Umugore wanjye yaragiye agaruka mu gitondo, mvuze ashaka kunkubita-umugabo wo mu Mujyi wa Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umugabo uvuga ko atuye muri umwe mu Mirenge yo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko umugore we mu cyumweru gishize yavuye mu rugo amubwira ko agiye mu bukwe bw’inshuti, agaruka mu rukerera rw’undi munsi, amubajije impamvu, undi atera hejuru ashaka kumukubita.

Uyu mugabo uri mu batwandikiye kuri bwiza@info.com avuga ko umugore we bafitanye umwana umwe ariko bakaba n’ubusanzwe bari batabanye neza.

Avuga ko ubwo yari yagiye ku kazi, yagarutse nijoro agasanga umugore we nta we uri mu rugo, yabaza umukozi akamubwira ko yagiye mu bukwe ahantu atamubwiye.

Ati “ Nararyamye ntegereza ko umugore yataha ndaheba. Mu gitondo ubwo umukozi yari atetse icyayi numvise avugana na madamu, nanjye naddahaguruka ngo mubaze aho yaraye.

Akimbona yahise arakara cyane, mubajije ambwira ko yaraye mu bukwe. Namubajije impamvu atambwiye ahubwo ahita anyegera ashaka ko turwana. Yambwiye ko nta mpamvu yo guhora ambwira iyo agiye cyane ko muri ubwo bukwe batari bantumiye.”

Nabonye bikomeye nisubirira mu nzu, nyuma na we yahise ansaba itike ngo yigire iwabo avuga ko andambiwe.

Namuhaye amafaranga ntari buvuge umubare, aragenda ariko ndibaza kugeza ubu: Nimuke uyu mugore nagaruka ntazansange aha cyane ko tutasezeranye? Akandi gatima nkongera gutekereza umwana wanjye.

Basomyi ba Bwiza.com, nkore iki?

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umugore wanjye yaragiye agaruka mu gitondo, mvuze ashaka kunkubita-umugabo wo mu Mujyi wa Kigali
    Sha ntamugore ufite reka ishyano… Abagore
    Baruzuye uwo sumugore

  2. Umugore wanjye yaragiye agaruka mu gitondo, mvuze ashaka kunkubita-umugabo wo mu Mujyi wa Kigali
    Sha ntamugore ufite reka ishyano… Abagore
    Baruzuye uwo sumugore

  3. Umugore wanjye yaragiye agaruka mu gitondo, mvuze ashaka kunkubita-umugabo wo mu Mujyi wa Kigali
    MUREKE URUHUKE

  4. Umugore wanjye yaragiye agaruka mu gitondo, mvuze ashaka kunkubita-umugabo wo mu Mujyi wa Kigali
    MUREKE URUHUKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *