Abayobozi b’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu muryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO) buvuga ko butazifatanya n’igihugu icyo ari cyose gituranye na Congo-Kinshasa kizatangiza ibikorwa bya gisirikare mu kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Kuva ku wa 24 Ukwakira 2019, inama y’umutekano y’abayobozi bakuru mu ngabo zo mu bihugu bitanu byo mu Karere, bateraniye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga ngo haboneke umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu ndetse no mu karere muri rusange.
Leila Zerrougui, uyobora MONUSCO yavuze ko urwego ayoboye rutazafatanya n’ingabo zivuye hanze zije muri Congo.
Ati “ Ntibiri mu nshingano zacu gufasha ingabo zivuye hanze zinjiye muri Congo. Ibiri mu nshingano zacu ni ugufasha ingabo za Congo.”
Ibaruwa yabonwe na AFP, ivuga ko Congo igiye gufatanya n’ibindi bihugu ngo harandurwe imitwe yitwaje intwaro.
Leila yakomeje agira ati “ Uburyo bwiza bwo kurinda abaturage ni ukubagezaho ubuyobozi, kubaha ubutabera, kurindwa na polisi n’igisirikare.”
Leila Zerrougui aravuga ibi mu gihe hari amakuru avuga ko ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iba muri Congo nka FDLR, ADF n’indi bivugwa ko bizatangira mu Kuboza 2019.
Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Général Léon Richard Kasanga Ubwo abanyamakuru bamubazaga niba ingabo zo muri ibi bihugu zigiye kwishyira hamwe mu rugamba rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba, asubiza yirinze kuvuga kuri ubu bufatanye bunamaze iminsi bunavugwa mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

4 Responses
MONUSCO ntizakorana n’ibihugu bitanu byishyize hamwe ngo bigarure umutekano muri Congo
Monusco ntabwo yarwanya inyeshyamba zibuza amahoro abaturage, ifite ubwoba ko amahoro yagaruka muburasirazuba bwa congo igasezererwa ntibe igishoboye kwiba ubutunzi bwa congo. Ahubwo nibamara gutsinsura inyeshyamba bazakurikizeho monisco nayo ni abajura.

Maze c urumva iyo mitwe bayirwanya akazi kabo kakava he?
MONUSCO ntizakorana n’ibihugu bitanu byishyize hamwe ngo bigarure umutekano muri Congo
Maze c urumva iyo mitwe bayirwanya akazi kabo kakava he?