Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i Arusha, IRMCT, Serge Brammertz yatangaje ko umunyemari Kabuga Félicien yafashwe yari amaze kugira imyirondoro irenga 20 ndetse amaze guhabwa pasiporo enye yakuye mu bihugu bitandukanye muri Afurika.
Ni mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Vanity Fair cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, asobanura ku buryo burambuye uko Kabuga yafashwe tariki ya 16 Gicurasi 2020 mu gace ka Asnieres-sur-Seine, i Paris mu Bufaransa.
Brammertz yavuze ko bitari korohera umuntu nka Kabuga kuba mu bwihisho imyaka 26 yose [nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi] akiri wa wundi. Uburyo uyu musaza yakoresheje ni uguhinduranya ahantu ho kuba nko mu bihugu bitandukanye muri Afurika ndetse no ku mugabane w’I Burayi nko mu Budage, mu Bubiligi, u Bwongereza no mu Bufaransa.
Uyu Mushinjacyaha yasobanuye ko Kabuga wari ufite indi myirondoro, mu 2007 yari mu Budage ari kumwe n’umukwe we, Ngirabatware Augustin watawe muri yombi muri Nzeri, uwo mwaka ariko icyo gihe uyu musaza ngo ntiyatahuwe.
Umunyamakuru wa Vanity Fair abaza Brammertz ati: “Imyaka 26 ni myinshi ku kuba yari atarafatwa. Bishoboka bite?” Na we asubiza ati: “Kabuga yari afite imyirondoro irenga 20 na pasiporo eshatu zitandukanye. Ubwo yatabwaga muri yombi, yakoreshaga indi pasiporo, dutekereza ko ari iya kane; zose yakuye mu bihugu by’Afurika bitandukanye.”
Akomeza ati: “Noneho ikibazo ni uko izi pasiporo zitari impimbano ndetse ntizibwe.” Avuga ko izi pasiporo zateweho kashe n’inzego z’ubuyobozi zibifitiye ububasha, zemeye kwakira ruswa cyangwa zikivanga muri iyi dosiye mu bundi buryo.
Kabuga Félicien ashinjwa gutera inkunga y’amafaranga ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi. Ni umwe mu bashinze Radiyo na Televiziyo ya RTLM yakwirakwizaga ubutumwa bubiba urwango n’amacakubiri. Yahunze u Rwanda mu 1994, atangira gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, i Arusha muri Tanzania mu 1997.
Yafashwe yari amaze imyaka 23 ashakishwa, ndetse Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rushinzwe gushakisha abakekwaho ibyaha by’intambara, ibyibasira inyokomuntu n’ibya jenoside rwari rumaze imyaka 18 rumushyiriyeho miliyoni 5 z’amadolari yagombaga guhabwa uwari gutanga amakuru amufatisha.

Operasiyo yo kumufata yayobowe n’inzobere ikaba n’inararibonye, Serge Brammertz, Umubiligi wari umenyereye gufata abakwaho ibyaha bikomeye. Yagize uruhare mu ifatwa rya Radovan Karadzic [wari warahinduye amazina, yaratakaje ibiro 20, yarahinduye imiterere y’umubiri we, yarabaye n’umuvuzi] mu 2008 na Rakto Mladic mu 2011 bahamwe n’ibyaha by’intambara yashyamiranyije Bosnia na Serbia. Uyu Mushinjacyaha kandi ari mu bakoze iperereza ku ntagondwa z’umutwe w’iterabwoba wa Hezbollah zishe Minisitiri w’Intebe wa Liban, Rafik Hariri mu 2005.


