Rutahizamu Bizimana Yannick, yatangaje ko kuva muri Rayon Sports ajya muri APR FC ari ibintu byiza, ngo kuko ari intambwe buri mukinnyi wese ukina umupira w’amaguru mu Rwanda aba yifuza gutera.
Kuri iki cyumweru cy’itariki ya 19 Nyakanga ni bwo APR yerekanye abakinnyi bane bashya yasinyishije muri iyi mpeshyi, ndetse n’umwe yazamuye mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru, barimo Bizimana Yannick wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports.
Abandi ni Nsanzimfura Keddy wahoze akinira Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonne bahoze bakinira AS Muhanga, ndetse n’umuzamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe mu kipe y’Intare.
Ubwo yabazwaga uko yakiriye gusinyira APR FC, Bizimana Yannick yavuze ko yishimiye gusinyira ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yemeza ko kuyikinira ari intego buri mukinnyi wese ukina muri shampiyona y’u Rwanda aba yarihaye.
Ati: “Kuba mvuye muri Rayon Sports nkaba nje muri APR FC ni byiza cyane, biranyereka ko ngomba kugumya gukora cyane nkaba nava hano nkajya n’ahandi. Gukina muri APR na Rayon Sports ni intego twese dukina dushaka kugeraho, rero iyo uvuye muri imwe ukajya mu yindi biba ari ibintu byiza cyane.”
Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Rtd Lt col Sekaramba Silvestre, yavuze ko basinyishije Yannick na bagenzi be bitewe n’uko babonye ko ari abakinnyi beza, agashimangira ko bizeye ko bazabafasha mu mwaka utaha w’imikino.
Yagize ati: “Twari dufite abakinnyi beza ariko tunabonye beza kurushaho. Bitandukanye n’ibyatangajwe mbere ubu ni bwo tubasinyishije, nka Yannick ejo Rayon Sports yaramurekuye duhita tumusinyisha. N’abandi ni uko byagiye bigenda”.
Umunya-Maroc, Mohammed Adil Erradi utoza APR FC we yavuze ko bishimira ko bazanye abakinnyi bashya, yemeza ko ari mu bagize uruhare rwo kubasinyisha kugira ngo bazamufashe kugera ku ntego yihaye yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league.
Ati: “Ni abakinnyi beza, bamenyereye shampiyona y’u Rwanda twizera ko bazadufasha cyane mu myaka iri imbere. Turishimira uko umwaka ushize wagenze, tugashaka ko umwaka utaha tuzatwara ibikombe tukanagera mu matsinda ya Champions League”.
Yannick Bizimana werekanwe na APR FC yari umukinnyi wa Rayon Sports kuva mu mpeshyi y’umwaka ushize, nyuma yo kuyigeramo avuye mu kipe ya AS Muhanga.


