both2.jpg

Mu mafoto: Menya impamvu yicuza kuba yaratakaje akayabo k’amafaranga mu bukwe

Sangiza iyi nkuru

Umushoramari mu muziki wo muri Nigeria, Ubi Franklin yatangaje ko ikintu yicuza cyane mu icunga ry’amafaranga ari ukuba yarakoze ubukwe, agashoramo umurengera w’amafaranga, atanga n’impamvu zishyigikira ibyo avuga.

Hashize imyaka ine Ubi Franklin akoze ubukwe bw’akataraboneka n’umukinnyi wa filimi, Lilian Esoro. Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare mu muziki w’Afurika birimo: Tekno, Tiwa Savage, Iyanya, 2Face Idibia na Paul Okoye wahoze mu itsinda rya P-Square. Abageni n’ababwitabiriye, bahinduranyije imyenda inshuro enye muri ubu bukwe bumwe.

Ubi mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Business Today, yagize ati: “Ndatekereza ikosa rikomeye nakoze mu mafaranga ari ayo nakoresheje mu bukwe, kubera ko hari baganzi banjye bari babisobanukiwe bari bambwiye ko ntegura akantu gako, maze tujye mu rugo. Iyo nza kubimenya, nari gukora akantu gatoya kandi gasobanutse kurusha ibyo nakoze.”

Ubu ngubu ngo iyo abonye abakoze ubukwe bw’igitangaza, arabaseka, ati: “Kubera ko ari ibirori bikorwa umunsi umwe gusa, iyo urangiye, nabwo buba burangiye. Bavuga ko ari urwibutso, ariko urabona ko ushobora gukora urwibutso bitabaye ngombwa ko utakaza za miliyari.”

Ubi Franklin na Lilian Esoro batandukanye babyaranye umwana umwe witwa Jayden babyaye tariki ya 17 Nyakanga 2016. Gusa ariko kandi Jayden ni umwana wa kane wa Ubi kuko afite abandi batatu yabyaranye n’undi mugore.

Amafoto y’uko ubukwe bwagenze (Src: My Wedding/Ug.)

both2.jpg

both3.jpg

both4.jpg

both5.jpg

both1.jpg

both2-2.jpg

lilian-esoro-ubi-franklin-white-wedding_bellanaija-weddings-2015_keziie-photography_pkw_0397-750x500.jpg

lilian-esoro-ubi-franklin-white-wedding_bellanaija-weddings-2015_keziie-photography_pkw_0397-750x500-2.jpg

Cake bakoresheje mu bukwe
Cake bakoresheje mu bukwe

lilian-esoro-ubi-franklin-white-wedding_bellanaija-weddings-2015_keziie-photography_dsc_5347-1.jpg

Aha ni ho biyakiriye
Aha ni ho biyakiriye
Ubukwe bwitabiriwe n'ibyamamare birimo Tiwa Savage
Ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare birimo Tiwa Savage

lilian-esoro-ubi-franklin-white-wedding_bellanaija-weddings-2015_keziie-photography_dsc_2302-1-750x501.jpg

rji7ki-750x499.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *