Umunyamulenge wari mu gisirikare cya Congo (FARDC), Col. Gikwerere Musinga wapfuye tariki ya 28/10/19, biravugwa ko yishwe arogewe hitwa Kalemi, aho yari amaze icyumweru kimwe yimuriwe. Uyu mukoloneli nk’uko amakuru yizewe Bwiza.com ifite yari umwe mu basirikare wafashaga ubwoko bwe bw’Abanyamulenge mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri ibi bihe busumbirijwe n’ibitero bya Red-Tabara ifatanyije na Mai Mai. Umwe mu bahaye amakuru iki kinyamakuru yavuze ko Col. Gikwerere atazibagirana mu mitwe y’Abanyamulenge ku bw’ubufasha yari amaze igihe aha uruhande rwa Twirwaneho imaze igihe yihagazeho mu Minembwe mu gihe bivugwa ko ihangana n’inyeshyamba zifite imyitozo n’ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru. Uyu yagize ati “ Col. Gikwerere Musinga wari intwari, imirimo yawe wakoreye igihugu, ubwoko ndetse n’umuryango uvukamo izahora mu mitima yacu ndetse n’urubyaro rwacu. Colonel Gikwerere turakwibuka ubwo tariki ya 13/09/2019, abarwanyi Mai Mai bateye mu Minembwe, Masha na Kalongozi ndetse na Rutigita wanze kurebera aho Minembwe ifatwa n’umwanzi nkuko abandi babigenza ngo bategereje ko bahabwa itegeko.” Yakomeje agira ati “ Col. Gikwerere imirimo wakoreye mu Minembwe tariki ya 14/09/2019 izahora mu mitima ya banya Minembwe ubwo nabwo wasubizagayo ibitero bya Mai Mai byari biyobowe Na Njwapa wari wasaze ngo arafata Minembwe ariko ubutware bwawe bwitambika uwo mwanzi wari ugeze Gahwera na Nyabibugu. Imana ikwakire mu bayo. Genda wari intwari y’igihugu.” Urupfu rw’uyu mukoloneli ruje mu gihe yari amaze ukwezi yimuwe mu Minembwe ajyanwe Kalemi, ni mugihe kandi imirwano ikomeje mu Minembwe ahanini inyeshyamba zikomeje kotsa igitutu Twirwaneho y’Abanyamulenge zigamije gufata ikibuga cy’indege kiri muri ako gace. Col. Gikwerere Musinga aravugwaho gufasha Abanyamulenge kandi ari muri FARDC aba baturage bashinjwa kurebera. Si we Munyamulenge wenyine uba muri FARDC kuko hari n’abandi bamurushaga n’amapete nka Gen. Maj. Padiri Louis batahwemye kuvuga ko ari ikigwari.



2 Responses
Col. Gikwerere Musinga bivugwa ko yarwanaga ku Banyamulenge yishwe arozwe
ntabwo General padiri arikirwari rwose mureke kubesha
Col. Gikwerere Musinga bivugwa ko yarwanaga ku Banyamulenge yishwe arozwe
ntabwo General padiri arikirwari rwose mureke kubesha