Habonetse abantu 38 banduye Covid-19 barimo abafungiwe muri kasho i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 12 Nyakanga 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 38 banduye Covid-19 mu bipimo 3021 byafashwe. Ababonetse muri Kigali ni 29 barimo itsinda ry’abafungiye muri za kasho. Harimo kandi 5 babonetse mu Karere ka Rubavu, 2 babonetse mu Karere ka Kirehe, 1 wabonetse muri Nyamagabe n’uwabonetse mu batwara amakamyo bashyizwe […]
Kariakoo Derby: Simba SC ya Kagere yihanije Yanga ya Haruna na Papy
Ikipe ya Simba Sports Club ikinamo rutahizamu w’Umunyarwanda, Meddie Kagere, yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu muri Tanzania, nyuma yo kwihaniza Young Africans ya Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick bita Papy ikayitsinda ibitego 4-1. Hari mu mukino wa 1/2 cy’Irangiza cy’igikombe cy’igihugu wakiniwe kuri Stade Uwanja wa Taifa mu mujyi wa Dar Es Salaam, […]
Mu mafoto: Menya impamvu yicuza kuba yaratakaje akayabo k’amafaranga mu bukwe

Umushoramari mu muziki wo muri Nigeria, Ubi Franklin yatangaje ko ikintu yicuza cyane mu icunga ry’amafaranga ari ukuba yarakoze ubukwe, agashoramo umurengera w’amafaranga, atanga n’impamvu zishyigikira ibyo avuga. Hashize imyaka ine Ubi Franklin akoze ubukwe bw’akataraboneka n’umukinnyi wa filimi, Lilian Esoro. Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare mu muziki w’Afurika birimo: Tekno, Tiwa Savage, Iyanya, 2Face Idibia […]
Menya byinshi ku duce 44 tubitse amateka yo kwibohora tuzajya dusurwa na mukerarugendo
Mu minsi ishize, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko kigiye gushyira ahagaragara ahantu 44 nyaburanga habumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, binyuze muri porogramu (application) yitwa Liberation Trail. Aha hantu (sites) hagiye kwiyongera ku handi hasurwaga na ba mukerarugendo, ku buryo ushaka gusobanukirwa aya mateka, azajya anyoterwa no kuhasura. Utu duce nyaburanga turi mu […]
Diamond na Ali Kiba basusurukije abitabiriye inama nkuru ya CCM ku rubyiniro rumwe

Ibyamamare mu muziki mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz na Ali Kiba bwiho kudacana uwaka bagaragaye ku rubyiniro rumwe aho bari mu bahanzi batoranyijwe ngo basusurutse abitabiriye inama nkuru y’ishyaka ‘Chama Cha Mapinduzi’ yari igamije kwerekana umukandida waryo mu matora ya Perezida. Aba bahanzi bakunze kurangwa n’intambara y’amagambo hagati yabo, basangiye urubyiniro ndetse buri umwe […]
Malawi: Saulos Chilima uherutse kugirwa Visi-Perezida yarusimbutse
Imwe mu modoka zari ziherekeje Saulos Chilima uherutse kugirwa Visi-Perezida w’igihugu cya Malawi, yakoze impanuka kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2020, babiri bahasiga ubuzima. Ni impanuka yabereye hafi y’ahitwa Phalula mu gace ka Bakala, ubwo Visi-Perezida Chilima yavaga ahitwa Blantyre aho yari yagiye kugirana inama n’abikorera bo muri ako gace, yerekeza i […]
Cinema: Amitabh Bachchan n’umuhungu we Abhishek Bachan basanzwemo Covid-19
Ibyamamare muri Cinema y’u Buhinde n’Isi muri rusange, Amitabh Bachchan n’umuhungu we Abhishek Bachchan basanzwemo Covid-19. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitte , Amitabh Bachchan yavuze ko we n’umuhungu we Abhishek Bachchan banzwemo Covid-19. Ni nyuma y’igihe gito bari bamaze batangiye kugaragaza bimwe mu bimenyetso bya Covid-19 birimo umuriro n’inkorora. Nyuma yo gusangwamo […]
Nyamasheke: Umwarimu yajyanwe mu kigo cy’inzererezi azira imyitwarire mibi
Umwarimu witwa Muhayishema Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko wigisha mu yisumbuye muri G.S Karambi mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, kuva tariki ya 7 Nyakanga acumbikiwe mu kigo cyakirirwamo inzererezi n’abandi bafite imyitwarire mibi cya Kagano muri aka karere, azira imitwarire mibi ubuyobozi buvuga ko ikabije. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe […]