Mu minsi ishize, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko kigiye gushyira ahagaragara ahantu 44 nyaburanga habumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, binyuze muri porogramu (application) yitwa Liberation Trail. Aha hantu (sites) hagiye kwiyongera ku handi hasurwaga na ba mukerarugendo, ku buryo ushaka gusobanukirwa aya mateka, azajya anyoterwa no kuhasura.
Utu duce nyaburanga turi mu turere 6 muri 30 tugize u Rwanda, ingabo za RPA zikaba zaragiye zituvana mu maboko y’ingabo za guverinoma yari iriho (Ex-FAR) kugeza ubwo zafashe umurwa mukuru, Kigali, mu rugamba rwo kwibohora rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990, rukarangira tariki ya 4 Nyakanga 1994.
Ni utuhe? Dusobanuye iki mu mateka yo kwibohora? Bwiza.com yakusanyije amakuru yatwo, kamwe ku kandi, yifashishije iyi ‘application’ ya Liberation Trail.
1. Umupaka wa Kagitumba
Ku ruhande rw’u Rwanda, uyu mupaka uherereye mu murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare. Uyu mupaka ni wo watangiriyeho urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990, icyo gihe ingabo za RPA zimenyesha Abanyarwanda n’imiryango mpuzamahanga ko zishoje urugamba. Ingabo 200 zari ziyobowe na nyakwigendera Chris Bunyenyezi zahanganye z’iya leta y’u Rwanda zari zirinze uyu mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Ibirindiro bya mbere RPA zabishinze aha ngaha.
2. Namuhemure
Aka gace kari mu Murenge wa Rwimiyaga w’Akarere ka Nyagatare, kakaba gahuza u Rwanda na Tanzania, iruhande rw’umugezi w’Akagera. Aha ni ho ingabo za RPA zitoreje, mbere y’uko zitangiza urugamba rwo kwibohora. Aka gace ni ko karemeweho ‘units’ zitandukanye za RPA, ndetse zihabwa imbunda zo mu bwoko bwa AK-47 zahawe izina rya ‘Pole Akagera’.
3. Ryabega
Ni mu murenge wa Nyagatare w’Akarere ka Nyagatare. Tariki ya 23 Ukwakira 1990 ubwo urugamba rwari rumaze iminsi 23, Chris Bunyenyezi na Bayingana baguye mu mutego w’ingabo za leta y’u Rwanda y’icyo gihe, maze bicirwa hano muri Ryabega. Aba babiri bari abasirikare bakomoye muri RPA.
4. Umujyi wa Nyagatare
Uyu ni wo mujyi wa mbere w’u Rwanda ingabo za RPA zafashe, iki gikorwa kikaba kiri mu by’ingenzi byatumye izi ngabo zigira ‘morale’.
5. Ikigo cya girikare cya Gabiro
Iki kigo giherereye mu Murenge wa Nyagatare w’Akarere ka Nyagatare. Ni ikigo cya gisirikare gikomeye ingabo za RPA zafashe, tariki ya 6 Ukwakira 1990. Iki kigo kandi cyabagamo n’abasirikare baturutse mu bihugu by’amahanga nka Zaire. Ingabo za RPA zahanganiyemo na Divisiyo y’ingabo zidasanzwe zo muri Zaire, zihavana insinzi, zikomeza urugamba rwo kubohora igihugu.
6. Ishyamba ry’Urugano
Ni mu Murenge wa Nyange w’Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ni ishyamba ry’imigano muri Pariki y’Ibirunga, ahahuza u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hakaba hahuriye kandi ibirunga bya Sabyinyo, Gahinda na Muhabura. Bitewe n’ubutumburuke, ishyamba ry’inzitane ndetse n’ubukonje, byatumye ingabo za RPA uburyo bushya bw’imyitozo, ingabo z’igihugu zitari zizi. Umugaba Mukuru wa RPA yafashe umwanzuro wo kuvana ingabo ze muri Pariki y’Akagera, azijyana mu Rugano, akaba yarahashinze ibirindiro bikuru, byatumye izi ngabo kandi zifata ikiruhuko.
Iri shyamba ryafashije RPA gufata umujyi wa Ruhengeri ndetse no gufata ibirindiro by’ingabo z’igihugu bitandukanye muri Cyanika.
