Perezida Museveni n’umufasha ntibabona kimwe intandaro y’imyigaragambyo ya Makerere
Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri Uganda, Janet Museveni na Perezida Museveni bagize ibyo batangaza ku myigaragambyo imaze icyumweru ikorwa n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere bisa n’ibivuguruzanya. Mu butumwa bw’impapuro eshanu yageneye Abagande, Janet Museveni avuga ko abakora imyigaragambyo bishyuwe (bahawe ruswa) n’abantu batazwi kugira ngo bakore imyigaragambyo yitiriwe ko yamagana iyongezwa ry’amafaranga yishuri kuri 15 […]
Umwana w’imyaka 12 yemerewe kwiga muri kaminuza
Viemens Bamfo w’imyaka 12 y’amavuko yemerewe kwiga muri Kaminuza ya Ghana ku bw’ubumenyi yakomoye kuri se. Uyu mwana watsinze ikizamini kimwererera kwiga muri iyi kaminuza, yigishirizwaga mu rugo na se witwa Robert Bamfo. Ubu bumenyi yakuye mu rugo ngo ni bwo akesha iyi nsinzi ku kigero cy’imyaka idasanzwe. Viemens wahisemo kwiga ibijyanye n’imiyoborere (Public Administration) […]
J.P. Magufuli wagiriye uruzinduko rwa mbere mu Rwanda nka Perezida yujuje imyaka 60 y’amavuko, ni muntu ki?
John Pombe Magufuli ni Perezida wa gatanu wa Repubulika ya Tanzania. Yagiye ku butegetsi ku wa 5 Ugushyingo 2015. Yavukiye mu karere ka Chato ku wa 29 Ukwakira 1959. Ubu yujuje imyaka 60 y’amavuko. Amashuri abanza yayigiye ku ishuri ribanza rya Chato kuva mu 1967 kugeza mu 1974. Mu 1975 kugeza mu 1977 yize amashuri […]
Col. Gikwerere Musinga bivugwa ko yarwanaga ku Banyamulenge yishwe arozwe
Umunyamulenge wari mu gisirikare cya Congo (FARDC), Col. Gikwerere Musinga wapfuye tariki ya 28/10/19, biravugwa ko yishwe arogewe hitwa Kalemi, aho yari amaze icyumweru kimwe yimuriwe. Uyu mukoloneli nk’uko amakuru yizewe Bwiza.com ifite yari umwe mu basirikare wafashaga ubwoko bwe bw’Abanyamulenge mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri ibi bihe busumbirijwe n’ibitero bya Red-Tabara ifatanyije na […]
Biravugwa ko umugore wa Patrick Karegeya yitandukanyije na RNC irwanya Leta y’u Rwanda
Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga ko hari umwuka utari mwiza mu ihuriro nyarwanda rya RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ubu ikirimo kuvugwa ni uko Lea karegeya, umupfakazi wa Karegeya Patrick yaba yarivuyemo. Izi nkundura zitangiye nyuma y’ibura rya Benjamin Tutabana benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Rutabana, wavuye […]
Pasiteri yarongoreye rimwe abagore batatu

Umupasiteri wo mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zigabe Cirhuza yakoze agashya ko gusezerana n’abagore batatu. Uyu mupasiteri yasezeraniye mu itorero abereye umushumba, akaba agaragara mu ikositimu imbere ishati y’umweru na karivati n’urukweto rw’ingozi. Aba bagore batatu yashyingiwe, bose bakaba bari bambaye amavara,abari hagati nk’umugabo wabo. Nk’uko bamwe bagiye bagaruka kuri […]
Perezida wa Kaminuza ya CHUR yashimiye umwe mu bayobozi bayo wayihesheje ishema
Perezida wa Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR), Prof. Pierre Damien Habumuremyi yashimiye mwarimu Dr Adrie Mukashema, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyi kaminuza ku bw’igihembo yegukanye. Ni igihembo cyatanzwe na Komisiyo y’Igihugu ya Siyansi n’Ikoranabuhanga (NCST). Yagize ati “ Turagushimiye Dr Adria kuri iki gihembo. Ikigo cyawe cya Christian University of Rwanda (CHUR), […]
