Ingabire Victoire uyobora Ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse ritaranemerwa mu gihugu nk’ishyaka rya Politiki, avuga ko ishyaka rye nta ngabo rigira ndetse ko nta n’izo rizigera.
Ingabire Victoire arabivuga mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rukomeje kumuhamagaza ngo abazwe ku bitero biherutse kugabwa mu Ntara y’Amajyaruguru bigahitana abaturage 14 abandi barakomereka.
Ingabire wagiranye ikiganiro na VOA yavuze ko ntaho bahuriye n’ibi bitero, agashimangira ko ibibazo ngo biri mu gihugu atari ibisaba gufata intwaro, ahubwo ko ari ibirebana na politiki.
Yagize ati “Ntabwo rero amasasu, Demokarasi, kurwanya ubukene bizanwa na kalachnikov, ntabwo waza wica abaturage ngo uvuge ngo urimo urababohora, ntabwo bishoboka”.
Yakomeje anenga abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda bica abaturage, ati “Ntabwo wakunda igihugu uri mu Rwanda ngo wice abenegihugu, ubwicanyi aho buva hose bukagera njyewe ndaburwanya”.
Ingabire asanzwe ayobora iri shyaka ritemewe mu Rwanda [FDU- Inkingi], ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu mwaka wa 2013, ashinjwa ibyaha birimo n’icyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Ingabire yahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, afungurwa muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere yari afungiyemo.