7. Gereza ya Ruhengeri
Iyi gereza iherereye mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze. Kuva mu 1959, iyi gereza yafungirwagamo Abatutsi n’abandi batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Tariki ya 23 Mutarama 1991, ingabo za RPA zagabye igitero mu mujyi wa Ruhengeri wari uwa kabiri ukomeye mu gihugu, zifungura imfungwa zari muri iyi gereza nta n’imwe ihakomerekeye. Iyi gereza isa n’iyari hagati y’ikigo cya gisirikare cya ‘Camp Muhoza’ ndetse Camp Mubona yarimo aba ‘Gendarmes’.
8. Ikigo cya gisirikare cya Muhoza (Camp Muhoza)
Cyari giherereye mu Murenge wa Cyuve w’Akarere ka Musanze. Ni ikigo cyari gikomeye muri Perefecture ya Ruhengeri, kikaba cyaragabweho igitero na RPA muri Mutarama 1991, kinafatwa ubwo.
9. Pozisiyo ya Nyamagumba
Ni mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze, iherereye ku musozi wa Nyamagumba uri inyuma ya Gereza ya Ruhengeri. Ingabo zahabaga zari zifite inshingano zo kurinda kurinda ibiro bya Perefecture ya Rugengeri, abayobozi ndetse n’ibikorwaremezo byaho. Byatwaye iminsi itatu kugira ngo ingabo za RPA zifate ibi birindiro.
10. Ikigo Nderabuzima cya Butaro
Ubu cyahindutse ibitaro, kikaba giherereye mu Murenge wa Butaro w’Akarere ka Burera. Icyo gihe byari Ikigo Nderabuzima, gifatwa na RPA muri Kamena 1992. Kuva icyo gihe, ingabo za RPA zatangiye kucyifashisha zivura abarimo abaturage ndetse n’ingabo zabo zakomeretse.
11. Paruwasi Gatulika ya Runaba
Iherereye mu Murenge wa Butaro w’Akarere ka Burera. Hari pozisiyo y’ingabo z’igihugu, muri Kamena 1992 ifatwa na RPA. Gufata iyi paruwasi cyari ikimenyetso cyereka abaturage na Vatican ko ingabo za RPA zahageze. Aka gace iyi paruwasi iherereyemo kandi, kabagamo abasirikare benshi ba leta yariho ndetse n’abayoboke b’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi.
12. Gikoba
Aka gace gaherereye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare. Karimo pozisiyo y’ingabo za leta yari iriho, kakaba karabayemo urugamba rukomeye hagati yazo na RPA. Umugaba Mukuru wa RPA yahashyize icyicaro, ahategurira ibikorwa bitandukanye bya gisirikare. Aha kandi habereye inama zitandukanye z’igisirikare n’iza politiki, Umugaba Mukuru ni naho yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mpuzamahanga. Muri Gakoba kandi, ni ho RPA zateguriye igitero cyo gufata umujyi wa Byumba, nyuma ya Ruhengeri.
13. Tabagwe
Aka gace gaherereye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare. Ni ko katuwemo bwa mbere n’Abanyarwanda bari bavuye mu buhungiro. Nako kafashwe na RPA, nyuma yo gutsinda ingabo z’igihugu zari zarashinzemo ibirindiro.
14. Mabare
Ni agace kari mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare. Nako karimo ibirindiro bikomeye by’ingazo za leta y’u Rwanda y’icyo gihe. Nako karafashwe, urugamba rwo kubohora igihugu rurakomeza.
15. Kaborogota
Aka gace nako gaherereye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare. Kimwe n’utundi tuce nka Mabare, na Kaborogota yarimo ibirindiro bya ex-FAR, nako karafashwe nyuma y’insinzi ya RPA.
16. Gishuro
N’aka gace kari muri Tabagwe, kakaba karabagamo ibiro by’Umugaba Mukuru wa RPA. Gishuro yabayemo ishuri rya RPF Inkotanyi (RPF Cadre-ship school) kandi mbere y’uko ryimurirwa muri Karama.
17. Gasheshe
Aka gace kari mu Murenge wa Tabagwe karimo ibirindiro bya Ex-FAR byari imbogamizi kuri Pozisiyo za RPA zari mu Mutara ndetse n’ibitero izo ngabo zari zikomeje mu rugamba rwo gufata uduce dutandukanye mu rugamba rwo kwibohora.
18. Mutojo
Gaherereye mu Murenge wa Butaro w’Akarere ka Burera. Nako karimo ibirindiro bya Ex-FAR gusa ingabo za RFA zaragafashe zikomeza kwagura mu byo zitaga ‘centimetero’.
19. Bushara
Garereye mu Murenge wa Rukomo w’Akarere ka Nyagatare. Karimo ibirindiro by’ingabo za Ex-FAR zagabaga ibitero ku ngabo za RPA muri Gatuna.
20. Kabuga
Gaherereye mu Murenge wa Karama w’Akarere ka Nyagatare. Ifatwa rya Kabuga na Mutojo ryatumye ingabo za RPA zibasha gufata umujyi wa Byumba, ndetse zikomeza n’ibindi bitero.
21. Umusozi wa Shonga
Uherereye mu Murenge wa Tabagwe w’Akarere ka Nyagatare. Agace ka Shonga kari mu twafashwe n’ingabo za RPA. Aka kandi ni ho ingabo za Ex-FAR zakoreye operasiyo yiswe ‘Rukokoma’ cyangwa ‘Operation Ratissage’ yari igamije kuvana ingabo za RPA mu Rwanda, gusa byarangiye operasiyo itageze ku ntego, RPA bafata Shonga.
22. Gikagati
Aka gace gaherereye mu Murenge wa Karama w’Akarere ka Nyagatare. Ni kamwe mu duce tw’Umutara twari imbogamizi ku ngabo za RPA kuko kabagamo ibirindiro bya Ex-FAR. Mu ntangiriro z’Ugushyingo 1991, ingazo za RPA zakabyeho igitero ndetse ziragafata, zikomeza kwagura imbago.
23. Nyabwishongwezi
Ni mu Murenge wa Matimba w’Akarere ka Nyagatare. Ku misozi ya Nyabwishongwezi, habereye urugamba rukomeye rwa mbere hagati ya RPA na Ex-FAR. Ingabo za RPA zafashe intwaro zikomeye za Ex-FAR. Tariki ya 2 Ukwakira 1992, ingabo za Ex-FAR zari ku burindi mu muhanda wa Kayonza-Gabiro-Kagitumba zabonye ingabo nkeya za RPA zari ku musozi wa Nyabwishongwezi, maze ziharasa amasasu makeya. Kuri uwo musozi, Gen. Fred Rwigema yari yahagiye kugira ngo ategure urugamba. Isasu rimwe mu yo ingabo za Ex-FAR zarashe, ryishe Gen. Rwigema, ahasiga ubuzima.
24. Rushaki
Ni mu Murenge wa Rushaki w’Akarere ka Gicumbi. Higeze kubakwa ibiro by’Umugaba Mukuru wa RPA. Habaye kandi ibiro by’umutwe wa RPA ushinzwe imyitwarire (discipline).
25. Ishuri rya Rushaki
Ishuri rya Rushaki riherereye mu Murenge wa Rushaki w’Akarere ka Gicumbi, ryigeze kubamo ibirindiro by’ingabo za RPA.
26. Kaniga
Ni mu Murenge wa Kaniga w’Akarere ka Gicumbi. Habaye ibiro by’itumanaho n’ikoranabuhanga bya RPA. Aha kandi hakoreye radiyo ya Muhabura ya RPA, ku murongo wa SW (Short Waves).
27. Ku Mulindi
Ni mu Murenge wa Kaniga w’Akarere ka Gicumbi. Aha habaye ibiro by’Umuyobozi Mukuru wa RPA kuva muri Kamena 1992 kugeza ubwo urugamba rwo guhagarika jenoside rwari rurangiye mu 1994. Inama za politiki, iza gisirikare, ibirori ndetse n’imikino byategurwaga na RPA, byaberaga ku Mulindi. Amashyaka ataravugaga rumwe na leta y’u Rwanda ndetse n’abayobozi b’abanyamahanga, baratumirwaga kugira ngo baganire na RPA ku Mulindi. Ku Mulindi ni ho haremewe amakipe ya Football, Volleyball ndetse na Basketball ya RPA. Aha kandi ni ho haremewe Batayo yari igizwe n’abasirikare 600.
