Ubwo hirya no hino mu gihugu hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu ku wa 5 Ukwakira 2019, abo mu murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo bo ibyari ibirori byavuyemo igisa n’ubushyamirane kuko hari abarimu bashinja abateguye ibyo birori kunyereza amafaranga yari agenewe uwo munsi. Abarimu batandukanye babwiye Rwandatribune dukeshya iyi nkuru ko ko mu rwego rwo kwishimira umunsi wabo, ibigo byo mu Murenge wa Kisaro byari byagiye bitanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi 3 kuri buri mwarimu, ayo mafaranga akaba yaragombaga gukusanyirizwa hamwe kugira ngo abarimu bo muri uwo murenge bose bishimire hamwe. Mu gihe mu Murenge wa Kisaro habarirwa abarimu 149, ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo na bwo bwongeyeho inkunga yabwo ingana n’amafaranga abarirwa mu bihumbi 190. Bashingiye ku mitegurire n’uburyo ubusabane bwagenze, bamwe mu barimu bavuga ko hari amafaranga yari agenewe ibirori byabo ashobora kuba yararigishijwe. Umwe muri bo ati “Hakoreshejwe amafaranga ibigo byari byakoteje, ariko ayo yandi akarere kohereje na n’ubu twayobewe irengero hari hoherejewe ibihumbi 197 n’utundi turengaho, turi gukeka ko amafaranga yaba yaraheze mu nzira ya SEO [ushinzwe uburezi] n’abandi bayobozi b’ibigo babiri bakorana na we.” Ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kisaro, Nyirimanzi Alpfred, uri mu bashinjwa kugira uruhare mu irigiswa ry’aya mafaranga we avuga ko amafaranga yagombaga gukoreshwa, ahubwo ko usanga hari abantu batanyurwa. Ati:”N’ubwo bari bohereje ibihumbi 190 yiyongera ku yandi mu gutegura amafunguro no gutegura ibinyobwa nta kindi kintu gikozwe nko gutegura amafunguro, nta gahimbazamutsyi nta kintu na kimwe gikodeshejwe byarashobokaga ko babona ibyo bifuza ariko ibyo byose bo ntibabibara ko byatwaye amafaranga.” Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire ntiyemeranya n’abavuga ko hari abikubiye amafaranga yagombaga gukoreshwa mu munsi mukuru wa mwarimu. Avuga ko hashobora kuba harabayeho imitegurire mibi , aha aratanga ingamba zafatwa mu gukumira ko amakosa y’abaye yazongera ukundi. Ati:”Bishobora kuba ari service ishobora kuba itaragenze neza ntibigere kuri bose cyangwa ntibishime nkuko byari byitezwe, numva aricyo navuga ubwo ubutaha tuzabinoza ariko buri wese abigizemo uruhare.” Mu gihe bamwe mu balimu bo mu Murenge wa Kisaro ariko batunga agatoki inzego zibakuriye kunyereza amafaranga yari agenewe ibirori byabo, iyo ubabajije ingano z’ibyo bariye n’ibyo banyoye, bakubwira neza ko bihura n’amafaranga ibihumbi bitatu, bavuga ko bagenewe n’ibigo byabo.