Umugore wanjye yaragiye agaruka mu gitondo, mvuze ashaka kunkubita-umugabo wo mu Mujyi wa Kigali
Umugabo uvuga ko atuye muri umwe mu Mirenge yo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko umugore we mu cyumweru gishize yavuye mu rugo amubwira ko agiye mu bukwe bw’inshuti, agaruka mu rukerera rw’undi munsi, amubajije impamvu, undi atera hejuru ashaka kumukubita. Uyu mugabo uri mu batwandikiye kuri bwiza@info.com avuga ko umugore we bafitanye umwana umwe […]
Aba FDLR nta roho bagira, barica bakanafata ku ngufu nta mpuhwe- Désiré Ngabo
Umuvugizi w’inyeshyamba NDC-R (Nduma defense of Congo RĂ©novĂ©), DĂ©sirĂ© Ngabo Kisuba avuga ko ineza inyeshyamba za FDLR zagiriwe n’abaturage ba Congo atariyo zabituye. Ashimangira ko izi nyeshyamba ubwo zageraga muri Zaire, ubu akaba ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zakiriwe neza, nyuma zikaba zarituye abaturage kubica n’ibindi bikorwa bibangamira umutekano wabo. Aganira n’ikinyamakuru Actualitecd, DĂ©sirĂ© […]
Tanzania/Tanga: Bamwe mu baturage baraye mu biti
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Handeni mu Ntara ya Tanga muri Tanzania baraye mu biti mu rwego rwo gukiza amagara yabo nyuma y’aho amazi abasanze mu ngo zabo. Umuyobozi w’Akarere ka Handeni, Godwin Gonde kuwa 28 Ukwakira yatangaje ko imvura nyinshi ikomeje kugwa mu bindi bice by’aka karere kandi ko abantu 10 bamaze […]
Ndi mwiza, ariko abana mbyara umugabo ntabishimira avuga ko basa na sekuru-Nkore iki?
Nitwa Jeannette nkaba ntuye muri Kigali, umugabo wanjye si inzobe si n’igikara, muri make afite umubiri uvangiye, gusa ntabwo yishimira uko abana mbyara basa. Njyewe ndi inzobe, nubwo maze kubyara kabiri nkiri inkumi abasore barandwaniraga pe, kandi n’ubungubu nta kibazo mfite. Reka mvuge ko ndi umugore w’igishongore. Nkunda abana banjye cyane, gusa umugabo wanjye yararikocoye […]
Abasirikare b’u Burundi barataka inzara nyuma yo kumara amezi 10 badahembwa
Abasirikare b’u Burundi bo muri Batayo na Kane y’abari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (Munusca) bavuga ko bamaze amezi asaga umunani badahabwa imishahara yabo. Aba basirikare bo muri Batayo ya Kane ya Munusca, babarirwa muri 700 bamwe bakaba barasoje ubutumwa bwabo bwo kugarura amahoro muri Nyakanga 2019. Aba basirikare bari mu matsinda atatu, bakaba basaba […]
Nyamasheke: 80% by’abana bari munsi y’imyaka 5 y’amavuko ntibabona indyo yuzuye
Ikibazo cy’imirire mibi no kutabona indyo ihagije ku bana bari munsi y’imyaka 5, ngo gikomeza kugenda cyigaragaza mu karere ka Nyamasheke,aho bivugwa ko abagera kuri 80% batabona indyo yuzuye,abagera kuri 41% bafite ikibazo cy’ibura ry’amaraso kubera kubura intungamubiri ziva ku butare, abashinzwe imibereho myiza y’abana bose bakaba basabwa guhangana n’iki kibazo. Ubwo ibyavuye muri ubu […]
Rulindo: Ibyari umunsi mukuru wa mwarimu byavuyemo ubushyamirane
Ubwo hirya no hino mu gihugu hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu ku wa 5 Ukwakira 2019, abo mu murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo bo ibyari ibirori byavuyemo igisa n’ubushyamirane kuko hari abarimu bashinja abateguye ibyo birori kunyereza amafaranga yari agenewe uwo munsi. Abarimu batandukanye babwiye Rwandatribune dukeshya iyi nkuru ko ko mu rwego […]