha mu kazi […]
Yagakwiye gushyirwa ku Karubanda bakamurasa- Rudasingwa wanenze cyane Kayumba Nyamwasa
Dr Rudasingwa avuga ko kuba Kayumba Nyamwasa yarihakanye abarwanyi be 25 bafashwe na Leta y’u Rwanda ubu bari kuburanishirizwa mu rukiko rwa gisirikari i Kigali, ari ikimenyetso cy’uko atazabasha kurwanira miliyoni zigera kuri 12 z’Abanyarwanda. Umuvugizi wa RNC Jean Paul Turayishimye aherutse gutangariza radio ijwi rya Amerika ko abo barwanyi 25 barimo na Maj Habib […]
Indege yari itwaye ibikoresho byari kwifashishwa na Perezida Tshisekedi yaburiwe irengero
Indege y’ubwikorezi y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yari irimo abantu umunani yaburiwe irengero mu burasirazuba bwa Congo nyuma yo guhaguruka mu mujyi wa Goma ijya i Kinshasa ejo kuwa kane. Itangazo ry’ikigo gishinzwe iby’indege muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rivuga ko iyi ndege yafafashaga mu bwikorezi bw’ibikoresho by’umukuru w’igihugu. Perezida FĂ©lix Tshisekedi […]
Nyanza: Umukobwa w'imyaka 18 aracyekwaho kwica se amukubise umuhini mu mutwe
Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko aracyekwaho kwica se umubyara amukubise umuhini mu mutwe mu mudugu wa Gakenkeri B, mu kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza. Nkurikiyimfura Jean Baptiste w’imyaka 56 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 09 ukwakira 2019 nibwo […]
Ntabwo kurwanya ubukene bizanwa na kalachnikov- Ingabire Victoire
Ingabire Victoire uyobora Ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse ritaranemerwa mu gihugu nk’ishyaka rya Politiki, avuga ko ishyaka rye nta ngabo rigira ndetse ko nta n’izo rizigera. Ingabire Victoire arabivuga mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rukomeje kumuhamagaza ngo abazwe ku bitero biherutse kugabwa mu Ntara y’Amajyaruguru bigahitana abaturage 14 […]
Umugabo wanjye yamfashe nsambana na mukuru we ntugurwa no kubona bimunejeje- Nkore iki?
N’ubwo nzi neza ko gusambana ari icyaha ariko byabaye ngombwa ko mbikora bitewe n’agahinda mfite ko kumara imyaka irindwi nta mwana ngira. Dutuye mu karere ka Nyanza, yaba njye n’umugabo wanjye dufite akazi kandi keza, gusa twarivuje hose ariko dusanga umugabo wanjye ari we ufite ikibazo gishobora gutuma atabyara. Twakomeje gutegereza ariko ni nako imyaka […]
Burundi: 14 bashinjwa kwica Imbonerakure bari mu mazi abira
Kuva ku wa 6 Ukwakira 2019, abagera kuri 14 bo ku musozi wa Munyange, Komini ya Busiga, Intara ya Ngozi iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi batawe muri yombi bashinjwa kwica umwe mu Imbonerakure. Uko ari 14 bashinjwa kwica Imbonerakure yishwe ku wa 5 Ukwakira 2019, bose uko ari abagabo bafungiye muri kasho ya Polisi i […]
Harmonize warezwe na Wasafi ubu yamaze gushinga inzu ye itunganya umuziki
Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize kuri ubu wiyita Konde Boy, yatashye ku mugaragaro inzu nshya ifasha abahanzi nyuma yo gutandukana na Wasafi ya Diamond Platnumz. Nk’uko yabitangaje mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yagaragaje ko yishimiye cyane iyi nzu ndetse anaha ikaze abantu bose kuyigana. Yagize ati“Ni byiza. Muhawe […]
U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 123 zavuye muri Libya
Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane tariki ya 10 Ukwakira 2019, izindi mpunzi 123 zagejejwe i Kigali zivuye muri Libya aho zari zifungiye nyuma yo kubuzwa gukomeza zigana Iburayi zambutse inyanja. Aba bariyongera ku bandi 66 bahageze ku itariki 27 z’ukwezi gushize kwa cyenda. Nabo bahise bajya gucumbikirwa mu kigo cy’agateganyo cy’i Gashora mu […]
Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 10 Ukwakira 2019
None ku wa Kane, tariki ya 10 Ukwakira 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 29 Nyakanga 2019. 2. Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagororwa […]
Nyamasheke/ Mahembe: Bahangayikishijwe n'abana bateshwa amashuri bakirirwa mu tubari
Ikibazo cy’abana basiba amashuri, bamwe bakanayata burundu bakirirwa mu tubari two mu murenge wa Mahembe, mu karere ka Nyamasheke ngo kimaze gufata intera ndende. Nubwo iki kibazo ngo kiri mu tubari turi muri santere z’ubucuruzi hafi ya zose muri uyu murenge ariko izitungwa agatoki cyane n’ababyeyi n’abarezi bavuga ko zabararuriye abana,ngo ni santere y’ubucuruzi ya […]
Hari imbaraga zikugira uwa nyawe — Rev Nibintije
2 Abakorinto 12:9 Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. Igihe uhuye n’ikibazo cy’ingorabahizi, ikibazo ubona ko utakwikuramo ku bw’imbaraga cyangwa ubushobozi bwawe, Ese uhita wumva utsinzwe ugahita ubireka? Ntukabikore utyo, ahubwo uzatere hejuru […]