Harmonize warezwe na Wasafi ubu yamaze gushinga inzu ye itunganya umuziki

Sangiza iyi nkuru

Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize kuri ubu wiyita Konde Boy, yatashye ku mugaragaro inzu nshya ifasha abahanzi nyuma yo gutandukana na Wasafi ya Diamond Platnumz.

Nk’uko yabitangaje mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yagaragaje ko yishimiye cyane iyi nzu ndetse anaha ikaze abantu bose kuyigana.

Yagize ati“Ni byiza. Muhawe ikaze mu nzu yanjye ifasha abahanzi Konde Music Worldwide.”

Kuva Harmonize yava muri Wasafi yari yarasinyemo amasezerano y’imyaka 15, hahise habaho kutumvikana hagati ye na Diamond Platnumz uyikuriye ndetse binashimangirwa no kuba Harmonize aherutse gukora ubukwe ntihagira abo muri Wasafi bahagera kandi yari yarabatumiye.

Guhera mu mwaka wa 2015 ubwo Harmonize yinjiraga muri WCB Wasafi Records, yakoze indirimbo zitandukanye zanakunzwe cyane zirimo Matatizo,Miambie, Kwangwaru, Kainama nizindi nyinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *