Ingendo hagati y’Intara na Kigali zizasubukurwa Gicurasi irangiye

Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020 hateranye Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yigaga ku ngingo zirimo ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, yanzura ko ingendo hagati y’Intara ndetse n’Umujyi wa Kigali zizasubukurwa guhera tariki ya 1 Kamena 2020. Ni nyuma y’amezi hafi abiri ingendo zihagaritswe nk’uko biri mu itangazo […]
Abagororwa 3596 bagiye gufungurwa by’agateganyo

Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020 yemeje iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3596 bahamwe n’ibyaha bitandukanye.
Hon. Sebaba: Hakenewe agapfukamunwa, agapfukamazuru n’agapfuka ibitekerezo bibi
Akumiro karagwira! Maze iminsi itari mike nibaza iby’iki cyorezo gikomeje kuyogoza Isi, cyahawe amazina atagira ingano. Mwarabyumvise n’ubu mukibyumva aho hari abacyita “Koroneri Faburisi”, Koronariyusi, Koronaniyusi….bene nk’ayo mazina n’andi ntazi nsanga ku mbuga nkoranyarubanda. Ariko maye ntawabagaya kuko icyo cyorezo kitavuye iwacu ngo tukimenyere amazina nka Mugiga, Macinya, Umuhaha, ifumbi n’andi nk’ayo. Abahanga bo ntako […]
Imibare ya Covid-19 mu Rwanda: Habonetse abanduye bashya 5, hakize 6

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020 yatangaje ko habonetse abantu 5 banduye Covid-19 mu bipimo 1744. Umubare w’abakize wakomeje kwiyongera, ubu wageze kuri 203 barimo 6 b’uyu munsi. Muri rusange, umubare w’abamaze kugaragaraho iki cyorezo mu Rwanda ni 297, abasigaye bakirwaye ni 94.
Ibiro 2.6 by’umutsima byatunga umuntu mu minsi 10-Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020 yasobanuye ukuntu ibiro 2.6 by’umutsima byatunga umuntu umwe mu minsi 10 muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19. Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yasabye ababishinzwe guteka ikiro kimwe cya kawunga kivuye ku mfashanyo bari guha abaturage bakeneye ibyo kurya muri ibi bihe, agamije kumenya ikiva […]
Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko witwaga Sagamba Faustin wakoraga muri Access bank mu mujyi wa Rusizi yasanzwe mu cyumba cy’ubwogero mu nzu yabagamo yapfuye kugeza ubu icyamwishe kikaba kitaramenyekana. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na nyir’igipangu yabagamo Muzeyi Anicet, ngo uyu musore ukomoka mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu wibanaga mu nzu ya wenyine mu mudugudu […]
Menya uko abayobozi bamenyekanisha umutungo nuburyo bikorwa
Kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka amakuru agaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’igihugu kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku rwo hasi n’abandi bakozi bateganywa n’Itegeko nayo ni indi nshingano nyamukuru Urwego rw’Umuvunyi rufite yiyongera ku zindi. Muri iyi nyandiko turagaruka cyane kuri iyi nshingano ijyanye no kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka amakuru agaragaza imitungo […]
Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b’Abatutsi
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 18 Mata mu 1994, Leta yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Kuri iyi tariki ya 18 gicurasi 1994, Jenoside yari yaramaze guhitana Abatutsi benshi hose mu gihugu, hasigaye ahantu hake aho bari bakirwanaho cyangwa se batarabica bose kubera impamvu zitandukanye. Komisiyo y’igihugu yo […]
Qatar yashyizeho igifungo cy’imyaka itatu ku muntu utambaye agapfukamunwa
Mu gihe mu bihugu bitandukanye hari abaturage bakomeje kugaragaza kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi cyane cyane kwambara udupfukamunwa, Guverinoma ya Qatar yashyizeho igihano gikakakaye ku muntu uzafatwa atambaye agapfukamunwa ku butaka bw’iki gihugu aho agiye kujya ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu ndetse n’amande y’amafaranga. Ibihugu bitandukanye ku isi byashyizeho gahunda yo kwambara […]
Kenya: Umugabo yashyize urusenda, umunyu na ‘super glue’ mu gitsina cy’umugore we
Umugabo wo mu gace ka Kamatungu muri Kenya yashyize urusenda, umunyu, umusenyi, igitunguru na ‘super glue’ mu gitsina cy’umugore we, bikekwa ko yamuhoye kumuca inyuma. Umuyobozi wa polisi ya Tharaka aka gace gaherereyemo, Kiprop Rutto yavuze ko uyu mugabo yahohoteye umugore we ubwo yari avuye i Nairobi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bitemewe muri iki […]
Sudani y’Amajyepfo: Abategetsi barindwi biganjemo abasirikare bakomeye bapfuye mu munsi umwe
Mu cyumweru gishize abategetsi barindwi bo muri Sudani y’Amajyepfo biganjemo abasirikare bakomeye, bitabye Imana mu gihe cy’amasaha 24 bazize icyo Leta ya kiriya gihugu yise “uburwayi bw’igihe gito”. Ikinyamakuru South Sudan News Now cyanditse ko bariya bantu uko ari barindwi bapfuye hagati ya saa kumi z’igicamunsi cy’itariki 13 Gicurasi na saa yine z’igitondo cy’itariki ya […]
Canada:Umupilote yaguye mu mpanuka y’indege z’imyiyereko
Umuntu umwe mu bari batwaye indege ya Kompanyi CF Snowbirds zifashishwa mu birori yahitanywe n’impanuka y’iyi ndege ubwo yahanukaga ikitura ku nzu isanzwe ituwemo, naho mugenzi we akaba yakomeretse. Ibi byabereye mu mujyi wa Kamloops mu ntara ya British Columbia aho amashusho yafashwe agaragaza ko umupilote wayo umwe yabashije kuyivamo itaragwa hasi. Iyi ndege yariri […]
Uko umunyamakuru Gichuki yishwe agerageza ngo Kabuga afatwe na FBI

