U Burundi na Tanzania ni bo basabye kutitabira inama ya EAC-Minisitiri Biruta

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yasobanuye ko abayobozi b’u Burundi na Tanzania batitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba nyuma yo kubisaba kubera impamvu zitandukanye.

Minisitiri Biruta yabitangaje kuri uyu wa gatanu, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Inama y’abayobozi ba EAC yabaye ku wa 12 Gicurasi, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni inama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo uwa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, uwa Kenya, Uhuru Muigai Kenyatta, n’uwa Sudani y’Epfo, Salvar Kiir Maryardit.

Perezida Kagame wayiyoboye yavuze ko mu gihe bamwe mu banyamuryango batabonetse, bitavuze ko ibindi bihugu bigomba guterera iyo ngo bireke guhangana n’ibibazo byugarije umuryango.

Yagize ati “Dukeneye gukorera abaturage bacu, niba tudashobora gufatanya uko turi batandatu ngo twongere gushyira ibintu ku murongo, ntibivuze ko umwe, babiri cyangwa batatu badashobora gukora muri ibi bihe tugomba guhangana n’ibibazo.”

Minisitiri Biruta asobanura impamvu u Burundi na Tanzania batitabiriye yagize ati”Ibihugu bititabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bari basabye ko batayitabira. U Burundi bwavuze ko bufite amatora mu gihe Tanzania yasabye ko habanza kubaho inama hagati yayo n’u Rwanda.”

Minisitiri Biruta yavuze ko inama y’abayobozi b’u Rwanda na Tanzania iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, ikaza kwibanda ku buryo bwo korohereza ibicuruzwa kwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi, nyuma y’uko amakamyo akabakaba 1000 yakabaye yinjiza ibicuruzwa mu Rwanda yaheze i Bonako muri Tanzania kubera Coronavirus.

Minisitiri Biruta yahishuye ko ibihugu byombi hari ibyo byagombaga kuba byarubahirije mbere y’uko Covid-19 yaduka, gusa ntibyaza gukunda.

Yavuze kandi ko hari icyizere cy’uko u Rwanda na Tanzania baza kumvikana, nyuma y’uko abashoferi b’amakamyo atwara ibicuruzwa yo muri Tanzania bari bateje umwuka mubi, bigaragambiriza ingamba leta y’u Rwanda yari yafashe z’uko umushoferi utwaye ikamyo agomba kugera ku mupaka akayiha mugenzi we ahasanze akaba ari we uyigeza iyo igiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *