FARDC yamaganye amakuru ya gahunda yo kugaba ibitero kunyeshyamba ku bufatanye n'u Rwanda,…

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kiramagana amakuru yashyizwe hanze agaragaza gahunda y’ibitero ku nyeshyamba ku bufatanye n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda ndetse na MONUSCO. Iyi gahunda yashyizwe hanze n’uwitwa Jean-Jacques Wondo Omanyundu igaragara itya: ” Gahunda y’ibitero ku bufatanye bw’ibisirikare bya (RDC, Rw (Rwanda), Oug (Uganda), Bur (Burundi) na MONUSCO bigamije guhashya […]

RDC: Umupilote yarokokeye mu mpanuka y'indege yari itwaye ibikoresho bya Perezida

Ibisigazwa by’indege yari itwaye ibikoresho bya Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo byabonetse giturage cya Okoto mu gace ka Bakutshu Lokenye/Kole mu ntara ya Sankuru, basangamo umupilote ukiri muzima. Nk’uko Politico.CD yabitangaje, itangazo ryaciye kuri Radio Top Congo ubwo yavugaga ko akanama k’umutekano ka Kole kagiye aho iyi ndege yaguye kugira ngo […]

Gisagara: Umugabo aracyekwaho kwica umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo witwa Mpakaniye Emmanuel, ukomoka mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo ucyekwaho kwica umugore we, Nabanjye Angelique. Abaturanyi b’uyu muryango batangaza ko uyu mugore wishwe bumvise atabaza ahagana saa yine n’igice z’ijoro ryo ku wa 12 Ukwakira 2019, batabara atarashiramo umwuka ariko bigakekwa ko […]

U Rwanda rwavuze ku nkuru yerekeye uwishe Gen. Fred Rwigema yakwirakwiye muri Uganda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga  ushinzwe EAC,  Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko muri Uganda hongeye kwandikirwa indi nkuru yise ‘ikinyoma’ ivuga ku waba yarishe Gen. Fred Rwigema wayoboye urugamba rwo kubohoza u Rwanda. Ni inkuru y’ikinyamakuru bivugwa ko kiri mu kwaha kwa cya Leta ya Uganda cyitwa The New Vision. Mu nkuru cyashyize […]

RDC: Abasirikare basaga ibihumbi 10 bambariye guhangana n'inyeshyamba z'Abagande

Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zagabye igitero mu duce twa Kididiwe-Mayangose duherereye muri Teritwari ya Beni, zihica abaturage babiri. Iki gitero kikaba cyagabwe mu gihe Umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi yasabye ko ingabo zisaga ibihumbi 10 zigomba kwambarira urugamba zihangana n’izi nyeshyamba. Abaturage bishwe n’izi nyeshyamba ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2019, ngo […]

Kimironko: Ntiharamenyekana icyatumye umugabo atera undi icyuma mu rubavu na we akikata ijosi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimironko, Angelique Uwinkindi atangaza ko hari amakuru y’umugabo witwa  Yozefu w’imyaka 35 wateye icyuma mugenzi we witwa  Isaie mu rubavu aramukomeretsa cyane nyuma na we akikata ijosi agahita apfa. Gitifu Uwinkindi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkur ko ib byabaye ahagana saa munani z’amanywa kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira mu  mudugudu […]

Amacakubiri mu gisirikare cy'u Burundi, Gen. Bunyoni yafunzwe abandi basirikare 30 baratoroka

Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi avuga ko Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Umutekano afungiye iwe mu rugo ku itegeko ryashyizweho na Perezida Nkurunziza Pierre. Amakuru atangazwa na Iyakure TV avuga ko Bunyoni yafunzwe mu gihe acyekwaho kuba akorana na Gen Niyombare wahoze akuriye urwego rw’ubutasi mu Burundi wari unahagarariye umugambi wo guhirika Nkurunziza ku […]

Impunzi z'Abarundi ziri kuva Tanzania zatangiye guhungira muri Congo

Komisiyo ishinzwe impunzi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo itangaza ko kuva leta ya Tanzania yafata umwanzuro wo gusubiza impunzi z’Abarundi mu gihugu cyabo, buri munsi yakira izigera ku gihumbi. Iyi komisiyo ivuga ko izi mpunzi zicumbikiwe mu nkambi za Sange na Kavimvira ziri mu gace ka Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gusa ngo […]

Rwanda Day: Umuco n’ururimi nibihabwe agaciro

Bimaze kumenyerwa ko ubuyobozi bw’Igihugu cyacu na bamwe mu baturarwanda bo mu gihugu imbere bahura n’abatuye mu bihugu byo hanze, bazwi ku izina rya Diaspora nyarwanda mu cyitwa Rwanda day. By’umwihariko, uwo mushyikirano ubahuza na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Iri huriro rimaze kuba urubuga ndasimburwa mu gushimangira isano idacika ihuza abayobozi n’abayoborwa, ku ruhande rumwe; […]

Rusizi: Ababyeyi 40 batujwe mu rugo rw'Impinganzima

Ni urugo rwubatse mu mudugudu wa Ntwali, akagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, rugizwe n’inyubako 4 zirimo aho izi ntwaza ziryama, icyumba cy’uruganiriro n’inama, ivuriro,ahafatirwa amafunguro,ahakorera ubuyobozi n’ibindi bihakenerwa. Rwafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2019. n’umuyobozi wungirije w’umuryango Unit Club Intwararumuri, madamu Kayisire Marie […]

Rusizi: Hatashywe ku mugaragaro Impinganzima,urugo rw’amasaziro y’intwaza

Ni urugo rwubatse mu mudugudu wa Ntwali,akagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, rugizwe n’inyubako 4 zirimo aho izi ntwaza ziryama, icyumba cy’uruganiriro n’inama, ivuriro, ahafatirwa amafunguro,ahakorera ubuyobozi n’ibindi bihakenerwa, rwafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi wungirije w’umuryango Unit Club Intwararumuri, Minisitiri Kayisire Marie Solange ari kumwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka […]

Sobanura ibyifuzo byawe – Nibintije

Abafilipi 4:19 “ Kandi Imana yange izabamara ubukene bwanyu bwose nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu.” Shyira ku rutonde ibyo ukeneye bisaba amafaranga birimo amafaranga yo gukoresha mu rugo, ayo kwishyurira abana ku ishuri n’ibindi. Kwizera kwawe kuzatangira gusubiza ibi byifuzo byawe Urwo rutonde rufatire imbere y’Imana. Rurambureho kwizera maze urebe Jehova- Jireh, […]

Igicucu ni cyo cyakora ibyo- Umugore wa Diamond

Umugore w’Umuhanzi Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko nta bwenge bwaba burimo ku kuba yabeshya ku bijyanye n’itariki y’amavuko y’umwana we w’umuhungu. Ibinyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ntibahwemye kwerekana ko bigoye kwizera ko umwana wa Diamond na Tanasha yaba yaravutse ku munsi umwe n’uwo Se yizihirizaho isabukuru y’amavuko. Abenshi bemeza ko uyu mwana w’umuhungu […]

Muhanga: Ubuyobozi bwavuze ku kibazo cy’umuturage ubushinja kumugabaho igitero nijoro

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Jean Claude Nshimiyimana, atangaza ko ibyatangajwe n’umuturage ayobora witwaEmiliyana Nyirampfakurera wo mu karere ka Muhanga ko yatewe n’ubuyobozi atari uko byagenze. Nyirampfakurera wo mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu w’Ubuhoro aherutse kubwira BBC mu minsi ishize ko ku wa Kane tariki ya 10 Ukwakira uyu mwaka, yatewe n’abantu bazindutse mu gaturuturu […]

Uganda: Amasasu atandatu yaheze mu gituza cy’umwe mu bapolisi bakuru

Umupolisi wo ku rwego rwa  ASP, Ian Natukunda yarashwe n’impunzi yo muri Sudani y’Epfo yitwa Abubakar amasasu atandatu mu gituza ku wa Gatandatu mu Karere ka Moyo, mu majyaruguru ya Uganda. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi rivuga ko ASP Natukunda yarashwe n’iyi mpunzi mu girondo cyo kuwa Gatandatu tariki 12 Ukwakira ndetse rikavuga uko […]

Ange Kagame avuga ko hari igitegereje abanenga Perezida Kagame kuri Twitter

Umukobwa wa Perezida w’u Rwanda, Ange Kagame avuga ko hari igitegereje abantu bakomeje kuvuga ibitari byiza kuri Se, Paul Kagame by’umwihariko abamunenga. Uyu mukobwa uherutse kubaka urugo rwe avuga ko aba bantu bakora ibi basigaje kwandika ubutumwa bumwe kuri Twitter (one tweet) ubundi hagasabwa ko batakongera kugira icyo bandika kuri uyu mukuru w’igihugu. Ubwo yasubizaga […]

Perezida wa Nigeria yahagaritse ingendo mpuzamahanga z'abayobozi bakuru

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yahagaritse ingendo mpuzamahanga z’abaminisitiri n’abayobozi b’ibigo bya leta kugira ngo babanze bashyigikire ingengo y’imari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko. Perezida Buhari yashyize hanze iyi ngengo y’imari ya 2020 ku wa 8 Ukwakira, Sena imusaba ko abaminisitiri n’abayobozi b’ibigo bya leta baba baramaze kuyisobanura no kuyishyigikira bitarenze ku wa 31 Ukwakira. Iyi […]