U Bubiligi: Waasland Beveren ya Djihad Bizimana yamanutse mu cyiciro cya kabiri

Ikipe ya Waasland Beveren ikinamo Umunyarwanda Bizimana Djihad, yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’uko shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bubiligi yasojwe iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma. Ni shampiyona yasojwe habura umukino umwe ngo umwaka usanzwe urangire. Ikipe ya Club Brugge yari iyoboye urutonde rwa shampiyona ni yo yahise ihabwa igikombe cya shampiyona, […]

Amakamyo asaga 50 yo muri Kenya yangiwe kwinjira mu Rwanda

Amakamyo asaga 50 yo muri Kenya yikoreye ibicuruzwa, abashoferi n’abatandiboyi bayo yaheze ku Mupaka wa Mirama Hills ku ruhande rwa Uganda nyuma yo kwangirwa kwinjira Kagitumba ku ruhande rw’u Rwanda. Benshi mu bashoferi bavuga ko bamaze ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu ku Mupaka wa Mirama nyuma yo kwangirwa kwinjira mu Rwanda. Aba bashoferi baganiriye […]

Imibare ya Covid-19 mu Rwanda: Hakize abantu 9

img-20200515-wa0054.jpg

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 15 Gicurasi 2020 yatangaje ko abantu 9 ari bo bakize icyorezo cya Covid-19. Iyi raporo igaragaza kandi ko nta muntu mushya wagaragayeho iki cyorezo mu bipimo 1058 byafashwe. Umubare w’abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 287, abakirwaye ni 110.

Abakozi bo mu nzego z’ubuzima bakoreye Jenoside mu turere tw’Intara y’Amajyepfo

Mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo mu Rwanda, hiciwe Abatutsi benshi, bicwa nabi kandi byose bitegurwa n’abaganga n’abandi bakozi b’ibitaro n’amavuriro bari mu buyobozi bwabyo. Nyuma ya Jenoside, abaganga bakoze Jenoside batorotse ubutabera. Kuri bamwe muri bo Urwego Rukuru rw’Ubushinjacyaha rwatanze impapuro zibafata, ubu bakaba bari mu bashakishwa na Interpol. Gusa bose bageze […]

Ruhango : Imiryango 279 yasizwe iheruheru n’ibiiza yahawe ibyo kurya

Imwe mu miryango yo mu murenge wa Mbuye yasizwe iheruheru n’ibiiza byatewe n’imvura yaguye hagati tariki ya 25 na 28 Mata, yahawe ibyo kurya bitanzwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo ibagoboke mu gihe batarabona ibyo kurya. Hakizimana SimĂ©on utuye mu kagari ka Mbuye muri uyu murenge , avuga ko amazi yamutwariye urutoki ruri […]

Covid-19: Uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rwahaye Akarere ka Rusizi inkunga ya miliyoni 10 RWF

Ubuyobozi n’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi bavuga ko nyuma yo kubona ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu baturage zirimo ko bamwe batakaje imirimo yabatungaga n’imiryango yabo ubuzima bukagorana cyane, kuba hari n’ibindi bikorwa Akarere gakora mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo, mu gihe kigufi cyangwa ikirambye, biyemeje gukusanya inkunga ya 10,000,000 z’Amafaranga y’uRwanda […]

Urugendo rwa Yesu/Yezu ku Isi n’uko yayivuyeho ntibivugwaho rumwe

Mu myemerere y’abatuye isi,ukuza kwa Yesu,ubuzima bwe ku isi n’uburyo yayivuyeho ni ingingo itavugwaho rumwe n’amadini cyane cyane afite imyemerere ya gikirisitu ndetse n’idini ya Isilamu.Abayisilamu bakoresha igitabo cya Korowani bemera ko yahishuriwe intumwa y’Imana Muhamad bwa mbere ubwo yarari mu buvumo bwa Hira’a mu bikorwa bye byo kwibuka no gusingiza Imana naho amadini ya […]

Zimbabwe:Depite Mamombe na bagenzi be bakubitiwe mu nzira bagirwa intere

Umudepite mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Zimbabwe,Joanna Mamombe na bagenzi be babiri basanzwe ku muhanda aho bajugunywe bakubiswe bikomeye nyuma yo gushimutirwa mu myigaragambyo i Harare nk’uko ishyaka rye ryabitangaje uyu munsi. Amnesty International ndetse n’ishyaka Movement for Democratic Change (MDC) byari byatangaje ibura rya Depite Mamombe n’abakuriye urubyiruko rw’iri shyaka Cecilia Chimbiri […]

U Burundi bwahagaritse uburobyi muri Rweru nyuma y’aho ingabo zabwo zirasanye n’iz’ u Rwanda

Abayobozi mu Ntara ya Kirundo baherutse gufata icyemezo cyo guhagarika uburobyi mu Kiyaga cya Rweru. Ni nyuma y’aho ingabo zabwo zirasanye n’iz’ u Rwanda bapfa ko Abarundi bavogereye amazi y’u Rwanda. Iki cyemezo nk’uko amakuru Ijwi rya Amerika ribikesha abegereye abarobyi bakorera muri icyo kiyaga babivuga, cyafashwe nyuma y’uruhererekane rw’amasasu yahitanye ubuzima bw’umusirikare w’Umurundi kuwa […]

