Imibare ya Covid-19 mu Rwanda: Handuye abantu 4, hakira 5

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 23 Gicuransi 2020 yatangaje ko abantu 4 ari bo basanganywe covid-19 mu bipimo 1,109 byafashwe uyu munsi bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera kuri 325. Uyu munsi kandi hakize abandi bantu 5 abakize bose bagera kuri 227 naho abakirwaye baba 98.Muri rusange mu Rwanda hamaze gupimwa abantu 57,077.
Iran yavuze ko Amerika ihura n’akaga nihagarika amato yayo ajya muri Venezuela

Perezida wa Iran, Hassan Rouhani kuri uyu wa 23 Gicurasi 2020 yabujije Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuyihagarikira amato ajyana amavuta muri Venezuela kuko ziramutse zibikoze, zahura n’akaga. Uyu Mukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa mu gihe amato manini yabo agera kuri atanu ari mu nzira ajyana amavuta muri Venezuela. Ni mu gihe kandi ibihugu byombi bimaze […]
Irambona wari umaze imyaka hafi umunani muri Rayon Sports yerekeje muri Kiyovu
Myugariro Irambona Gisa Eric wari umaze imyaka igera ku munani akinira ikipe ya Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri mukeba wayo, Kiyovu Sports. Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso wari usanzwe ari Visi-Kapiteni wa Rayon Sports, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports. Ni umwe mu bakinnyi bakuru Rayon Sports yari ifite, […]
Abanyarwanda bakoreraga i Goma na Bukavu barasaba Leta kubagoboka
Abaturage bo mu karere ka Rubavu, Rusizi na Nyamasheke bakoreraga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo baravuga ko bugarijwe n’ubukene bukabije buterwa n’uko imipaka yafunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus, bityo bagasaba Leta y’u Rwanda kubagoboka bakabasha kuzagumya gukora kuko n’igishoro bakoreshaga bamaze kukirya. Pacifique Sebatware ucuruza ibinyobwa i Goma abikuye mu Rwanda avuga ko we […]
Guinéa:Icyamamare Mory Kanté yitabye Imana
Igikorwa cyo guha icyubahiro icyamamare mu muziki wa Afurika, Mory KantĂ©, cyayobowe na Perezida wa Guinea Alpha CondĂ© kuwa Gatanu nyuma y’uko urupfu rwe rutangarijwe ikinyamakuru ActuJeune n’abo mu muryango we. Ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Apha CondĂ© yashimye cyane umuhate uyu munyamuziki wapfuye afite imyaka 70 yagize mu gusigasira umuco wa Guinea na […]
Abanyarwanda baba mu Bufaransa basabye ko abakingiye ikibaba Kabuga bakurikiranwa
Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bufaransa (CRF) ryasabye iki gihugu ko abantu bose baba barakingiye ikibaba n’abahishiriye Kabuga FĂ©licien ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na bo bakurikiranwa bagahanwa. Kabuga FĂ©licien w’imyaka 84 yatawe muri yombi kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 afatirwa I Paris mu Bufaransa aho yari amaze imyaka […]
Bosenibamwe Aimé wari uyoboye NRS yitabye Imana

Bosenibamwe AimĂ© wari Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS (National Rehabilitation Service) yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi, azize uburwayi. Bosenibamwe yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuva muri Werurwe 2009 kugeza mu Kwakira 2016, umwanya yari yaragiyeho asimbuye Boniface Rucagu. Tariki ya 30 Kamena 2017, ni bwo yahawe inshingano zo kuyobora […]
RDC: Inyeshyamba z’Abatwa zirenga 30 zashyize intwaro hasi
Inyeshyamba 35 z’Abatwa zashyize intwaro hasi, zishyikiriza abayobozi bo mu gace ka Muhuyu ho muri Teritwari ya Nyunzu, mu ntara ya Tanganyika iherereye mu Majyepfo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izi nyeshyamba zafashe icyemezo cyo gushyira intwaro hasi ku wa gatanu tariki ya 21 Gicurasi, ziyemeza guhuza imbaraga n’abari kurwana no kugarura amahoro muri […]
Abayisilamu bagiye kwizihiriza Ilayidi mu ngo zabo

Mu buzima busanzwe bw’amadini n’amatorero hose ku Isi usanga abayoboke bayo bagiye bafite iminsi itandukanye bizihiza bigendanye n’imyemerere yabo. Idini ya Isilamu nayo ifite iminsi mikuru yizihiza yihariye nk’Ilayidi nto wizihizwa ubwo abayisilamu baba bamaze iminsi 30 batarya batananywa ku manywa y’ukwezi kwa Cyenda kwitwa Ramadhan mu rwego rwo kwiyegereza Imana. Uretse uyu munsi, abayisilamu […]
Kabuga yagize imyirondoro irenga 20 na pasiporo enye yakuye muri Afurika-Brammertz

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i Arusha, IRMCT, Serge Brammertz yatangaje ko umunyemari Kabuga FĂ©licien yafashwe yari amaze kugira imyirondoro irenga 20 ndetse amaze guhabwa pasiporo enye yakuye mu bihugu bitandukanye muri Afurika. Ni mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Vanity Fair cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, asobanura ku buryo burambuye uko Kabuga yafashwe […]
Ba maneko ba Zambia bafatiwe ku butaka bwa RD Congo
Abanya-Zambia babiri bari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku wa 17 Gicurasi, nyuma yo gufatirwa ku butaka bw’iki gihugu ahitwa Moba ho mu ntara ya Tanganyika. Umuyobozi wa Territoire ya Moba, Didier Mumbere, yabwiye Radio Okapi ko bariya bantu bavuze ko ari abapolisi ba Zambia, bakaba barinjiye ku […]