Umunyamakuru William Manuhe Gichuki wo muri Kenya yasanzwe yapfuye kuwa 14 Mutarama 2003. Ni nyuma y’aho yari yagerageje kugusha mu mutego, Umunyarwanda, Kabuga Felicien ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri iyi tariki, Gichuki wari umunyamakuru wigenga, yari yateganyije kugirana ikiganiro na Kabuga gusa ngo icyari kigamijwe kwari ukugerageza kumureshya ngo aze […]
Nsengiyumva François mu isura y’abasore b’ubu-Amafoto

Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupuspu yagaragaye mu isura y’abasore nyuma y’iminsi atumvikana dore ko atari aherutse gusohora indirimbo. Mu mwaka wa 2019 ni bwo abantu batangiye kubona Nsengiyumva mu bitaramo bitandukanye no mu mashusho y’indirimbo ze. Kuri ubu ari mu myiteguro yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Isubireho’ nyuma y’igihe atuje. Imyambarire […]
Nyaruguru: Agoronome akurikiranweho kunyereza imbuto n’ifumbire by’abaturage
Agoronome w’umurenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru, Gilbert Bikorimana, kuva kuwa 16 Gicurasi ari mu maboko ya RIB aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imifuka 15 y’ibirayi by’imbuto, ihwanye na toni imwe n’igice n’indi mifuka y’ifumbire mvaruganda 12, ihwanye n’ibilo 600, byose byagenewe abaturage. Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko, avuga ko nyuma yo guhabwa […]
Perezida Mobutu: Isomo ry’ubuzima ku bandi bakuru b’ibihugu

Muri aka gatekerezo murasangamo amafoto y’uwari Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga Joseph Désiré wa Zaïre (ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo). Marechal Mobutu, ingwe ya Zaïre, yaguye kandi ashyingurwa ishyanga, nta mihango y’icyubahiro akorewe, ibintu abakomeye bagombye kwigiraho. Hejuru y’ibyo, imitungo ye yarapfapfanye ikaba irimo kuribwa n’umuswa hamwe wagira ngo ntiyigeze nyirayo. […]
Prof. Laurent Nkusi wabaye Minisitiri na Senateri yitabye Imana
Prof. Laurent Nkusi yitabiye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, i Kigali mu rukerera rw’uyu wa 18 Gicurasi 2020 azize uburwayi. Prof. Nkusi yabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (1976-2000) yigisha indimi n’ubuvanganzo. Yabaye Minisitiri w’Ubutaka n’Ibidukikije (2000-2003) aba na Minisitiri w’Itangazamakuru (2003-2008). Yabaye kandi umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rikuru rya INATEK kuva […]