28. Mukarange
Ni mu Murenge wa Mukarange w’Akarere ka Gicumbi. Ifatwa rya Mukarange ryabaye igikorwa gikomeye ingabo za RPA zakoze kuko yari isobanuye byinshi ku butegetsi bwa Prefecture ya Byumba. Ikindi kandi ryahaye RPA urubuga rugari rwo kurinda ibiro bikuru bya RPA byari byamaze gushyirwa ku Mulindi. Ni aha Umuyobozi wa RPA yavugiye imbwirwaruhame itera akanyabugabo ingabo. Yagize ati: “Iki gisirikare cyacu ni cyo kizaba umusingi w’impinduka zizaba mu gihugu cyacu.” Ifatwa rya Mukarange ryafunze umuhanda mpuzamahanga wa Kigali-Gatuna mu gace ka Ngondore.
29. Gatuna
Ni mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi. Yafashwe na RPA mu mpera z’1990 nyuma yo kuza k’Umugaba Mukuru mushya, Maj. Paul Kagame. Icyo gihe kandi, ingabo za RPA zisuganyaga bundi bushya. Gatuna ijya gufatwa, Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko ingabo zayo zamaze kwirukana RPA mu Rwanda, ifatwa ryayo ryavanyeho icyo kinyoma.
30. Rubaya
Ni mu Murenge wa Rubaya w’Akarere ka Gicumbi. Rubaya yabayemo ibiro by’Umugaba Mukuru wa RPA, ikaba kandi ububiko bw’ibikoresho bw’izi ngabo zari mu rugamba rwo kubohora igihugu. Aka gace kandi kigeze gusurwa n’intumwa ya Papa Yohana Paulo II, Eshegaray mu 1992.
31. Cyumba
Ni mu Murenge wa Cyumba w’Akarere ka Gicumbi. Ibiro bya Komine ya Cyumba byafashwe na RPA mu rugamba rwari rukomeye rwabaye mu 1992. Ifatwa ry’ibyo biro ryajyanye n’ifatwa ry’utundi duce twari tuyigize. Cyumba kandi yafatiwemo imodoka y’intambara (tank) ya Ex-FAR n’izindi ntwaro nyinshi.
32. Bungwe
Ni mu Murenge wa Bungwe w’Akarere ka Burera. Bungwe yabaye ububiko bw’intwaro za RPA, ikaba yarabaye n’agace ko kurindiramo ubundi bubiko bwari muri Rubaya, ndetse yanabayemo Sitasiyo ya Radio Muhabura. Ni ho Umugaba Mukuru wa RPA yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa La Flambeau witwaga Rangira Adrien, wanditse inkuru ayita ‘Igihugu mu Kindi’.
33. Bushara
Ni mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare. Hari ibirindiro by’ingabo za Ex-FAR zagabaga ibitero ku birindiro ingabo za RPA zari zarubatse muri Gatuna.
34. Karama
Ni mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare. Ni ho ingabo za RPA zimuriye ibirindiro zivuye muri Gishuro, mu gihe guverinoma yariho yagiranaga ibiganiro by’amahoro na RPA. Karama yafashwe mu 1992, iba ikigo cy’imyitozo y’ibanze n’iyihariye ndetse n’amasomo ya politiki.
35. Muhambo/Gatunda
Ni mu Murenge wa Gatunda w’Akarere ka Nyagatare. Hari ibirindiro by’ingabo zihuriweho, CMF (Combined Military Forces) byari biyobowe na Col. William Bagire na Lt. Col. John Mugabo. Naho hari mu hafashwe n’ingabo za RPA.
36. Kiyombe
Ni mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare. Ibiro by’ubutegetsi bya Kiyombe ni byo bya mbere byafashwe na RPA muri Prefecture ya Byumba.
37. Gatebe/Kivuye
Ni mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera. Ni ho hashyizwe ishuri rya mbere ryigisha abayoboke ba RPA/RPF.
