Si ngombwa kubaza umuntu aho aherereye hariho Google Live Location, ikora ite?

Sangiza iyi nkuru

Ikoranabuhanga ryoroheje byinshi harimo n’itumanaho. Byinshi tubifashwamo na programu ziboneka kuri murandasi cyane nk’iza Google harimo Google Location yifashisha ikarita kugira ngo tumenye ahantu runaka. Ikarita tuyibona binyuze kuri programu ya Google Maps ishobora kukwereka ahantu yifashishije ifoto y’icyogajuru.

Mu 2018 ni bwo kuri Google Location hiyongereyeho uburyo bwo gusangiza bagenzi bacu aho turi cyangwa aho tugeze mu gihe turi mu rugendo. Ibi bifasha inshuti cyangwa umuryango kumenya niba umuntu wabo yahiriwe n’urugendo cyangwa niba hari ikibazo yagiriye mu nzira.

Dufate urugero rw’umuntu wavuye mu mugi wa Kigali saa yine z’igitondo, yerekeza mu karere ka Rusizi. Azafungura ‘Location’ ye muri telefone igezweho (Smart Phone), yafunguwe murandasi, ubundi ajye kuri WhatsApp kuri ‘Location’ abe yasangiza abandi aho ageze. Na bo bazagenda bareba uko urugendo rwe rugenda kugeza ageze mu rugo. Naramuka agiriye ikibazo mu nzira cyangwa hari ikimukereje, ya ‘Location’ ntizahinduka (izaguma aho yagiriye ikibazo).

Google Live Location ikorana n’amaprogramu nka Facebook Messenger, Google Hangouts ndetse na WhatsApp. Guhera ku minota 15, isaha cyangwa amasaha umunani, waba usangiza bagenzi bawe aho urugendo urugejeje kuri WhatsApp. Iyo aya masaha arangiye, urongera ugatangira.

Google Location iguha amakuru muri metero (Accurate to… meters) zitandukanye (iyange iri kumpa amakuru ari muri metero eshatu gusa hari n’abageza muri magana atatu) bitewe n’ahantu wegereye hazwi ku ikarita cyangwa se umuhanda.

Gusangiza abandi Live Location kuri WhatsApp, ujya kuri nimero y’umuntu ukoresha WhatsApp, ukajya aho unyura ugiye gusangiza inyandiko, amajwi, nimero cyangwa amafoto (haba hari n’umwanya wa location). Nyuma ujya ahanditse ngo ‘Share live location’, mu buryo butagoye, uwo urangiye akagusanga hafi y’aho uri cyangwa akamenya agace ugezemo mu gihe uri mu rugendo. Ni na ko bigenda kuri Facebook Messenger na Google Hangouts kuko hose ubanza kujya ahandikirwa ubutumwa.

Kumenya Google Live Location bisaba ko uwayisangije n’uwayisangijwe baba basobanukiwe iby’amakarita ku buryo amenya gutandukanya amajyaruguru n’amajyepfo ndetse n’iburyo cyangwa ibumoso, bitaba ibyo umwe yayobya undi cyangwa uyoborwa akayoba.

Biba bigoye cyane nko mu duce tw’ibyaro, aho usanga umuhanda, hoteli cyangwa se inzu y’ubucuruzi yakakubereye icyerekezo iri kure y’umuntu ukurangira ku buryo bisaba ubumenyi bwisumbuyeho ku bijyanye n’amakarita.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *