Kigali no mu turere dutanu habonetse abantu 43 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 19 Nyakanga 2020 yatangaje ko abantu 43 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 3214 byafashwe. Ababonetse muri Kigali ni 34 bavuye mu itsinda riri mu kato ryitabwaho by’umwihariko. Rusizi yabonetsemo 3, Rubavu ibonekamo 3, Rutsiro ibonekamo 1, Nyabihu ibonekamo 1 na Nyamasheke ibonekamo 1. Abamaze gukira iki cyorezo […]
Kuva muri Rayon Sports ujya muri APR ni ibintu byiza cyane_Bizimana Yannick
Rutahizamu Bizimana Yannick, yatangaje ko kuva muri Rayon Sports ajya muri APR FC ari ibintu byiza, ngo kuko ari intambwe buri mukinnyi wese ukina umupira w’amaguru mu Rwanda aba yifuza gutera. Kuri iki cyumweru cy’itariki ya 19 Nyakanga ni bwo APR yerekanye abakinnyi bane bashya yasinyishije muri iyi mpeshyi, ndetse n’umwe yazamuye mu ishuri ryayo […]
Hashize imyaka 26 hagiyeho Guverinoma y’Inzibacyuho, yitwa ‘Iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda’

Nyuma y’iminsi 15 ingabo za RPA/FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda, nyuma y’amezi atatu n’iminsi 13 Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda apfuye, u Rwanda rwabonye Guverinoma y’inzibacyuho yiswe ‘Iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda’ aho Perezida yabaye Bizimungu Pasteur, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe . Perezida Pasteur Bizimungu yeguye kuri uyu mwanya muri Werurwe 2000 asimburwa kuri uyu mwanya […]
Guverineri wa Mombasa yagaragaye aririmba indirimbo ‘Katerina’ ya Bruce Melody
Guverineri w’Intara ya Mombasa iri mu zigize igihugu cya Kenya, Hassan Joho, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma ya videwo ye yagiye hanze aririmba indirimbo ‘Katerina’ y’umuhanzi Bruce Melody. Amashusho ya Guverineri Joho usanzwe ari umunyabirori, yashyizwe hanze bwa mbere ahagaragara na mugenzi we Mike Sonko uyobora Umujyi wa Nairobi, mbere yo gusamirwa hejuru n’abazi […]
Burundi: Perezida Ndayishimiye yasabwe kurekura abanyamakuru ba Iwacu bafunzwe
Umuryango CPJ (Comité de protection des Journalists) ushinzwe kurengera abanyamakuru, wandikiye Guverinoma y’u Burundi usaba ko abanyamakuru bane b’igitangazamakuru Iwacu bafunzwe barekurwa. Mu ibaruwa CPJ iheruka kwandikira Perezida mushya w’u Burundi, Gen. Maj. Ndayishimiye Evariste, yavuze ko yizeye ko itsinda rishya riyoboye u Burundi rishobora kubugeza ku iterambere ryihuse kandi rifite ireme “mu guca ukubiri […]
Sembagare Samuel wigeze kuyobora akarere ka Burera yakoze impanuka ararokoka
Sembagare Samuel wahoze ayobora akarere ka Burera, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020, yakoreye impanuka mu kagari ka Musasa, Umurenge wa Gitovu mu karere ka Burera, Imana ikinga akaboko. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wo mu Gitovu, ku birometero bike uvuye ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka. Amakuru avuga ko Sembagare […]
Afurika y’Epfo: Babiri barashwe barapfa bazira kwiba udupfukamunwa
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, abajura babiri barasiwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya O.R Tambo mu Mujyi wa Johannesburg nyuma yo kurasana na polisi ubwo bafatwaga bamaze kwiba udupfukamunwa na telefoni ngendanwa. Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro kaje ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya O.R Tambo binijra mu […]
Gicumbi: Imodoka ya Ritco yaguye mu mugezi, Imana ikingira akaboko abarimo

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, imodoka itwara abagenzi y’ikigo cya RITCO yakoreye impanuka mu Gasantere ka Cyandaro, mu Murenge wa Ruvune ho mu karere ka Gicumbi, gusa Imana yakingiye akaboko abayirimo. Iyi modoka ubwo yari ivuye mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama, yakoze impanuka ubwo yasubiraga inyuma ikagwa […]
Nigeria: Abana batandatu bahitanwe n’igisasu batoye mu murima
Polisi yo mu gihugu cya Nigeria ikorera mu ntara ya Katsina, ivuga ko ku mugoroba w’ejo kuwa Gatandatu, abana batandatu bahitanywe n’igisasu batoye mu murima, abandi batanu bakomereka bikomeye. Nk’uko itangazamakuru ryo muri iki gihugu ribivuga, Igipolisi cyemeje ko uguturika kwabereye mu karere ka Yammama ubwo abana batoraga iki gisasu mu murima bagatangira kugikinisha batamenye […]
Umunyarwanda yafunzwe ngo abazwe iby’inkongi yafashe Kiliziya ya Nantes

Polisi y’u Bufaransa kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020 yataye muri yombi Umunyarwanda ufite imyaka 39 y’amavuko kugira ngo abazwe iby’inkongi yafashe Katedarali ya Kiliziya Gatolika ya Nantes mu Bufaransa. Igitangazamakuru Le Figaro kivuga ko uyu Munyarwanda yakoreraga kuri iyi Katedarali nk’umukorerabushake. Ku wa Gatanu, umunsi wabanjirije inkongi ni we wafunze imiryango y’iyi kiliziya. Umushinjacyaha […]
Perezida wa Rayon Sports yashimiye APR FC yaguze Bizimana Yannick
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yemeje ko Bizimana Yannick yagurishijwe muri APR FC mu nyungu za Rayon Sports, aboneraho gushimira iyo kipe y’Ingabo z’Igihugu yaguze uriya rutahizamu ukiri muto. Ku wa gatandatu tariki ya 18 Nyakanga Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo, yemeje ko Bizimana Yannick yatandukanye na yo, gusa ntiyatangaza ikipe yerekejemo. Cyakora […]
Kaminuza idafite inyubako yayo bwite ntizongera kwemererwa gukora
Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, yatangaje ko iri gutegura amabwiriza avuguruye azajya agenderwaho mu kwemerera kaminuza nshya gukorera mu Rwanda, kimwe n’izisanzwe zikora zikaba nazo zisabwa kuzayubahiriza mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi. Amwe muri yo ni uko ntayo izongera kwemererwa gukora idafite inyubako yayo bwite cyangwa ubushobozi budashingiye ku nguzanyo. Aya […]
USA yiyemeje kuzamura imibereho y’ingabo za DR Congo ikazubakira n’ibirindiro bigezweho
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020 zatangaje ko zigiye kwita ku mibereho y’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, zikayifasha kubaka ibirindiro bishya kandi byiza. Ni itangazo ryatambukijwe na Ambasade ya USA muri DR Congo, rishimira uburyo iki gihugu gikomeje guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iri tangazo ryanyuze ku rubuga rwa Twitter, […]