38. Mashyiga/Miyove
Ni mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi. Ni ho Umugaba Mukuru wa RPA yahereye amabwiriza abasirikare bagombaga kwinjira muri Batayo y’abasirikare 600 bagombaga gutangiza igikorwa cyo guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi, muri Kigali. Ni nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvenal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda, ryabaye tariki ya 6 Mata 1994, ryakurikiranye n’ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi. Tariki ya 8 Mata 1994 muri Mashyiga, Umugaba Mukuru wa RPA yatangaje ku mugaragaro ko hatangiye igikorwa cyo guhagarika jenoside.
39. Zoko
Ni mu Murenge wa Mutete w’Akarere ka Gicumbi, ahahoze ari Komine ya Buyoga. Ifatwa ry’aka gace ryatumye byorohera ingabo za RPA kwinjira muri Kigali. Ingabo za Ex-FAR zashakaga kwigarurira Zoko kugira ngo zisubiza umuhanda wa Gatuna-Byumba-Kigali, ariko ntabwo byashobotse.
40. Mugambazi
Ni mu Murenge wa Murambi w’Akarere ka Rulindo. Aka gace ni irembo ryinjira mu murwa mukuru w’u Rwanda, ari wo Kigali. Gufata Mugambazi kwa RPA, kwafunguye inzira yo kwinjira neza muri Kigali.
41. Rutongo
Ni mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo. Ni agace ingabo za RPA zafashe, zikomeza kwegera umurwa wa Kigali. Yari inzira nziza izi ngabo zari zikomeje yo guhagarika jenoside, zerekeza ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
42. Kagugu
Ni mu Murenge wa Kinyinya w’Akarere ka Gasabo. Aha ingabo za RPA zinjiriye muri Kigali, mu bilometero bike werekeza ku Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, aho Batayo ya 3Bn nshya yari igizwe n’abasirikare 600 yerekezaga hamwe n’abanyapolitiki ba RPA. Kagugu yarafashwe, ishingwamo ibirindiro bya Batayo ya 3Bn.
43. Bwisige
Ni mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi. Ibirindiro by’ingabo za Ex-FAR byari muri Bwisige byafashwe na RPA muri operasiyo ‘Le Huit’ yabaye tariki ya 8 Gashyantare 1992, nyuma y’aho guverinoma yari ku butegetsi yanze kubahiriza amasezerano y’amahoro. Nyuma yo gufatwa k’uduce nka Bwisige na Ngarama, hafashwe utundi duce twa Rulindo na Ruhengeri twarafashwe.
44. Ibiro by’Inteko Ishinga Amategeko, (Conseil National de Development)
Ibi biro biherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Byari hafi y’ibirindiro by’umutwe w’abasirikare barindaga Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ni ho hoherejwe itsinda ry’abanyapolitiki bari bahagarariye RPA/RPF, Batayo ya 3Bn yari ibarinze ishinga ibirindiro aho ngaho. Tariki ya 28 Ukuboza 1993 aba banyapolitiki n’ababarinze basesekaye i Kigali kugira ngo bashyireho guverinoma nshya yari ihuriweho n’impande zombi nk’uko byari byemejwe mu masezerano ya Arusha yo mu 1993. Kugaragara kw’aba banyapolitiki ndetse n’ibirindiro bya RPA kuri iyi nyubako byabaye ikimenyetso gikomeye ko nta gusubira inyuma guhari.
Ushaka kumenya byinshi kuri aya mateka mu mafoto, wasoma iyi nkuruhttps://bwiza.com/?Amafoto-arenga-50-yakwibutsa-urugamba-rwo-kubohora-u-Rwanda



4 Responses
Menya byinshi ku duce 44 tubitse amateka yo kwibohora tuzajya dusurwa na mukerarugendo
Mukosore kuri no. 43. Ntabwo Bwisige yafashwe muri 2020
Menya byinshi ku duce 44 tubitse amateka yo kwibohora tuzajya dusurwa na mukerarugendo
Mukosore kuri no. 43. Ntabwo Bwisige yafashwe muri 2020
Menya byinshi ku duce 44 tubitse amateka yo kwibohora tuzajya dusurwa na mukerarugendo
Nyagatare oyeeeeeeee!
Menya byinshi ku duce 44 tubitse amateka yo kwibohora tuzajya dusurwa na mukerarugendo
Nyagatare oyeeeeeeee!