Si ngombwa kubaza umuntu aho aherereye hariho Google Live Location, ikora ite?

Ikoranabuhanga ryoroheje byinshi harimo n’itumanaho. Byinshi tubifashwamo na programu ziboneka kuri murandasi cyane nk’iza Google harimo Google Location yifashisha ikarita kugira ngo tumenye ahantu runaka. Ikarita tuyibona binyuze kuri programu ya Google Maps ishobora kukwereka ahantu yifashishije ifoto y’icyogajuru. Mu 2018 ni bwo kuri Google Location hiyongereyeho uburyo bwo gusangiza bagenzi bacu aho turi cyangwa […]

Ntabwo ari nka rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko abifuza guhungabanya u Rwanda bibwira ko bari gukora nk’uko RPA yabigenje mu 1990 bibeshya. Ibi yabivuze mu ijambo yagezaga yasozaga ihuriro ngarukamwaka rya 12 rya Unity Club Intwararumuri, muri Kigali Convention Centre. Ni ihuriro ryahawe insanganyamatrsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda igitekerezo – ngenga cy‘ukubaho kwacu.” Mu […]

Nyagatare: Abagore babiri bishwe barashwe

Abagore babiri bishwe barashwe mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare. Amakuru avuga ko aba bombi barashwe n’abasirikare bari kuri “Patrouille muri ako gace. Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye, ngo bariya bagore bahagaritswe n’abasirikare aho guhagarara babatera amabuye. Iyi nkuru ivuga ko bariya bantu ngo barwanyije abasirikare, bakabarasa. […]

Ku munsi ndyamana n’abagabo 10- Chantal utuye mu mujyi wa Kigali

Umukobwa witwa Chantal utuye mu Mudugudu wa Nyagakoki, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, avuga ko akora uburaya, by’umwihariko ko ku munsi umwe ashobora kwakira abagabo batanu. Avuga ko hari igihe abagabo baboneka, ati “Baraboneka” abajijwe nk’abo yakwakira ku munsi, ati “Nk’abagabo 10, eh icumi ndabahaza, iyo uryoshye urabahaza”. Uyu mugore […]

Nyarugenge: Abantu batanu bagwiriwe n’inzu, umwe ahasiga ubuzima

Abantu batanu bo mu muryango umwe bo mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Kigali bagwiriwe n’inzu, nyir’urugo Emmanuel Iyakaremye w’imyaka 36 ahasiga ubuzima. Umuyobozi w’Akagari ka Mwendo, Israel Ndamage yabwiye Bwiza.com ko iyi nzu yagwiriye umuryango yari ishaje ariko ko byatijwe umurindi n’imvura yaguye mu ijoro ryakeye. Ati “ Urebye ni […]

MONUSCO ntizakorana n’ibihugu bitanu byishyize hamwe ngo bigarure umutekano muri Congo

Abayobozi b’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu muryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO) buvuga ko butazifatanya n’igihugu icyo ari cyose gituranye na Congo-Kinshasa kizatangiza ibikorwa bya gisirikare mu kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu. Kuva ku wa 24 Ukwakira 2019, inama y’umutekano y’abayobozi bakuru mu ngabo zo mu bihugu bitanu byo mu Karere, bateraniye i Goma […]

Burundi: FIJ iramagana itabwa muri yombi ry’abanyamakuru bafatiwe ahagabiwe igitero

Ishyirahamwe Mpumahanga ry’Abanyamakuru, FIJ (FĂ©dĂ©ration International des Journalistes) ryamaganye itabwa muri yombi ry’abanyamakuru bane bafatiwe mu ntara ya Bubanza/Burundi aho umutwe witwaje intwaro wagabye igitero ku wa 22 Ukwakira 2019. Aba banyamakuru bafashwe bose bakorera ikinyamakuru Iwacu ni Christine Kamikazi, Agnes Ndirubusa, Egide Harerimana, Terence Mpozenzi ndetse n’umushoferi wabo, Adolphe Masabarakiza. Aba banyamakuru bakekwaho kuba […]

Haribazwa aho u Rwanda ruzajugunya ubumara buzava mu gukoresha ingufu za Nukiliyeri

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe yasubije abibazaga aho u Rwanda ruzajya rushyira ubumara bwavuye mu ikoreshwa ry’ingufu za Nukiliyeri. U Rwanda n’Uburusiya byasinyanye amasezerano yo kubaka ikigo gishya mu Rwanda kizigisha ibya siyansi n’ikoranabuhanga bya nikeleyeri. Amasezerano yashyizweho umukono na Ministiri Claver Gatete ushinzwe ibikorwa remezo na Alexei […]