Rusizi: Gitifu yaguwe gitumo yibye amabati

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakoni, mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, Wilson Hatangimana yafatiwe mu cyuho we n’umuzamu basohoye amabati yari abitse mu biro by’aka kagari bivugwa ko bari bagiye kuyagurisha. Abaturage ngo ni bo bahamagaye ubuyobozi bavuga ko umuyobozi w’akagari arimo kwiba ayo mabati ngo ajye kuyagurisha kandi yaragenewe kubakira abatishoboye. Ni […]

U Burundi na Tanzania ni bo basabye kutitabira inama ya EAC-Minisitiri Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yasobanuye ko abayobozi b’u Burundi na Tanzania batitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba nyuma yo kubisaba kubera impamvu zitandukanye. Minisitiri Biruta yabitangaje kuri uyu wa gatanu, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Inama y’abayobozi ba EAC yabaye ku wa 12 Gicurasi, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni inama […]

Musanze: Abayobozi na ba DASSO baherutse gukubita abaturage bahagaritswe ku mirimo

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo abayobozi bo mu murenge wa Cyuve baherutse kugaragara mu mashusho bakubita abaturage. Abahagaritswe ni abaheruka gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, barimo Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean LĂ©onidas, DASSO Nsabimana Anaclet na DASSO Abiyingoma Sylvain. […]

Rubavu: Ntiharamenyekana ikiri kwica abana mu buryo bw’amayobera

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero buvuga ko hataramenyekana icyihishe inyuma y’urupfu rw’abana batatu bo mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Basa bahitanywe n’indwara itaramenyekana. Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Gicurasi 2020, ni bwo abana barindwi bafashwe n’uburwayi byavugwaga ko baribwa mu nda, muri bo batatu bamaze kwitaba Imana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge […]

Uganda igiye kurekura abandi Banyarwanda 176 bafungiweyo

Minisitiri Dr. Biruta mu kiganiro cyifashishije ikoranabuhanga mpuzashusho

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta kuri uyu wa 15 Gicurasi 2020 yatangarije abanyamakuru ko Uganda ishobora gufungura Abanyarwanda 176 bafungiweyo mu buryo butavugwaho rumwe, biyongera ku bafunguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka. Dr. Biruta yavuze ko iyi ntambwe iri mu iyubahirizwa ry’Amasezerano ya Luanda muri Angola yo muri Kanama 2019 agamije kubyutsa umubano w’u Rwanda […]

Donald Trump yavuze ko ari gutegurira u Bushinwa igihano

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump kuri uyu wa 14 Gicurasi 2020 yavuze ko ari gutegurira u Bushinwa igihano bitewe n’uburangare abushinja ku cyorezo cya Covid-19. Uyu Mukuru w’Igihugu nk’uko biri mu nkuru ya VOA, yavuze ko mu bihano igihugu cye kizaha u Bushinwa harimo guhagarika imigenderanire, ubuhahirane n’ibindi, akaba abona ko byateza […]

Amakenga ku mande acibwa abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19

Nyuma yo kwaduka kw’icyorezo cya covid-19 mu Rwanda, hagiye hashyirwaho ingamba zitandukanye zo kukirinda ndetse ziba amabwiriza ya Leta agamije gufasha uyashyize mu bikorwa n’abanyarwanda muri rusange. Amabwiriza yashyizweho ku ikubitiro yagiye avugururwa mu byiciro bitewe n’uko icyorezo cyagendaga gifata indi ntera. Mu buzima busanzwe bw’Abanyarwanda nko mu bucuruzi, mu ngendo,mu myemerere, mu mirimo isanzwe […]

Martin Ngoga wari umaze igihe atagaragara yayoboye inama ya EALA

ndani.jpg

Nyuma y’aho bwiza.com isohoreye inkuru tariki ya 13 Gicurasi yibaza aho umuyobozi wa EALA, Martin Ngoga yaba aherereye bitewe no kutagaraga kwe mu gihe cy’amezi atatu, ku wa 14 Gicurasi hasohowe amashusho agaragaza uyu mugabo ayoboye inama y’ Inteko ya EALA, ibintu busa n’ibyaciye ururondogoro, amazimwe, impuha n’amagambo menshi byari byarazamuwe kubera kutamenya ibyari byaramubayeho […]

Faiq Bolkiah, umukinnyi wa ruhago ukize kurusha abandi ku Isi

Abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ubabajije umukinnyi w’umupira wa ruhago ukize kurusha abandi ku Isi, bahuriza ku mazina abiri ariyo Cristiano Ronaldo cyangwa Lionel Messi. Uwavuga aba bombi yabishingira kuba bamaze imyaka ibarirwa mu icumi bayoboye Isi muri ruhago, ndetse bakaba bari no ku isonga mu bakinnyi bahembwa agatubutse. Ikiriho ni uko muri aba babiri […]

Local leaders arrested for beating people

Rwanda Investigations Bureau announced on Thursday that it arrested and detained local leaders in Musanze district that appeared in a viral video while beating residents that walked without wearing facemasks. Sebashotsi Jean Paul the executive Secretary Cyuve Sector, Tuyisabimana Jean Leonidas the executive sectretary Kabeza cell, Nsabimana Anaclet (Dasso),Abiyingoma Sylvain (Dasso) descended on two residents […]