Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe yasubije abibazaga aho u Rwanda ruzajya rushyira ubumara bwavuye mu ikoreshwa ry’ingufu za Nukiliyeri.
U Rwanda n’Uburusiya byasinyanye amasezerano yo kubaka ikigo gishya mu Rwanda kizigisha ibya siyansi n’ikoranabuhanga bya nikeleyeri.
Amasezerano yashyizweho umukono na Ministiri Claver Gatete ushinzwe ibikorwa remezo na Alexei Likhachev, umuyobozi mukuru w’ikigo cya Nukeleyeri kitwa Rosatom.
Abajijwe n’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika Venuste Nshimirimana ahazajya hajugunywa ubumara buzava ku ikoreshwa ry’izi ngufu. Yamubwiye ko ubusanzwe ibihugu byateye imbere biza kubujugunya muri Afurika.
Nduhungirehe yavuze ko ibi ari ibintu bya tekiniki kandi ko nta kibazo giteye kuko kizavugutirwa umuti.
Yagize ati “ Ibyo ni ibintu bya tekiniki biganirwaho. Abarusiya babifitemo uburambe n’ubushobozi, iki kigo cyashyizweho gifite uko kiziga iki kibazo. Ni ikibazo cya tekiniki kizashakirwa umuti mu buryo bwa tekiniki kugira ngo iri koranabuhanga rigire akamaro mu bice bitandukanye by’ubukungu bw’igihugu kandi bikorwe neza mu buryo burengera ibidukikije.”
Abajijwe ahashyirwa iki kigo, yagize ati “ Ibyo bizaganirwaho mu gushyira mu bikorwa aya masezerano, mu minsi iri imbere hazamenyekana byinshi kuri iki kigo.”
Uyu muyobozi yavuze ko umubano w’Uburusiya n’u Rwanda urenze ibyo kugura intwaro, ko ahubwo hari ubufatanye bufatika mu bikorwa remezo, uburezi n’ibindi kandi ko buzakomeza gutezwa imbere.
Yavuze ko iri koreshwa ry’izi ngufu, rizagirira akamaro u Rwanda cyane ko zikoreshwa mu nzego nyinshi nk’ubuvuzi, ubuhinzi n’ibindi.

4 Responses
Haribazwa aho u Rwanda ruzajugunya ubumara buzava mu gukoresha ingufu za Nukiliyeri
Bwana Nduhungungirehe,yaba wowe yaba n’abayobozi bakuru b’igihugu ntimuzi ibyo muri gukina nabyo.Ahubwo Abanyarwanda twese dukwiye guhaguruka tukiyahura ku wariwe wese ushaka kuzana iryo korana buhanga mu Rwanda ntidukunde ko rikandagira ku butaka bwacu.
Umunsi ryatumaze,wowe uzaba warigendeye ndetse n’abandi.

Buriyase ariwowe uhawe kiriya gisubizo wakumva unyuzwe??
Haribazwa aho u Rwanda ruzajugunya ubumara buzava mu gukoresha ingufu za Nukiliyeri
Buriyase ariwowe uhawe kiriya gisubizo wakumva unyuzwe??